Rayon sports:Ikimenyetso cyerekana ko umupira w’amaguru mu Rwanda ugeze aharindimuka.

Abakunzi ba Rayon sports bati"ko batwangiye gukina gicuti"Aho Shampiyona ntibizatubana ibibazo birenze?
Abakunzi b'umupira w'amaguru bakomeje kwibaza ah'uva nah'ujya hakabayobera.

Umukino wa gicuti wahuzaga ikipe ya Rayon sports n'iya Police FC wahagaritswe utera urujijo.Abakunzi b'ikipe ya Rayon sports bo batangiye kwibaza niba nibazatsinda batazayigerekeraho icyaha cy'uko itipimishije cornavirus ,bityo intsinzi yayo igaseswa.

Abantu bakimara kumva ko umukino wahuzaga ikipe ya Rayon sports n'iya Police FC uhagaritswe bavuze bati"Kuki amategeko arebererwa kuzindi kipe ntagere ku ikipe ya APR fc?Aha byashingirwaga ko APR fc yakinnye umukino ugatangira utinze kubera ko itagaragaje ibisubizo by'ukuntu ubuzima bw'abakinnyi bayo bahagaze.Mugihebyasakuzaga ko har'abafana bashoboraga kwinjira imbere muri stade Amahoro kandi bitemewe.

Abandi bakaba bavugaga ko umukinnyi Muhire Kevin yashakishwaga n'izindi kipe zo mu Rwanda bikarangira asinyiye Rayon sports.Abandi bakabishingiraho ko nabyo byazana ikibazo cyane ko ikipe ya APR fc ihor'ishaka kwigwizaho abakinnyi bose izih'ubuhanga.

Abandi bati kuki Police FC yagiye gukina nticunge umutekano?Ese koko abakunzi b'ikipe ya Rayon sports iyo itsinda barikwinjira ku ngufu.Ubu rero byerekanye ko ubusumbane bwugarije umupira w'amaguru cyane ko  byigaragaje k'umukino wagicuti.Niba budahindutse umupira w'amaguru ntacyerekezo uzagira.

Abayobora amakipe bahanzwe amaso mu matora yuzayobora Ferwafa cyane ko ariho ruzingiye,kugirengo bazanzamure umupira w'amaguru wazahaye.Mugihe Shampiyona izaba itangiye hazirindwe kuvuga ko ikipe yahanwe kuko itapimishije abakinnyi bayo.

Abasesengura iby'iyi Shampiyona basanga amwe mu makipe azahahurira n'ikibazo cy'ubukungu kuko nta mufana uzaba winjira mu kibuga ,kandi ariho bakuraga amafaranga abafasha gusunika iminsi.Abo bireba nimwe mubwirwa.

Umutoni Diane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *