Gakenke – Coko: Kubungabunga amazi ava mu nganda ni iterambere ritabangamiye ibidukikije
Urusobe rw 'ibintu bigizwe n'ibidukikije kamere nibiva kubikorwa bya muntu birimo ibinyabutabire, urusobe rw 'ibinyabuzima n'imibereho y'abantu bishobora kugira ingaruka ziziguye cyangwa itaziguye z'ako kanya cyangwa zigatinda kugaragara.
Ibibazo byugarije ibidukikije mu Rwanda biterwa ahanini n'imikoreshereze mibi y'umutungo kamere w 'ubutaka ndetse n'uwamazi .
U Rwanda rwashyizeho Politike n'ingamba zigamije ku bungabunga no kurwanya igabanuka n'urusobe rw 'ibinyabuzima byaba ibiguruka ndetse n'ibyo mu mazi.
Inganda ziri mu bisabwa kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije kuko usanga havamo imyanda itandukanye yaba ihumanya harimo, nk 'imyuka mibi izisohokamo ndetse n'amazi asohoka muri izo nganda cyane ko usanga hari inganda zimwe na zimwe ziba zubatse mu bishanga iyo myanda ikaba yakwangiza ibimera cyangwa ibinyabuzima.
Kurengera no kwita kubidukikije hari inganda usanga zibyitaho kuko bazi akamaro kabyo.
Zimwe mu nganda zitonora zikanatunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi wa kawa twasuye twasanze kwita kubidukikije ndetse no kubirengera byitabwaho kuko ngo baziko bigira ingaruka ku bimera ndetse no ku binyabuzima byo mu mazi bityo bakabyitaho uko bikwiye.
Ruhumuriza Jean de la Croix ni umuyobozi mu ruganda Cabila Coffee Company Ltd rutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi bwa kawa ruherereye mu Karere ka Gakenke, Umurenjye wa Coko, Akagali ka Nyanjye avugako nk 'uruganda batekereje uburyo bwo kubungabunga mo urusobe rw'ibidukikije ntibabe aribo babyangiza.
Ati:" Amazi ava hano muruganda rwacu yakwangiza ibidukikije dufite uburyo buhagije bwo kuyafata, kuko dufite ibyobo byabugenewe bigera muri bine bigenda bicamo ayo mazi bikagenda biyayungurura bitewe n'uburyo twabyubatse mo kugirango y'aside iva mu ma kawa yakabaye yangiza ibimera n'ibinyabuzima byo mu mazi ijye muri ibi byobo ntasohoke ngo abe yajya mu bishanga, ikindi ni uko ibi byobo bijyamo aya mazi arimo umurenda wa kawa duteramo imiti yabujyenewe yica ayo maside yose, amazi akagera hanze ari meza nta kibazo yatera ku bimera n'ibinyabuzima, nkasanga kubungabunga aya mazi ari iterambere ritabangamiye ibidukikije."
Mu ntego z 'icyerekezo 2050 biteganijwe ko u Rwanda ruzaba mu bihugu bifite iterambere ritabangamiye ibidukikije kandi rikaba iterambere ryihaganira imihindagurikire y'ibihe.
Marie Louise MUKANYANDWI