Uturere twasabwe umukoro wo kujya gusura abaturage batwo bafungiye mu magereza atandukanye y’igihugu

Ukwezi kwahariwe ubumwe n'ubwiyunjye bw'abanyarwanda, uturere twasabwe umukoro wo kujya gusura abantu batwo bafungiye mu ma gereza atandukanye ari imbere mu gihugu.

Ni isura igamije guteguriza abarangiza ibihano byabo kwiyumva mo ikaze mu muryango mugari basanga, nyuma yo gusoza ibihano.

Byatangajwe na komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge mu biganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wamberere taliki 23 Nzeri 2019.

Taliki ya 1 Ukwakira nk'umunsi uRwanda ruzirikana itangira ry'urugamba rwo kubohora abanyarwanda, ni umunsi komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunjye ivuga ko, ari umunsi ushyiraho igikomezo Ku banyarwanda bose muri rusanjye, bakagundira ubutarekura indanga gaciro y'ubumwe, no kwiyunga hagati yabo ubwabo.

Ndayisaba Fidèle avugako ukwezi Ku Ukwakira  guteganyijwe mo ibikorwa bitandukanye mu baturage bigamije kubaka amahoro mu miryango.

Yagize ati" Ahari abantu ntihabura amakimbirane, ariko umukoro wacu Ku banyarwanda ni ukwiga uburyo ayo makimbirane ya cyemuka nta rugomo rubaye ho".

Ni muri uru rwego uturere twose tw'igihugu tuzajya gusura abaturajye badukomoka mo bafungiye mu magereza atandukanye, by'umwihariko Ku bafungiye icyaha cya jonoside.

Ndayisaba avuga ko gusura abagororwa ba jenoside bigamije kubarema mo, ikizere cy'uko kurangiza ibihano bakatiwe n'inkiko bazasubira mu miryango yabo nta pfunwe cyangwa urwicyekwe.

Komisiyo ivuga ko, hari ibindi bikorwa bigamije ubumwe n'ubwiyunjye bw'abanyarwanda baba mu bihugu by'amahanga, harimo no gutoranya abarinzi b'igihango mu banyarwarwanda bari mu bihugu by'amahanga .

Harimo ibiganiro bya ndi umunyarwanda, biganirizwa abanyarwanda bari mu bihugu by'amahanga. Komisiyo igaragaza ko bitangirwa mw'isura nshya y'uRwanda, buri mu nyarwanda yaba ari hanze y'igihugu, nabari imbere mu gihugu.

Abantu bagera Ku bihumbi 27 600 nibo bafungiye ibyaha bya jonoside.

Muri uru rugendo rw'uturere rwo kuzajya gusura abafunze, abazaba bahagarariye uturere bemerewe no kwisuganya bakagira uko bazaremera ubushobozi, abo bazaba basuye aho bafungiye mu magereza atandukanye y'igihugu.

 

 

Mukanyandwi Marie Louise

Ingenzinyayo.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *