Umuganda ngaruka kwezi mu murenge wa Kigali icyerekezo cy’imiyoborere ihamye.

U Rwanda rugenda rwerekana ibikobwa by’indashyikirwa hagendewe ku bayobozi begera abaturage.Iyi tariki 25 werurwe 2023 yasize isura irenze mu murenge wa Kigali wo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali Ntirushwa Christopher afatanije na Njyanama bateguye Umuganda ngaruka kwezi witabirwa n’Abayobozi harimo uwo muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu Hussi Monique.Umuyobozi wUmijyi wa Kigali Rubingisa Pudence.Umuganda wanitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza.Uyu muganda wakozwe mu murenge hose kuko hatewe ibiti by’inturusu ibihumbi bitanu.Umwe k’uwundi mubitabiriye Umuganda ngaruka kwezi mu murenge wa Kigali bishimiye ko hatewe ibiti kandi bigakorwa k’ubufatanye n’inzego zo mu buyobozi bukuru.Uyu. muganda hanasibuwe imirwanya suri cyane ko nayo ibihangayikishije muri ikigihe cy’imvura.

Abaturage b’umurenge wa Kigali mu muganda (photo ingenzi)

Umuganda wakozwe none ku 25 werurwe 2023 hanasibuwe amarigori y’imihanda cyane ko ibitaka byari byarirunzemo.Umurenge wa Kigali uko bucya uragenda utera imbere.

Uyu muganda wakozwemwo ibikorwa byinshi nko gutema ibihuru cyane ko biba indiri y’imibu itera marariya.Uyu muganda wanitabiriwe n’inzego z’umutekano .Ikindi gikorwa gishimishije cyakozwe nuko har’abatutage bipimishije indwara zitandura.Meya w’umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence yashimiye ubuyobozi bw’umurenge wa Kigali kuko bukorera hamwe bikaba ariyo mpamvu bahora ku isonga.

Nyuma y’Umuganda hatanzwe ubutumwa bwo kwita ku isuku n’umutekano.Ubundi butumwa n’ubw’uko buri muturage wese azitabira ibiganiro mu cyunamo kuri jenoside yakorewe abatutsi kizatangira tariki 7 mata 2023

Umurenge wa Kigali uriho urazamura urwego kuko usigaye utuwemo n’ingeri zitandukanye bikaba ariho havuye ubutumwa bwo kubakangurira gukomeza gukora cyane bakava mubukene burundu.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *