Ruhango : Barishimira intabwe nziza y’ubwiyunge bagezeho kubufatanye na GER
Ni kenshi usanga abahemukiye abandi badafata iya mbere ngo babanze babasabe imbabazi bagahorana imfunwe ry’ibyo bakoze, ariko n’ubwo bimeze bityo hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo bavuga ko bitewe n'amatsinda bahuriramo bakaganira, bagafatanya gukora ibikorwa bitandukanye bibahuza n'ababahemukiye, byatumye babohoka bumva ko bagomba kubababarira, bakabana nk'abavandimwe.
Itsinda ''Urufatiro'' rikorera mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Musamo mu mudugudu wa Musamo, ryafashije benshi mu bumwe n'ubwiyunge ku mpande zombi, ni ukuvuga ku bafite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'ababiciye, binyuze mu bikorwa by'ubuhinzi bibahuza bagafashanya bityo bivamo no gusabana imbabazi .
Mukamurigo Francine ni umwe mu babyeyi baganiriye n'Ingenzinyayo.com agaruka ku nzira y'ubuzima bwe mu kubabarira abamwiciye abe muri Jenoside, akanashimira itsinda Urufatiro ryamubaye hafi rigatuma yiyumvamo kubabarira abamuhemukiye.
Yagize ati "Iyo turangije gukora muri iri tsinda ba bantu twicarana hasi tukongera tukaganira ku byabaye bakatubwira bati, ni mutubabarire twunge ubumwe twongere tube bamwe. Leta yadushoye mu bwicanyi turabukora, ariko noneho aho bigeze ntidukeneye amacakubiri twongere, tube umwe."
Mukandamage Riberatha na we avuga ko kuba abona ababyeyi be bababarira bituma ibikomere yari afite bigenda bigabanuka.
Yagize ati "Kuba mbona mama ababarira, nanjye gukomereka no guhungabana nagiraga bisa n’aho bigenda bigabanuka, kuko ntiwabona umuntu agusaba imbabazi ngo ukomeze winangire umutima".
Matabaro David, Umuyobozi w’itsinda Urufatizo, avuga ko intego yabo ari ugufasha abafite ibibazo ku bumwe n'ubwiyunge, ari abahungabana cyangwa se abafite ibibazo bakabahuza bakabaganiriza.
Yagize ati "Hari abatari babanye neza muri uyu mudugudu wacu wa Musamo, ubu byarakemutse buri wese yibona mu wundi. Ababuze ababo bakumva ko bafite abaturanyi beza, kuko dufatanya tukanabana bugufi."
Nyirabugingo Francine, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abagore mu Murenge wa Ruhango, avuga ko by’umwihariko abagore bari muri iryo tsinda byabafashije kugira igipimo cy'imyumvire kiri hejuru, kandi abantu iyo bari kumwe biyumvanamo.
Yagize ati "Dushingiye ku mateka igihugu cyacu cyagize, iri tsinda ryahuje abantu batandukanye. Ugasanga hari imiryango ifite abantu bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayikorewe, uko bahurira hamwe mu itsinda ni ko kongera kuba umwe, ni ho umuntu ahambukira, bamwe bagasaba abandi imbabazi".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango Nemeyimana Jean Bosco, avuga ko itsinda Urufatizo rifite intego y'ubukangurambaga mu bijyanye n'imirimo abaturage bakwiye kuba bakora, ibijyanye n'imibereho ya muntu ya buri munsi hakazaho n'ubukangurambaga mu bumwe n'ubwiyunge bw ‘Abanyarwanda.
Yagize ati "By'umwihariko mu bijyanye n'ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda, rijya rigira ibiganiro bakora babanje kugira umurimo w'amaboko runaka bahuriraho, iyo bawusoje bashobora kwicara bakaganira, n'ibiki bibabangamiye mu bijyanye no kwiyunga? Ese uwahemukiye undi amusaba imbabazi? Ese uwahemukiwe na we arazitanga? Icyo bubaka ni ubushobozi n'umutima nama wa buri muntu mu bijyanye no kwiyunga."
Musore Innocent Umuyobozi wa GER yagarutse ku ruhare rwabo mu gufasha amatsinda avuga ko ahanini ari ukubaka amahoro n'iterambere babinyujije mu kwibumbirahamwe.
Yagize ati " Nka GER dufasha amatsinda cyane cyane amashyirahamwe y'ubumwe n'ubwiyunge, ibikorwa bifasha ubumwe n'ubwiyunge ariko bikanahindura n'ubuzima bwabo bwa buri munsi mu mibanire, kuko iyo bakoreye hamwe birabafasha haba mu kubakana ikizere, kuko bwa bumwe bugomba gufashwa no mu gukora ibikorwa by'iterambere bibafasha mu buzima bwa buri munsi, ariko bikabafasha no kubaka imibanire no kureba imbere bose bategura ejo heza kandi hadaheza. "
Musore akomeza avuga ko biba n'umwanya mwiza wo gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka y'ibyo batumva no kugirango bareme ejo heza habo kuko urubyiruko rwitabiriye rukumva kandi ruva mwizo mpande zose zagizweho ingaruka n'amateka ya genoside.
Itsinda ''Urufatiro'' ryatangiranye n'abanyamuryango batanu, k’uri ubu rikaba rifite abanyamuryango 125, bakavuga ko ibyo bikorwa bitari gushoboka ko babigerwaho, iyo hatabaho Umuryango ukora ibikorwa byo kubaka amahoro n'iterambere (GER), wo wabateye inkunga bakaba ari wo bakesha aho bageze.
Mukanyandwi Marie Louise