Akarere ka Ngororero imitungo ikomeje kubiba urwangano mubavandimwe ubuyobozi burebera.
Umuryango wa nyakwigendera Murasanyi Tharcisse niwo uza ku isonga kubera Nyirabaziga na Iyakaremye Francois bigabije umutungo wose bigizayo abandi bavukana.Akarere ka Ngororero kagizwe n’igice kiyahoze ari Perefegitire ya Gisenyi n’agace gato kiyahoze ari Perefegitire ya Kibuye.
Iki gice kivugwamo ibibazo hagati mu miryango kubera guhora mu manza zurudaca zishingiye ku mitungo igizwe n’amazu cyangwa amasambu byasizwe n’ababyeyi babo. Ubwo twaganiraga nabamwe bo mu nzego zibanze cyane abayobora utugari kongeraho n’urwego rw’Abunzi bose bahamyaga ko mu karere ka Ngororero hakunze kurangwa imanza hagati mu miryango ,kandi zose zishingiye kubashaka kwiharira imitungo iba yarasizwe n’ababyeyi babo. Ikindi bamwe badahurizaho kandi kivugwa mu karere ka Ngororero gishamikiye kuri izo manza n’ikigendanye nabo mu nzego zibanze bajya inyuma yufite amafaranga niyo yaba ariwe urenganya abavandimwe be.
Umwe yahise atanga urugero rwaho uwitwa Nyirabaziga Yudita yigabije umutungo wa se nyakwigendera Murasanyi Tharcisse akaba yarawegujemo abavandimwe be,kandi ngo nta na mwene Murasanyi ushobora kugera ku nzu ze z’ubucuruzi ziri mu gace bukorerwamo .
Umuryango wa nyakwigendera Murasanyi,hari undi mwana we uvugwaho kurenganya abo bavukana ni uwitwa Iyakaremye Francois,akaba ari nawe wafashije Nyirabaziga kurya umutungo wenyine. Iyakaremye we muri uyu muryango niwe mukuru wawo,akaba ariwe wakagombye gukemura ibibazo byose bishingiye ku mutungo wasizwe na nyakwigendera Murasanyi.
Ubwo umwe mu banaba nyakwigendera Murasanyi yiyambazaga ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero ngo kamufashe kubona itongo ry’umubyeyi we Nyirabaziga yanze kwitaba,ariko hitabye Iyakaremye nkawe nyirabayazana wibyo bibazo byose.
Inzego zibanze kuva ku mudugudu kugera ku kagali baje guhatira Nyirabaziga kwitaba kandi akaza yitwaje impapuro zizo manza yaburanye. Aha rero niho haje kubaikibazo kuko Iyakaremye yari yasabwe nabo bavukana haba kuri nyina cyangwa abandi bana banyakwigendera Murasanyi abahagararire mu rukiko bambure Nyirabaziga uburenganzira bwo kwiharira umutungo w’umuryango. Urubanza rwaburanywe bwa mbere mu rukiko rw’ibanze Iyakaremye yatsinze Nyirabaziga,ariko nyuma baza kumvikana urubanzarugeze mu rukiko rwisumbuye I Rubavu Iyakaremye yanga kujyayo anandika urwandiko abigiyemo inama na mushikiwe Nyirabaziga avuga ko ari amatiku. Aha rero niho hakomeza gukurura amakimbirane mu muryango wo kwa nyakwigendera Murasanyi kubera ko umutungo uribwa na Nyirabaziga wenyine.
Uko imyaka ishira biragenda biba bibi mu muryango wo kwanyakwigendera Murasanyi kubera Nyirabaziga na Iyakaremye bakomeje kwiharira umutungo bonyine.
Murenzi Louis