Abashaka imyanya y’ubuyobozi nibo bakomeje kwatsa umuriro mu bahinzi bo mu gishanga cya Rurambi.
Ibihe bihishira amakosa ya muntu, ariko igihe kimwe kikayashyira hanze. Ibi nibyo bikomeje guteza ikibazo mu bahinzi bahinga umuceli mu gishanga cya Rurambi, ho mu murenge wa Mwogo, mu karere ka Bugesera mu ntara y'iburasirazuba.
Ubuyobozi bw'akarere ka Bugesera bwo butangaza ko bufite I gishanga cyose kingana na hegitari ibihumbi 20,naho ibimaze gutunganywa hatarateje ikibazo cy'umwuzure ni hegitari 2000 ibigitunganywa harimo na Rurambi.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bukomeza butangaza ko igice cya Rurambi kingana na hegitari 850,naho izangiritse ni hegitari 650.Kuki imvura yagwa ari ikiza bamwe bagashaka abaturage bakababwira kugumuka bavugako batereranywe? Imvura yashenye amazu, yishe abantu ubuse nabyo byaba wa RAB?
Umwe mubashakashatsi muby'ikirere tuganira yanze ko amazina ye atanga wa, ariko yagize ati"Igihugu cyacu n'isi muri rusange habaye imvura idasanzwe bityo ntawakwegekaho undi icyaha cyane ko ntawagushije imvura.
Cooperative Riziculteura du Marais de Rurambi(corimaru) ikaba ariyo ihinga umuceli mu gishanga cya Rurambi. Bamwe mu bahinzi batangarije itangazamakuru ko bafashe inguzanyo muri banki, bakaba bafite ikibazo cy'uko bazaterezwa cyamunara, ariko aha ubuyobozi bw'akarere ka Bugesera bukaba bwarabijeje kuzabakorera ubuvugizi.
Umwe mu bahinzi bo mu gishanga cya Rurambi aganira n'ikinyamakuru ingenzi yanze ko amazina ye yatangazwa, ariko agira ati"Ntabwo ari ubwa mbere imvura nk'iyi iguye imyaka ikarengerwa, ahubwo ikibazo hari bamwe mu bakozi RAB batunyuramo bavuga ngo twigaragambye twerekana ko imvura yadutwariye imyaka kubera uburangare.
Aha kandi sibyo kuko iki n'ikiza bikaba ntawagishinja undi. Umuyobozi wa RAB nawe yijeje abahinzi kuza bafasha babaha ifumbire hamwe n'imbuto. Uru rugomero rwarengewe n'amazi y'uruzi rw'Akagera. Ibi byongeraho ko ibisheke bihinze mu gishanga cy'Akagera na Nyabarongo nabyo byarengewe kandi bo kubera ko nta wa agiye mu matwi nta kibazo.
Ubuyobozi bwahumurije abahinzi ko buzabakorera ubuvugizi ibyabo ntibitezwe cyamunara. Inyota yo gushaka gutegeka nidahagurukirwa ishobora gusiga urwikekwe muri RAB. Nihakorwe iperereza harebwe uko ikibazo cyakemuka hatabaye kwitaba ba mwana.
Kimenyi Claude