Azam Rwanda Premier league umunsi wa cumi nÔÇÖitatu Umupira wÔÇÖamaguru mu ihurizo ryÔÇÖamarozi. Ferwafa mu ihurizo ryo kwitinya.
Nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa rishyiriyeho itegeko ry’ ibihano ku mukinnyi,umutoza, cyangwa ikipe izavugwaho gukoresha amarozi ntawe turumva wabihaniwe. Ibi byamarozi ubundi bihanishwa irihe tegeko mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
De Gaule Ferwafa yaramunaniye ni uko akingirwa ikibaba
Uko bucyeye ku bibuga iki kintu cy’amarozi kigenda kigaruka, uwo batwaye Gant, uwo batwaye essui-main ariko ntiturumva bya bihano byatangajwe na Ferwafa bigira uwo bifata.Bizafata nde bireke nde?
Aha ndatanga urugero k’umukino uheruka uwo Rayon Sport yakiraga Etencelles kuri stade Regional ya Kigali Nyamirambo.Ku bari aho ku kibuga babonye umuzamu wa Etencelles ava mu izamu rye ndetse umukino ugahagarara iminota igera kuri 4,ikibazo cyari kivuye ngo ku bana batoragura imipira yarenze batwaye Gant z’uwo munyezamu nyuma bazigaruye nawe azibonye ati ntabwo nongera kuzambara, ubu baziroze. Amarozi amaze imyaka n’imyaniko mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Abariho mu myaka yo hambere mu ibuka inuma ya Kiyovu yarasiwe i Nyanza .
Masudi ahakana ibishinjwa ikipe atoza kuko atanemera amarozi mu kibuga
Kuri uwo munsi wa cumi n’itatu, Rusizi Police FC yari yagiye gusura Espoir FC ariko naho icyabaye ikipe ya Police yanze kujya mu rwambariro, itinya iki? amarozi. Uko bukeye dosiye y’amarozi iravugwa mu bibuga. Ese ninde uzasengera amakipe y’u Rwanda akizera Imana? Ese Ferwafa bo ryategeko ryabo haricyo rimaze? Cyangwa bimeze nka ya Ntare ishaje itontoma ariko itagira amenyo bigatuma umuhigo utayitinya. Tubutejye amaso. kanamugire wambaye amadarubindi umutoza wa kiyovu akomeje kwereka abatoza b'abana ko abarusha ubuhanga
Tugarutse ku munsi wa cumi n’itatu wa AZAMU RWANDA PREMIER LEAGUE ni umunsi waranzwemo no kubonekamo ibitego bike mu mikino yose umunani yakinwe, habonetsemo ibitego 12 gusa mu gihe imikino ine uwahuje Espoir na Police i Rusizi, Sunrise na Mukura i Nyagatare nuwahuje Rayon Sport na Etencelles i Kigali nta gitego na kimwe cyabonetsemo. Kuri uwo munsi amwe mu makipe yabyungukiyemo azamuka ku myanya andi aradindira kandi kuri uwo munsi niho igitangazamakuru UMUSEKE gihemba umukinnyi w’ukwezi witwaye neza cyahembye Nahimana shassir rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sport .Nahimana yahembwe nk’umukinyi witwaye neza ubu bukab ari ubugira kabiri atwara icyo gihembo.
Ruremesha umutoza wemeye ko amarozi abaho
Nubwo uwo munsi wakinwaga, ariko ibitekerezo by’abafana batekerezaga umunsi wa cumi n’ine, umunsi w’ama Derby abiri akomeye yose ahuza amakipe akomeye yo mu mujyi wa Kigali. Nubwo Derby ya Police FC na AS Kigali idatindwaho cyane ndetse bayita gukubura ikibuga kubera Derby nyirizina izwi n’umunyarwanda wese ni ukuvuga APR FC yakira Rayon Sport ariko na banyirayo haricyo ivuze.
Duhereye ku mukino wo kuwa gatanu tariki 20/01/2017 uzahuza Police F C yakira AS Kigali FC bivuze iki? icya mbere ni amakipe yenda gusa itandukaniro imwe niya Police indi n’iyu mujyi wa Kigali anganya ubushobozi yose arahemba akanahembera ku gihe, abatoza bakiri bato bose bataratwara ibikombe, anganya abakinnyi bafite amazina, aregeranye mu manota .AS Kigali amanota 26 mu gihe Police ifite amanota 25 imwe iri kumwanya wa 3 indi iri kumwanya wa 4 zose bazitumye igikombe, kandi zose zatsinzwe na Kiyovu, nguko uko ayo makipe yenda gusa.
Okoko umutoza waketsweho amarozi none Mukura ayisize mu manegeka ya Ruhago
Imibare imeze ite? Iroroshye kuyibara. AS Kigali itsinda itanga intera kuri mucyeba wayo bahatanira umwanya wa gatatu, Police FC itsinda ifata umwanya wa gatatu ariko mugihe banganyije Espoir igatsinda Sunrise i Rusizi dore ko bishoboka ubwo umwanya wa gatatu na Espoir yaba iwuriho na AS Kigali batandukanywa n’ibitego zizigamye amanota ari 27. Ngiyo imibare yo kuwa gatanu. Umwe atsinda asiga undi, banganya Espoir itsinda ibafata.
Derby nyirizina APR FC vs Rayon Sport imibare iteye ite? Byanze bikunze hariho abafana bazanywa FantaTonic abandi bakanywa Fanta Orange nyuma y’umukino aha ndavuga kuryoherwa no kubihirwa. Ni ikipe ya mbere izahura niya kabiri, zitandukanywa n’amanota atatu. APR FC yatsinze ibitego 20 itsindwa 8, inganya imikino3itakaza 1 mu gihe Rayon Sport yatsinze ibitego 28 itsindwa 6 yanganyije imikino 3 ntiratakaza. Ni amakipe adatandukanye cyane mu kibuga ariko mu bigarara Rayon Sport ifite ubusatirizi kurusha mu cyeba n’umukinnyi watsinze ibitego byinshi 11 ni uwayo.
Umutoza Eric yatsinzwe na Kiyovu
Ariko ibi byose byaba ubusa bitewe n’ikipe uko izaba yapanzwe, abatoza bose babaye abakinnyi, ni Massudi Djuma wigeze gutsinda APR FC kabiri ndetse ibitego byinshi kandi yatwaye n’igikombe cyAmahoro. Jimmy Murisa niwo mukino we wa mbere atoza agiye guhura Rayon Sport, n’ikizami agitsinda asingizwa, atsindwa agawa niko gutoza ayo makipe bimera, nta gikombe aratwara, ikipe ye izwiho ubwugarizi mu gihe mucyeba azwiho ubusatirizi.
APR FC nitsinda nacyo bizayihinduraho ku mwanya, izaba inganya na Rayon Sport amanota bitandukanywa n’ibitego byo kuzigama ariko itsinze Bugesera iwayo naho Rayon Sport akazatsindwa na Kiyovu, bivuze ko APR FC yazarangiza phase arrel ari iya mbere mu gihe Rayon Sport yatsinda APR FC , shampiyona yaba isubiye irudubi ikinyuranyo cy’amanota 6 nicyo cyaba kiri hagati y’ikipe ya mbere niya kabiri hagategerezwa imikino yo kumunsi wa cumi n’itanu.Ngiyo imibare ahasigaye n’aha abatoza n’abasifuzi dore ko nabo atari miseke igoroye.
Shampiyona ikazakomeza ku munsi wa cumi na kane amakipe ahura atya;
20/01/2017 : Police FC vs AS Kigali FC (Kigali)
21/01/201 :APR FC vs Rayon Sport FC (Amahoro)
:Espoir FC vs Sunrise FC FC (Rusizi)
:Bugesera FC vs Etencelles FC (Bugesera)
22/01/2017 :Mukura FC vs Musanze FC (Huye)
:Kiyovu FC vs Marines FC (Kigali)
:Gicumbi FC vs Kirehe FC(Gicumbi
:Amagaju FC vs Pepinier FC (Nyamagabe)
Kugeza ubu abakinnyi bahiga abandi mu bitego ni:
Nahimana Shasir ibitego 11 (Rayon Sport)
Usengimana Danny ibitego 10 (Police FC)
Kambale Salita Gentil ibitego 8 (Etencelles)
GAKWANDI James