Abatuye mu murenge wa Kinyinya,akagali ka  Kagugu baratabaza kubera kwimurwa ntaho berekezwa.

Inkuru zimaze gusakara ko abatuye mu midugudu ya Kadogo na Kabuhunde ho mu kagali ka Kagugu mu murenge wa Kinyinya ,mu karere ka Gasabo  bazimurwa nta ngurane kubera ko ngo batuye mu gishanga.

Rwanurabgwa meya w'akarere ka Gasabo[photo archieves]

Abatuye muri iyo midugudu baganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo com banze ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo,ariko bagahuriza ku ijambo rimwe ryuzuye amaganya menshi  ryo kuba barabwiwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyinya ko bagomba kwimuka mu nzira zikigendwa.

Ubwo twaganiraga badutangarije ko babwirwa kwimurwa kuko ngo batuye mu gishanga,kandi hari abandi bahatuye batazimurwa bakibaza niba hari urebwa no kwimurwa hakaba n’undi bitareba?Umwe tuganira yantangarije ko batuye mu gisekuru kandi ko kwimurwa bigira amategeko abigenga,undi yanyeretse ko Kimicanga bimuwe bahawe ingurane kandi bose ni mu karere kamwe ka Gasabo,bityo we akaba yibaza niba hari umuturage uruta undi ku butaka bwe.

Umwe we yantangarije ko bahawe ibyangomwa by’imitungo yabo,ariko bakaba bashaka kubitesha agaciro. Umwe muri abo bimurwa yadutangarije ko harimo ikimenyane kuko urusengero rwa Pasiteri Rugamba ntawarukozeho kandi narwo ruri mu gishanga.

Ubu rero aba baturage batuye mu iyo midugudu bose baribaza aho bazagana n’imiryango yabo mu gihe bazaba birukanywe batagira iyo berekera.Twaganiriye na bamwe mu buyobozi b’umurenge wa Kinyinya,ariko banga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo ,badutangariza ko kwimura abantu batuye mu gishanga byatewe no kubarinda Ibiza nko mu gihe imvura yagwa ikabasanga mu mazu.

Abo boyobozi bakomeje badutangariza ko kwimura abaturage byavuye ku rwego rw’Akarere ka Gasabo. Twanavuganye nabo mu myubakire mu karere ka Gasabo nabo banga ko twatangaza amazina yabo ,ariko badutangariza ko kwimura abatuye mu gishanga ari gahunda yizwe n’inzego za Leta zibifitiye ububasha n’ubushobozi kandi bakaba barabikoreye ubushishozi.

Ibi rero n’ubwo abaturage n’abayobozi batavuga rumwe ku kibazo cyo kwimurwa twabajije abayobozi impamvu bimura abaturage nta ngurane babahaye?Abayobozi bo batangaje ko hari ibitegenywa iyo umuntu yimurwa ,ariko iyo ari ukurengera ubuzima bwabatuye mu manegeka bashakirwa aho bajya gutura. Ibi nibyo abaturage badakozwa. Ni ugutegereza  uzarengera umuturage.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *