Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Viannry yakuyeho amashirakinyoma yashakirwaga gutora Adhana murukerera.

Uwo waba uriwe wese ugomba kubaha amategeko n'amabwiriza ashyirwaho n'ubutegetsi bw'igihugu.

Abaslamu bo muri RMC bamaze iminsi muri yegere yegere bacikamo ibice kugeza ubwo bamwe baje no gufatirwa mu nzu ya Sheikh Gahutu iri mu Biryogo.

Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney (photo archives)

Inzego z'umutekano zarabafashe zijya kubabaza impamvu bakoze Inama batubahirije amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid 19.

Iri fatwa rya bamwe mu ba Sheikh ryaranzwe no gusenya nyobozi ya RMC,kugeza n'ubwo Sheikh Nsabimana Issa yahise yegura ava murugaga rwabo.Ubwo hategurwaga amatora yo kwimika Mufti w'u Rwanda nabwo havutse itsinda rikurura impaka kugeza na n'ubu ntarakorwa.

Igisasu bamwe mu baslamu bashakaga gutwerera RMC cyakuweho.Hagitangazwa ko nta musigiti wemerewe gutora Adhana mu rukerera abigometse kuri nyobozi ya RMC batangiye gukwiza ibihuha ko ntacyo ibamariye.Itegeko rirusha ibuye kuremera.

Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi yatangarije ku gitangazamakuru cya Leta ko Adhana ibujijwe mugihugu hose.

Bamwe mu baslamu batekereje ku mpamvu yihagarikwa ryo gutora Adhana bagize bati"Ese n'inzogera ya Kiliziya Gaturika nayo Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi araza kuyikuraho? Abaslamu bavugira mu matamatama bo bati"Wallah ibyacu nukubitura Allah akaba ariwe mugenga wacu.

Umutekano niwo nkingi ya byose.Niba Leta yasuzumye igasanga gutora Adhana habamo umutekano muke ntawukwiye gushaka undi yabigerekaho.

Amakuru ava ahizewe agera ku kinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com arahamyako hari bamwe mu bajura bitwazaga urusaku bakiba .Abandi bakaba bashingira ku itegeko rigenga urusaku bagasanga Adhana idatera urusaku.

Bamwe mu basesengura impinduka zigenda zikorwa muri RMC ngo harabo zidashimisha cyane ko harabashaka ngo bayoborwe n'uyu cyangwa uyu bityo bikaba byaba biteye ikindi kibazo.

Leta niyo jisho ry'umuturage.Leta niyo igenera umuturage inzira anyuramo,ntabwo ar'umuturage uyigenera.Uko Leta yahagaritse gutora Adhana ninako izanazisubizaho.

Bikomeje kuvugwamo ibice byinshi hashingiwe ku magambo yatangajwe na Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi kubigendanye no gusenga.

Ese buri muyobozi wasengeraga mu idini runaka we araza gukomeza guhimbaza uwiteka cyangwa araramya umugati? Isesengura ryimbitse rirerekana ko ba baslamu bari bagize ikibazo ko amashirakinyoma yaberetse ukuri.

Bamwe mubakurikirana Politiki yo mu karere barasanga amadini n'amatorero agiye kubura abayoboke cyane ko benshi mu babaganaga batangiye kugira ubwoba.

Ninde ufite igisubizo ?ninde udafite igisubizo?abo bireba nimwe muhanzwe amaso.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *