Gakenke-Nyange: Abahinzi ba Kawa bahangayikishijwe n’indwara yibasiye kawa bahinga yo mu bwoko bwa Robusta

Kawa ni igihingwa kera cyane kigaura mu bukene ugihinga iyo yakitayeho uko bikwiye kuko umusaruwo wacyo iyo weze uba ugura amafaranga ashimishije umuhinzi. 

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Gakenke mu umurenjye wa Coko,  Akagali ka Nyange  baravuga ko kawa yabo yo mu bwoko bwa Robusta ( Coffee Canephora V.Robusta)  ihingwa mu mibande y'imisozi yibasiwe n' indwara yitwa kirabiranya ( Coffee Wilt Disease) kuri ubu yabateye igihombo cy 'umusaruro mukeya.

Ariko n'ubwo bimeze bityo abaturajye barashimira uruganda Kabila Coffee Company Ltd  rwabafashije kubaha akazi muri iki gihe batari bafite icyo bakora. 


NIZEYEMARIYA Sophia  wo mu Murenge wa Coko,  mu Kagali ka Nyange ni umuhinzi wa kawa ya Robusta avugako ashimira uru ruganda rwa mukuye mu bwigunjye rukamuha akazi ko gutunganya umusaruro wa kawa, kuko kawa zabo zabafashaga kubona amafaranga zatewe n'indwara yo kuma bakaba bari bicaye bategereje kuzahabwa izindi mbuto ziyisimbura. 

Ati "  Uru ruganda rwaramfashije cyane ubu ndabona umwambaro n'icyo ngaburira abana banjye mbikesha aka kazi bampaye, bakaba bampemba sinicare ubusa. Mbere nihingiraga kawa ya Robusta kuko ariyo yera kuri iki gishanga cyacu yakwera ngasaruramo nka toni,  ariko ubu yarumye nta musaruro nzakuramo kuko iyo ndwara yumisha n'intete za kawa."


RUHUMURIZA Jean de la Croix ni umuyobozi mu Uruganda Cabila Coffee Company  Ltd   rukorera mu Karere ka Gakenke,  Umurenge wa Coko,  Akagali ka Nyanjye ni uruganda rutunganya umusaruro wa kawa urimo uwo mu bwoko bwa  Rabika na robusta avuga ko nk 'uruganda ruba hafi abahinzi rukabakurikirana kugeza umusauro ugeze ku ruganda. 

Ati ",  Nkatwe tugemurirwa umusaruro ukomoka kuri kawa tuba tugomba gukurikirana uburyo uhingwamo tukaba hafi abahinzi tukabereka uburyo bakorera kawa,  tukabaha ifumbire,  tukabatera imiti muri kawa,  uburyo bazisitura ndetse n'ibikoresho byo kuzikata kurinda yeze hari abakozi bacu b'uruganda bahorana n'abahinzi, kuko ikawa igirira akamaro amuhinzi ndetse natwe bazanira umusaruro. "

Uretetse kuba aba bahinzi babona aho bagemura umusaruro wabo wa kawa banahangayikishijwe n ' uburwayi buri kugaragara mu ikawa bahinga yitwa Robusta ifatwa no kuma ndetse ibitumbwe bikaba umukara  bikaba byaratumye umusaruro wabo ugabanuka cyane 

Tuvugana n'umwe mu ba kozi ba NAEB NKURUNZIZA Alex ku kibazo cy 'ikawa ya Robusta yumye muri uyu Murenjye wa Coko mu Kagali ka Nyanjye yatubwiye ko icyo kibazo bakizi,  ariko bari gushaka uburyo haboneka indi mbuto ya kawa isimbura Robusta.

Ati ", Iyo ndwara turayizi hari bagenzi bacu bo muri RAB n'umukozi ushinzwe indwara muri kawa muri NAEB bagiyeyo basanga iyo ndwara iri muri kawa yitwa (Coffee Wilt Disease) ihari koko, ariko iyo ndwara nta muti igira kuburyo ushobora gutera izo kawa zikongera kuna nzima  hubwo izo kawa zigomba kurimburwa ,ndetse uwo murima ukamara imyaka 3  nta zindi kawa zongeye guhingwamo."


NAEB yasabye abahinzi ba kawa bo muri Coko  mu Kagali ka Nyanjye gushaka ubundi butaka bahinga mo ikawa butari ubwo bwari buhinzemo iyo kawa yafashwe n'ubwo burwayi. 

NAEB yasabye abahinzi Kandi  bagizweho nicyo kibazo cyo kuma kwa kawa ko bashaka ubundi butaka butari ubwari buhinzwemo iyo kawa bakazabashakira izindi njyemwe zo gutera,  ngo kuko iyo ndwara iba ikiri muri bwabutaka nizindi bateramo zafatwa

 

 

Marie Louise  MUKANYANDWI.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *