RGB nitabare itorero inkuru nziza
Ibihe bitandukanye byubakira kubyabaye cyangwa ibizaba hakurikijwe icyerekezo. Mu Rwanda biragaragara ko amwe mu madini yugarijwe n’ibibazo byubwumvikane buke kubera imitekerereze cyangwa indonke yi cya cumi. Itorero inkuru nziza riyobowe na Rev Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste riravugwamo ibibazo byingutu bishobora kurisiga iheru heru.
Ubu mu itorero inkuru nziza baratakambira Leta ngo ibakize Pasiteri Ngaboyisonga nkuko batabaye ADEPR bakayikiza ingoma y’abafundi.Twagerageje gushaka Pasiteri Ngaboyisonga uyobora itorero inkuru nziza ngo tumubaze kuri video imugaragaza nk’umupagani tugirana ikiganiro ariko adusaba ko twazajya ku biro bye akaduha ibisobanuro, kuko icyo gihe yadutangarizaga ko yatanze ikirego mu bugenzacyaha .Igihe cyarageze tugiye kubiro bye turamubura, tuvuganye atubwira ko yagiye mu ntara y’iburasizuba.
Twakomeje kumushakisha kugirango tumenye amwe mu makosa amuvugwaho ashingiye kuri ibi bikurikira:Guta umurongo adakurikiza ibyemezo ibyo aribyo byose.Video ye yikinisha ikomeje gutuma ahohotera uwo akeka wese ko yayimubajijeho. Gutonesha kwe byatumye abari basanzwe bayobora itorero nabo yise aburuhande rwe bararwanye. Urugero: Me Sebagabo Paul yayoboraga Rwamagana nyuma Ngaboyisonga amwimurira Kibungo aribwo yashakaga kwirukana Pasiteri Uwizeye hamwe na Pasiteri Ntirushwamaboko jean Nepomuscene intambara ikarota. Aya makosa ya Pasiteri Ngaboyisonga yateje imirwano murusengero yatumye Pasiteri Ntirushwamaboko afungwa. Imbaraga za Pasiteri Ngaboyisonga mwisenya ry’itorero inkuru nziza zagaragaye mu ifungwa rya Pasiteri Ntirushwamaboko.
Amakuru ava ahizewe ashinja Pasiteri Ngaboyisonga ko abanditse bamusaba ko Video ye yikinisha yashyikirizwa inzego zibishinzwe zikabikurikirana bose ngo abamereye nabi. Ikibabaje kimaze gutera agahinda mu bantu batandukanye kugeza ku madini ni abakangisha abandi ko bigererayo muri FPR. Aha birababaje kubona Pasiteri Ngaboyisonga abazwa amakosa akorera itorero akabakangisha ko agera muri FPR adakomanze. Aha rero nagirango mbwira Ngaboyisonga ko yibeshya kuko FPR igendana nuwubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu naho abahutaza umuturage ntagaciro bafite. Abasesengura basanga Ngaboyisonga ashaka gusanga agatsiko kari karayogoje ADEPR kitwaza FPR.
Umwe wo mu nzego za Leta twaganiriye akanga ko twatangaza amazina ye yadutangarije ko Pasiteri Ngaboyisonga uyobora itorero inkuru nziza ko yatangiye gukurikiranwa ku makosa akorera abakirisitu ashinzwe ,nkaho abikora mu nyungu ze bwite akoresha abinyuma y’itorero. Uwo munzego z’umutekano nawe tuganira yanze ko amazina ye yatangazwa ,tuganira yagize ati: Ngaboyisonga yiyamamaza kuyobora itorero inkuru nziza yakoresheje uwitwa Janvier aza no gufungirwa i Kibungo. Uburero mu madini hafi yayose aya yumvikanamo kirokore yugarijwe nibibazo by ’igitugu cyabayayobora bakagenda bica itegeko ry’imana.Tariki 13/ kamena 2017 sasaba na miron- go ine n’icyenda(13h49 nibwo twavuganye na Pasiteri Ngaboyisonga Theneste uyobora itotero inkuru nziza tugirana ikiganiro. Twamubajije ibibazo byugarije itorero ayobora n’impamvu birimo?Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste ati icyo nagirango non- gereho si amarangamutima usage kuri terrain uganire n’abantu batandukanye aria ho Ngoma mu mujyi ,aho ngaho mu gihugu tuhafite amatorero menshi.
Ubu ni ukuvuga ko ntakibazo kirimo?Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste ati: Ntakibazo kirimo nabongabo bavuga ngo turahanganye baba bihishahisha ntawaza ngo abivugire ku mugaragaro. Ubuse hari abo waba ukeka?Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste ntabo nkeka ariko ugiye Ngoma naha- no mu mujyi wikorere iperereza ryawe. Ubu ku kibazo cya Video wagihariye ubugenzacyaha nibo bakirimo?Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste nibo bakirimo ntakindi nakora ndi nk’umuyobozi nakakubajije aho wayikuye n’uwayigiguhaye ukayimwereka naho wayikuye. Ubuse ko bavuga ko ukangisha abantu ko wigerera muri FPR uzagushotora azisanga habi byo urabivugaho iki? Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste ibyo ni uguharabika kuko ibya video byarabananiye babuze aho bahera bashaka ku mpimbira iyo mvugo nayiko- reeyehe bazazane ijwi ryanjye
,icyo nicyo nagirango nkubwire nk’umunyamakuru ,naho bavuga ko Kibungo aho Ngoma habaye ibibazo nawe nk’umunyamakuru uzikurikiranire wumve. Ubuse Ngoma hayoborwa nande?pasiteri Ngaboyisonga Theoneste ubu hari uwitwa Pasiteri Tharicisse hamwe na Pasiteri Nepo bari mwihererekanya bubasha kuko Tharicisese azatangirana n’ukwezi kwa karindwi nawe ajye aho twamwohereje. Me Sebagabo Paul we arihe? Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste uwo n’umwalimu w’umudugudu.
Ikibazo cyavutse muri Ngoma bakavuga ko ariwowe wari ubirinyuma ushaka kwirukana abari bahari bitwa ba Nepo Ntirushwamaboko kuki byavuzwe ubona byaratewe n’iki pasite?Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste nkubwiye amagambo nk’uruhande rumwe wowe uzimanukire wumve n’urundi ruhande nibyo byarushaho kuba byiza. Ibi rero bivugwa mu iri torero inkuru nziza byakomeye kuko amazi yarenze inkombe.
Ephrem Nsengumuremyi