Ibikomere bya jenoside yakorewe abatutsi bikomeje guhungabanya abayirokotse.
Umuryango Ibuka uharanira kurengera abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi 1994, yo ihagaze ite mu kibazo cyabishe umuryango wa Dis Didas.?
Ibihe bibi byibasiye abatutsi 1994 byahitanye miliyoni irenga. Ubu rero inkuru yacu irerekana uko bamwe mubayikoze bakomeje kwibasira abayirokotse bagamije guhishira ibimenyetso, guhishira aho babiciye, kugirengo bashyingurwe mu cubahiro.
Umuryango wa Dis Didas wo mu murenge wa Kibilizi, Akarere ka Nyanza uracyatotezwa nabawuhekuye, banawucuhurira cyane ko batabereka ababo ngo babashyingure mu cyubahiro.
Ubwo inkuru yasakaraga ko uwitwa Musabuwera Madelinne hamwe n’abahungu be aribo Ngarambe Gerard na Kayihura Cassien bagize uruhare rwo kwica abana bo kwa Dis Didas bakabajugunya mu bwiherero bwabo, hatanzwe ibimenyetso kandi bitangwa n’umwana wa Musabuwera witwa Musabyemariya Aloysie.
Icyifuzwaga cyari ubutabera :Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwakatiye Musabuwera nabahungu be Kayihura na Ngarambe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugirengo bakurikiranwe batazasibanganya ibimenyetso.
Uwo munsi kandi muri urwo rukiko rwa Huye haburanye Habineza Jean Baptiste wari Gitifu w’umurenge wa Kibilizi na Niyonteze Emmanuel wari Dasso.
Aha hari hajuriye ubushinjacyaha ko Habineza yarekuwe hirengagijwe ibimenyetso.
Iburana ryose Habineza yahakanaga ibyaha aregwa akongeraho ko nawe jenoside yamukozeho ko atapfobya cyangwa ngo ahakane ibifitanye isano nayo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu bwiherero bwo kwa Musabuwera havuyemo imirambo ine, mu gihe Habineza yatanze amakuru atariyo.
Habineza we yeretse urukiko ko ibyo ashinjwa ataribyo ko we yatanze ubuhamya ashingiye ku makuru yari yarahawe.
Undi wavuzwe ni Mutabaruka Ngorofani akaba agifunze. Umwe kuwundi batangajwe no kumva abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bagonganisha abayirokotse, kugeza nubwo bamwe bibafungisha.
Buri wese ategereje kuzumva uru rubanza mu mizi cyane ko umuryango wa Dis Didas ugikorerwa itotezwa nabawiciye.
Ubutabera nibwo butegerejwe.
Ikindi cyavuzwe ni uko imiryango irengera Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi 1994 itigeze yitabira kumva uru rubanza, kandi rugaragaramo ko Musabuwera nabana be bagitsimbaraye ku mugambi mubisha.
Murenzi Louis