Ibitaro bya Ruhengeli biratabarizwa:Habyarimana meya w’akarere ka Musanze niwowe urebwa n’icyo kibazo

Ibitaro bya Ruhengeli bibarizwa mu karere ka Musanze kubera ubwigomeke bwabashaka kwigenga binyuranije n’itegeko cyangwa kubaho bajeyi bikomeje kuzamo umwuka utari mwiza.Bamwe mu bakozi badashaka kuyoborwa mu murongo wo guteza imbere ibitaro batangiye kurema ingengabitekerezo kandi ntaho bayihinga ngo bayisarure.Ubushakashatsi twakoze kuri umwe umwe bose bahakana ko nta ngengabitekerezo ibarizwa mu bitaro bya Ruhengeli.judith

    Uwizeeye Judith Minisitiri w' abakozi[photo archieves]

Bamwe mu bakozi twaganiriye bakorera mu karere ka Musanze ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo bagize bati:Ibi bitaro byayoborwaga na Dr  Ndekezi Deogratias  hari hataravugwa ko abaganga batize Kaminuza bazajyanwa mu bigo byo mu byaro (centre de santé) aho rero haziye itegeko ryo kubimurira ahagendanye n’ubushobozi bwabo batangira kwigomeka banga no gukora. Bakomeje bagira bati:Imilimo ikorwa neza uretse udutsiko twigomeka kubera rya pfunwe twavuze haruguru kubera kutishimira impinduka yazanywe  n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bujyana Abaforomo mu ma centre de santé.Aba rero barimo Uwera Anitha n’abagenzi be ntibabikozwa. Abavugwa bigometse k’ubuyobozi bw’akarere badashaka kujya aho bimuriwe ni: Shabantu, Mageze Innocent hamwe n’umugore we.gashumba-2               Dr. Dianne Gashumba Minisitiri w' ubuzima[photo archieves] 

Undi uvugwa kwigomeka mu bitaro bya Ruhengeli n’uwitwa Faustin warushinzwe amafaranga bikavugwako atajyaga ayatanga aho agomba kubikwa ,aje gusimbuzwa Yvettes nibwo ngo yatangiye kuritsira.Rwangombwa Nsabira John nawe yahinduriwe imilimo ngo atangira kubabara.Munyaneza Emmanuel naba bose bakoa icyo kuganda badakora akazi kandi banze kujya kwiga.Amakuru twikurira mu nzego z’umutekano zikorera mu karere ka Musanze ariko bakanga ko twatangaza mazina yabo tuganira badutangarije ko undi ukora mu bitaro bya Ruhengeli witwa Nshimiyimana Willy Joseph  adashoboye kandi akaba abwira nabi abakozi kugeza. Bakomeje badutangariza ko Uwera Anitha mubyo yavuze yashinjaga ushinzwe abakozi ariwe Mugabo William ko atigeze agira undi avuga. Ikindi ngo Mugabo avugwaho kubwira nabi abakozi ,uretse ko kuva bavuga ko bamwe bazajyanwa mu bigo nderabuzima ntacyo bagikora.mayor             Habyarimana mayor w' akarere ka Musanze[photo archieves] 

Nkuko abo mu nzego z’umutekano bakomeje babintangariza ngo ikindi kibazo n’icya bamwe mu bakozi batari abaganga nabo batangiye kwigomeka bayobowe na :Murekatete Christine, Felecte, Marie Viannry nabo birirwa bigomeka kandi aba bo kuko Atari abaganga bangajwa n’akarere.Bmawe mu bakozi bo mu karere ka Musanze kongeraho abo mu bitaro ngasoreza kubo mu nzego z’umutekano bose bambwiye ko Uwera Anitha yashije ushinzwe abakozi bo mubitaro,ko atigeze avuga umuyobozi w’ibitaro.Undi nawe uvugwa ku bwigomeke ni uwitwa Musayidire Marie Rose kuko ngo yabivugiye muri Cantine y’ibitaro. Amakuru yatugezeho ashinja Musayidire Rose ko azisaza akerekana ko mu bitaro harimo ingengabitekerezo.

Bamwe mu baganga n’abandi bakozi b’ibitaro bya Ruhengeli batangarije ikinyamakuru ingenzinyayo.com ko umuyobozi wabo ari mushya kandi ko ntawe bagirana ikibazo. Umwe mu bakozi b’akarere ka Musanze tuganira yantangarije ko abakozi binjijwe mu bitaro bya Ruhengeli  bakoze ikizamini kandi na komisiyo y’abakozi yabigezemo uruhare. Bamwe mu bakozi bavuga ko abarema urwangano bazagaragaza uburyo mu bitaro habamo itonesha bakanerekana uwatoneshejwe nuwahutajwe.Ibi byose rero bihungabanya ubuzima bw’abarwayi bagana ibitaro bya Ruhengeli bigomba gucibwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *