Umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana Save the children ugaragaza ko uruhare rw’abagabo mu kurera abana rukiri hasi
Umuryango uharanira uburenganzira bw'umwana Save the children, ugaragaza ko ababyeyi b'abagabo badaha umwanya uhagije uburere bw'abana babo nyamara biba biri mu bituma ubwenge bwabo bukanguka.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ibikinisho binyuranye, ibitabo, indirimbo no kuganira n'ababyeyi bifasha umwana gukura neza kuva akiri muto, kumenya ubwenge ndetse no kubana neza n'abandi.
Gusa n'ubwo ababyeyi bagira umwanya baharira abana, usanga batazi uruhare bigira mu gukangura ubwenge bwabo cyane cyane kubirebana no kuba baha igitabo umwana utaratangira ishuri.
Kubwimana David, ni umubyeyi w'umugabo waganiriye ni Ingenzinyayo.com atubwira ko n'ubwo iyo atashye afata umwanya wo kuganira n'umwana ndetse bagakina ariko uruhare runini mu kumwitaho ari urwa Maman we.
Ati: " Iyo ntashye mutahanira imbuto, utubiswi nagera mu rugo nkanashaka utuntu twatuma dukina akanyiyumvamo, ariko umwanya mbona muha ntungana n'uwo mama we amuha kuko babana amasaha menshi.
Mukamana Marthe nawe atubwira ko usanga ahanini abagabo bumva ko kurera abana cyangwa kubaha umwanya bakabitaho ari inshingano za nyina.
Ati:" Abagabo b'ubu bamara kubyara bakumva ko aribyo bihagije, ko izindi nshingano zo kwita kubana ari izacu nka ba nyina kandi ntibamenye ko umwana ari uwacu twembi, ntamubyaye njyenyine atari njyewe ugomba ku murera gusa."
Monique ABIMPAYE uhagarariye ubushakashatsi mu kigo cya Save the Children, avuga ko ubushakashatsi bakoze bugaragaza ko umubyeyi ariwe w'ibanze mu gukangura ubwenge bw'umwana, basanze kandi abana bavuka ku ababyeyi batazi gusoma no kwandika ubwenge bwabo buba buri inyuma ugereranyije n'abafite ababyeyi bageze mu ishuri.
Ati: " Cyane cyane kuri abo ngabo batabashije kujya mu ishuri, usanga iyo turangije umushinga akenshi ya myumvire baba babashije kuyumva, ubwo bagomba gufasha abana babo niba ari no kubasomera ibitabo n'ubwo batazi gusoma a,b,c ariko bakaba babasha gusoma basi bagendeye no kubishushanyo kuburyo bashobora kubwira umwana inkuru. Rero ni muri icyo kintu kimwe dukangurira ababyeyi harimo gusomera abana inkuru harimo gusomera abana ibitabo ari ababyeyi babo babikora harimo kubaririmbira harimo no gukinana nabo."
Save the children kandi igaragaza ko usanga uruhare rw'ababyeyi b'abagabo mu kurera abana ruri hasi.
ZANINKA Declerces Umuyobozi muri gahunda mboneza mikurire y'abana avuga ko bagiye kubategurira ubukangurambaga bwihariye.
Ati: " Nka NECDP dufatanya n'abafatanyabikorwa banyuranye harimo UNICEF kugirango twongere ubutumwa dutanga mu baturage mu minsi ya vuba muzabona ubukangurambaga tugiye gutangiza kugirango tuganire n'ababyeyi b'abagabo n'umuryango mugari kugirango turebe uburyo barushaho gusabana n'abana."
Ubu bushakashatsi bwa Save the children bwakorewe mu Uturere 3 aritwo Gasabo, Ruhango na Kirehe mu kwezi kwa 9 mu mwaka wa 2019.
Abari bitabiriye ubushakashatsi bwa Save the children
Marie Louise MUKANYANDWI