Ushinzwe ibikorwa remezo by’umujyi wa Kigali Rugaza Julian n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy baravugwaho gukingira ikibaba isoko ritagira ubwiherero.

Amajyambere ashamikiye ku iterambere ry’igihugu ageza umuturage k’ubukungu akiteza imbere.Igihe Umujyi wa Kigali wafataga ingamba zo guca abazunguzayi hashyizweho uburyo hakubakwa amasoko yo kubafasha kuva mu mihanda.Aha niho Leta y’u Rwanda yahise iha Hakizimana Deo uburenganzira bwo kubaka isoko mu mudugudu w’Intiganda,Akagali ka Tetero, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge,ho mu mujyi wa Kigali.Ubwo muri akagace hagaragara ikibazo cy’uko abacururiza mu isoko rya Hakizimana Deo ryitwa Mini market.Ubwo itangazamakuru ryaganiraga n’abacururiza mu isoko rya Mini market badutangarijeko ntabwiherero rigira.Ubwo itangazamakuru ryinjiraga mu isoko Mini market tuzengurukamo uwitwa Bosco manager waryo yashatse kurwanya itangazamakuru.Twahise duhabwa amakuru ko City manager w’Umujyi wa Kigali Rugaza Julian afitemo imigabane.Itangazamakuru ryashatse kumenya amakuru y’ukuri tubaza Rugaza.

Twahamagaye Rugaza Julian tumubaza ikibazo cy’uko hariho isoko bavugako afitemo imigabane,ikindi ritagira ubwiherero?Rugaza Julian yahakanye ko nta migabane afite mu isoko Mini market,ko ikibazo cy’ubwiherero bagishinze umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge.Twahise tubaza umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge,ariwe Ngabonziza Emmy,kugirango agire icyo atangaza.

Tuvugana mwambwiye ko muri mu biro by’ undi nongeye kubavugisha ntimwafata tel incuro 2 zose.

Mu bijyanye n’ikibazo cy, isoko rya Deo Nyabugogo, Rugaza yambwiye ko Ari wowe yahaye inshingano.
Ririya soko ikibazo cya toilet kizakemuka gute, umwanda no kubura Aho bituma murakoze.

Itangazamakuru uko ryabajije umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge.

Noneho bituma mu Isoko nicyo ushatse kuvuga? Wowe munyakuri mbiwira! Ahubwo iyo ugira ikinyabupfura ukanakoresha imvugo ya kinyamwuga ukavuga uti “Ubwiherero buhari bwingerwe, kugira ngo twimakaze isuku. Nari kuguha igisubizo kivuga ngo, Yego birashoboka, Reka byitabweho kuko abahakorera n’abahagenda baza guhaha bariyongera.

İkindi, niba utangaza Inkuru zigamije kubaka, uzi neza ko twubatse ECD ifasha Abagore bakorera muri iryo soko uvuga kubona Aho barerera abana babo?

Ubwo sinkuhaye amakuru meza?

Ugire Amahoro

Uko umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yasubije itangazamakuru.Aha byerekanye ko Ngabonziza Emmy aho gukemura ibibazo byugarije abacururiza mu isoko rya Marito Mini market rya Hakizimana Deo yabihinduyemo ikibazo yananiwe gukemura kiri hagati y’abagabo babili bahora bahanganye.Umwe k’uwundi bibaza ukuntu ubuyobozi bwemerera isoko gucuruza ritagira ubwiherero.

Hariho amakuru ava mu mudugudu w’Intiganda’ Akagali ka Tetero , Umurenge wa Muhima ,mu karere ka Nyarugenge muyobora avugako hariyo ikibazo kiri hagati y’umushoramari Ndayisenga Materne nabegereye ikibanza cye,ubu mwaba mugezehe mugikemura ko bivugwako umushoramari yatangiye ibikorwa byo kubaka afite ibyangombwa?

Ngabonziza Emmy Dea w’Akarere ka Nyarugenge (photo archives)

Itangazamakuru

Hariho amakuru ava mu mudugudu w’Intiganda’ Akagali ka Tetero , Umurenge wa Muhima ,mu karere ka Nyarugenge muyobora avugako hariyo ikibazo kiri hagati y’umushoramari Ndayisenga Materne nabegereye ikibanza cye,ubu mwaba mugezehe mugikemura ko bivugwako umushoramari yatangiye ibikorwa byo kubaka afite ibyangombwa?

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge

Nibyo hari abaturage bagaragaje imbogamizi bagize bitewe n’ibikorwa by’ubwubatsi uwo mushoramari akora, ariko Ubuyobozi na Department ishinzwe ubugenzuzi yabikurikiranye kandi hari ibyakemutse n’ibisigaye birimo gukemuka.

Itangazamakuru

Ubu byaba bihagaze gute ushingiye ku bibazo bihari,muduhe ishusho yaho mugeze mubikemura?

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge

Mubitangariza nde? Hari urwego rwatanze ibyangombwa byo kubaka, hari urukora ubugenzuzi, kandi hari ibyo bamusabye kubahiriza bijyanye n’uruhushya yahawe, kandi abaturage hari uburenganzira bwabo batavutswa, kimwe n’umushoramari. Niyo mpamvu hari Ubuyobozi ngo buhuze ibyo byose, umuti uboneke.

Rugaza Julian City Manager w’Umujyi wa Kigali,(photo archives)

Kugeza n’ubu dutangaje inkuru Rugaza Julian na Ngabonziza Emmy ntacyo baratangaza ku kibazo cy’isoko rya marato mini market ritagira ubwiherero,ariko bose baruciye bararumira.Ni gute Umujyi wa Kigali waba ushora amafaranga menshi bakoresha isuku ,ariko bakirengagiza ko muri Marato mini market inyuma yaho batwikira ibinono ariho bihagarika?Abo bireba nimwe muhanzwe amaso kugirango isoko Marato mini market rigire ubwiherero.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *