Nyarugenge: Umujyi wa Kigali niwo ufite ubwandu buri hejuru ku kigero cya 4,3%
Inzego z'ubuzima zivuga ko ubu abarwayi bafite virusi itera sida bagera ku bihumbi 220, aba bose bakaba bafata imiti neza kuburyo icyigero cyo kwanduza kigenda kigabanuka ntibabe bacyanduza kuburyo nko mu mwaka wa 2030 nibura 95% bazaba nta bwandu bwa virusi itera sida buzaba bukigaragara mu maraso yabo.
Bamwe mubafite virusi itera sida bavuga ko bahinduriwe ubuzima ariko nabo bakabigiramo uruhare. Byagarutswe ho ubwo hatangizwaga igikorwa cy 'ubukangurambaga buzamara amezi atatu insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti " Twese hamwe dufatanye turandure sida ".Ni ubukangurambaga bwatangiriye mu mujyi wa kigali.
Habinshuti Emile avuga ko kuba yaragiye akurikiza inama za muganga agafata imiti neza uko bikwiye bya muhaye imbaraga, ubu ari umugabo ukomeye.
Yagize ati " Natangiye gufata imiti mu mwaka wa 2003 Ubu mfite ibiro 73 kandi icyo gihe muri 2001 ubwo narindi muri 4 nari mfite ibiro 45 ndashima Leta y'u Rwanda yagize ubutwari bwo ku mfasha kubona imiti nkanashishikariza abayifata ko iyo ufashe umuti neza biguhesha ishema mu bandi kandi ukagira ubizima bwiza, ugatanga umusaruro mu gihugu cya kubyaye."
Habiyambere Damie na Yamukujije Solange ni umuryango ubana umugabo afite Vitusi itera sida, umugore ari muzima, bavuga ko mu myaka itanu bamaranye nta kibazo gihari.
Habiyambere yagize ati " Ninjyewe ubana n'ubwandu, mbana n'umudamu wanjye tumaranye imyaka 5 ariko mu kubana kwacu nshakisha uburyo nshoboye ntari bumwanduze virus itera sida."
Yamukujije ati " Yambwiye ko arwaye mubwira ko nzabana nawe kuko mukunze dufatanye ubuzima, ubu mumyaka tumaranye ndi muzima kandi ndamufasha akanywa imiti neza."
Byukusenge na Murasandonyi ni urubyiruko rufite virusi itera sida rwavukanye rushimira RRP+ kuko ariwo muryango rwa kuriyemo kandi wabahinduye abo baribo ubungubu, bakanashishikariza urubyiruko bagenzi babo ko iyo ushaka ko ubuzima bukomeza bishoboka bugakomeza.
Byukisenge wavukanye virusi itera sida avugako kuba leta yarabafashije kubona imiti kubuntu byabafashije.
Ati " Ndashima ko duhabwa imiti kubuntu kuko mu myaka yacu tutari bujye dushobora kuyigurira, nkabwira urubyiruko ko iyo ushaka ko ubuzima bukomeza bishoboka ".
Murasandonki ati " Ndashimiye RRP+ ko aribo bampinduye uwondiwe ubungubu nkaba narabashije kwiga amashuri abanza na kaminuza nkaba ndi umusore mwiza ".
Muneza Silvie ni umuyobozi mukuru w'urugaga nyarwanda rw 'abafite virusi itera sida wa RRP+ avuga ko abafite virusi itera sida bahinduriwe amazina bagakurirwaho akato nabo bibaha intego yo gufata imiti neza.
Yagize ati " Tuzirikane intambwe ikomeye yatewe mu guhangana na sida mu gihugu cyacu, aho abafite virusi itera sida tutakiri bamwe mubari baribasiwe n'amazina adutesha agaciro bitewe nuko nta kizere ubwacu twari twifitiye, none uyu munsi tukaba tugenda twemye nta kimenyetso na kimwe gishobora ku turanga. "
Dr, Serumondo Janvier ni umukozi w'icyigo cy 'Igihugu cyita k'Ubuzima RBC avuga ko ubu bukangurambaga buzatanga umusaruro cyane cyane mu mujyi wa Kigali nka hamwe muhafite ubwandu buri hejuru.
Yagize ati " Mu Rwanda dufite abantu ibihumbi 220 bafite virusi itera sida turashishikariza abantu batazi uko bahagaze kwipimisha virusi itera sida, gufata ingamba zo kuyirinda ku batarayandura, no gufata neza imiti kubamaze kuyandura, utagaragaza virusi angana nutanduza, kuko iyo batabonye virusi ntibivuga ko wakize, bivuga ko utakwanduza".
Umuyobozi nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Nshutiraguma Esperanse avuga ko kuba umugi wa Kigali ariwo ufite ubwandu buri hejuru ku kigero cya 4,3% aruko utuwe n'abantu benshi kandi batandukanye.
Yagize ati " Umujyi wa Kigali ubarirwa mu hantu hugarijwe na virus itera sida kurusha ahandi mu gihugu mu bantu bafite virus itera sida mu gihugu, ibihumbi 54,746 babarizwa mu mugi wa kigali, ibi binashingiye ku kuba umugi wa kigali utuwe cyane, ukaba ni ihuriro ry'ahantu hagendwa n'abantu benshi kubera impamvu zitandukanye zo gushakisha ubuzima."
U Rwanda ruri kuri 3% by'ubwandu, abafite virusi itera sida ni ibihumbi 220, umujyi wa Kigali gusa ufite ibihumbi 54,746 by'abafite virusi itera sida.
MUKANYANDWI Marie Louise