Ishyaka Green Party rirasaba Leta ko abagororwa bahabwa indi ndyo kuko imwe ishyira ubuzima bwabo mukaga.

Abarwanashyaka ba Green Party mubitekerezo batanze byazibandwaho mu imigabo n’imigambi yazashingirwaho mu kwiyamamaza harimo ko abagororwa usanga kuva bagera mu igororero barya indyo imwe gusa ibyo bishobora gutuma bahakura indwara zitandukanye zituruka kumirire mibi.

Ibi byagarustweho mu inama y’ishyaka rya Green Party of Rwanda yateranye kuri uyu wa 26 Mutarama 2024 yahuje inzego zitandukanye z’ishyaka mu mujyi wa Kigali aho batangaga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zashingirwaho ubwo bazaba batangiye kwi yamamaza mu matora y’u Mukuru w’igihugu ndetse n’Abadepite azaba muri Nyakanga 2024.

Ubwo Abarwanashyaka batangaga ibitekerezo bavuze ko usanga abantu bagiye mu igororero iyo bavuyeyo babaho nabi ubuzima bwabo bwarangiritse barahuye ni ndwara zitandukanye zituruka kumirire mibi kubera guhora barya indyo imwe gusa,Abarwanashyaka ba Green Party bakaba bifuzako ibyo byahinduka abagororwa bose bakajya babona indyo yuzuye.

Umuyobozi wa Green Party Dr Frank Habineza yavuze ko ibitekerezo byatanzwe byose bizigwaho bakareba ibyo bazashyira mu imigabo n’imigambi yazashingirwaho mu kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru wigihugu no mu matora y’abadepite,ku kijyanye no kuba abagororwa barya indyo imwe yavuze ko byaba ataribyo kuko nabo bakwiye kubona iryo yuzuye.

Yagize ati:” Nimba mu bitekerezo byatanzwe bavuze ko abagororwa barya indyo imwe kugeza igihe bazatahira buriya nibyo ababivuze barabizi neza, ariko ntabwo bikwiye nimba koko umuntu ari kugororwa nagororwe no mu buzima ahabwe indyo yuzuye agire ubuzima bwiza,kuko niho bihera umuntu asohoka ugasanga ntacyahindutse ibyaha yafungiwe nibyo asubiyemo kuko ntiwabwira ushonje cg arwaye ngo agire icyo yumva ibitekerezo byatanzwe ni byinshi byose tuzabirebaho tumenye ibyo twazakoresha.”

Mu ibindi ibitekerezo byatanzwe,abarwanashyaka bifuje ko igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo cyakurwaho,inzego za Leta zigashyiraho uburyo bwo gukurikirana no kugenzura umuntu ucyekwaho icyaha ku uburyo atagira aho acikira.

Komite nyobozi y’ishyama Green Party

Abarwanashyaka bavuze kandi ko bifuza ko mu gihe umuntu afunzwe igihe kirekire akazarekurwa ari umwere, Leta yajya itanga indishyi z’uwo muntu wafunzwe igihe kirekire kuko biba bigaragaye ko uwo muntu yarenganyijwe n’Ubutabera buba bwarafunze umuntu igihe kinini kandi ari umwere.

Muri iyi nama hatanzwe ibitekerezo ku ingingo zitandukanye habaye kandi n’amatora y’abakandida baturuka mu turere tw’umujyi wa Kigali bazahagarira ishyaka mu matora y’abadepite azaba muri Nyakanga 2024.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *