Rwanda polotiki igeze mu mahina:Shima Diane Rwigara arashaka kuruyobora

Diane Rwigara we ati:Mwumve ibitekerezo byanjye ,mwumve icyo ntangaza naho amafoto ntabwo yanca intege kuko ubushobozi n’ubushake ndabifite.Umugati wa politiki uranigana?umugati wa politiki ikibazo cyawe n’umuryango wawe?Amahame ya Demokarasi asesuye buri wese atanga igitekerezo kikaganirwaho ntawuhatajwe. Shima Diane Rwigara we rero ngo ibyakorwa byose bigamije kumuca intege ,ahubwo birushaho gutuma ahagarara mu rugamba rurasanira kunesha. Urasana ntakura murujye,ibi nibyo  Diane Rwigara yagaragaje igihe yaganaga komisiyo y’amatora asaba ibyangombwa bisabwa umukandida ushaka kuyobora u Rwanda. Mugihe abakandida bamwe bagicecetse abandi babivugira mu matamatama Diane Rwigara we aragaragaza ko mu turere hose afite abamukunda kandi bazamusinyira.

Ibi biramenyerewe muri politiki yo guhatanira kuba umukuru w’igihugu ,gusa iyo wiyemeje urarasana nk’uko nabandi barasana. Ingingo nshingirwaho za Rwigara Diane zishobora kumuha amahirwe menshi yo kubona abamusinyira ku byangombwa yahawe na komisiyo y’amatora. Niba se haragaragaye amafoto yambaye ubusa kandi biboneka ko ari amashishurano ,ushyira mu gaciro kuki atabona ko inkozi zibibi ziba zirekereje.diane

                                          Shima Diane Rwigara ushaka kuyobora u Rwanda[photo archives]

Ndamye umugati politiki yisunike nibyo byaranze u Rwanda kuva rwakwigenga.Ninde wemerewe kwiyamamaza atavuzweho ibigayitse. Ingoma ya MDR Parimehutu hiyamamazaga Kayibanda Gergoire wenyine.

Ingoma ya MRND hiyamamazaga Habyarimana Juvenal wenyine. Ingoma ya FPR mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2003 hiyamamaje Paul Kagame nk’umukandida watanzwe na FPR,hiyamamaza Twagiramungu Faustin nk’umukandida wigenga,hiyamamaje na Nayinzira Jean nepomuscene ubu wanitabye imana. Icyo gihe uwaje guhura n’ibikuta bya politiki ni Twagiramungu kuko bamubonagamo MDR Parimehutu amagambo aba menshi. Guherekeza utorwa birashoboka,guherekeza muri demokarasi biremewe. Diane Rwigara we arapima amahirwe ye mu banyarwanda.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *