Abanyarwanda bati:Politiki ikomeje gutuma abo mu muryango wa Nyakwigendera Rwigara bitaba urukiko ku kibazo cyo kunyereza imisoro?
Ninde mwanzi wa politiki?ninde nshuti ya politiki?wowe yagaburiye itonde,wowe itaragaburira kazanya umuhanda uraharuwe.
Imana itanga kimwe ikakwima ikindi ngo ugende mu isi ushakisha wihanganye.Ese imisoro yaba yaravuzwe nyuma ya politiki ?ese imisoro yaba yaravuzwe nyuma ya politiki?ntawumenya inzira yo mu isi.
Urubanza rwabereye mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi aho ikigo cya Leta RRA cyaregagamo abo mu muryango wo kwa Nyakwigendera Rwigara Assinapol kunyereza imisoro havugiwemo byinshi kubari baje kurukurikirana.RRA Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro cyari mu rukiko kiregamo uruganda PTC Premier Tabacco Company kunyereza imisoro.
Uru ruganda ni urwa ni Nyakwigendera Rwigara Assinapol umaze igihe yitabye Imana urupfu rwe rutagiye ruvugwaho rumwe nabantu batandukanye kugeza ku nzego zimwe na zimwe.Aha rero niho haza ikibazo gishingiye kukwishyuzwa imisoro mugihe cyamunara abo mu muryango wa Nyakwigendera Rwigara bavuga ko yakozwe nabi bo babona ko ari uburyo bwo kubishyuza ideni ritarangira bakazagenda babagurishiriza imwe mu mitungo bagasigara ntacyo batunze.Uru rubanza rumaze igihe kinini ,gusa nabo bagaruka ku manza Nyakwigendera Rwigara yari yaratsinzemo Leta akanitaba Imana yaratangiye kwishyurwa,ariko kugeza ubu bakaba barahagaritse kubishyura. Bagira bati’’ ideni si nk’ilindi kuki twe batatwishyura? Rwigara yari yaratsinze umujyi wa Kigali hashingiwe kumubuza kubaka ikibanza kiri hafi ya Peyage.
Igihe uruganda rwa PTC rwatezwaga cyamunara na Me Habimana Vedaste nabwo Uwamahoro Anne Rwigara yagaragazaga ko babateye igihombo kuko imashini zari zifite agaciro kanini kurenza ayo bazigurishije,cyangwa bakaba bari kureka bakishyura.
Ibi byarakomeje birazunguruka kugeza ubwo imashini zo muruganda PTC zitejwe cyamunara. Mu ntangiriro za 2019 nibwo abanyamigabane b’uruganda rukora itabi mu Rwanda batangiye kongera kwishyuzwa imisoro barimo Anne Uwamahoro Rwigara ,ikaba igera kuri miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Agera kuri miliyari imwe na miliyoni Magana arindwi yo yamaze kugera kuri kinti ya RRA bivuye muri cyamunara itaravuzweho rumwe. Igikomeje kuvugwaho mu rukiko ni uburyo itabi ryagurishijwe miliyoni Magana atanu mu mafaranga y’u Rwanda mu gihe abo mu muryango wa Nyakwigendera bo bavugaga ko bari kwigurishiriza bakishyura. Uwunganira RRA we yavugaga ko barega abanyamigabane ba PTC kuko bacunze umutungo nabi bigatuma batishyura imisoro. ,kugeza bigeze kuri miliyari eshashatu z’amafaranga y’u Rwanda.RRA yashinje umuyobozi w’uruganda Anne Rwigara n’umucungamutungo Yvonne Neza ko kuva 2017 batagiye batanga amakuru atariyo kubijyanye n’imisoro,mugihe bo basabaga gihamya ko banyereje imisoro bashinjwa.
Anne Rwigara we yumvikanye mu rukiko yerekana ko yatangiye kuyobora uruganda muri 2015 mu gihe RRA yo ibashinja imisoro yo muri 2012. Abari mu rukiko bose mu matamatama barajujuraga gusa ntanuwatanga ubuhamya bw’uko abyumva cyangwa abizi.
Uruganda rwakoraga itabi kera kuva 1989 rwitwaga Rwigas nyuma rwitwa TPC. Ubu uruganda ruregwa kunyereza imisoro rwirwa PTC. Iburanisha ryahinduye isura kuko buri ruhande rugomba kugaragaza ibimenyetso. Uruganda PTC rwo rwerekana ko rwatewe igihombo kuko ibyari birugize byatwawe mugihe bo bari barahejwe kuhagera hari uburinzi. Ese mu kwezi gutaha bizaba byifashe gute mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi?Ubutabera bwisanzuye nibwo jisho ry’umutekano.
Kimenyi Claude