Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ishyamba si ryeru: Nizeyimana Mugabo Olivier yijeje Rubegasa Hunde Walter kuba visi Perezida.

Uko iminsi ishira indi igataha mu ishyrahamwe ry’umupira w’amaguru Ferwafa harakomeza kuzamo ibibazo bitezwamo na Perezida wayo Nizeyimana Mugabo Olivier.Amakuru acaracara noneho navugako Nizeyimana Mugabo Olivier agiye gufata Perezida w’ikipe ya Rugende fc ariwe Hunde Rubegasa Walter akamugira visi we.Ibi rero abandi banyamuryango ba Ferwafa ntibabikozwa.Ubwo Inama ya Ferwafa yaberaga muru Lomigo Hotel Hunde Rubegasa Walter yavuze amagambo aterekeranye kuko atashimishije bagenzi bayobora andi makipe.Ikipe ya Rugende fc ibarizwa mucyiciro cya kabili . Nizeyimana Mugabo Olivier ikindi cyamugoye n’amafaranga yatanzwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ariyo FIFA.Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com aravugako Nizeyimana Mugabo Olivier yashatse gutanga amafaranga mu buryo bw’ubusumbane,ngo byahise bizana imvururu kugeza n’ubwo bihagaze.
Kuki Nizeyimana Mugabo Olivier ashaka guha Hunde Rubegasa Walter umwanya kandi bizwiko hatora inteko rusange?Amakuru ava ahizewe ngo Nizeyimana Mugabo Olivier yabajijwe impamvu ashaka kuzana Hunde Rubegasa Walter muri Ferwafa nta matora abaye? Nizeyimana Mugabo Olivier ngo yahise asubizako we afite uko yaje kandi nabari muri Komite ariwe wabihitiyemo,ko bityo ntawamuvuguruza.Amakuru yandi ava mu nshuti za Hunde Rubegasa Walter arahamyako we nyir’ubwite yivugira ko yamaze kwemererwa umwanya wo kwinjira muri Ferwafa bityo agafatanya na Nizeyimana Mugabo Olivier guhindura byinshi.Uyobora imwe mu makipe yo mu ntara twaganiriye akangako twatangaza amazina ye kubera umutekano we,ariko tuganira yagize ati”Twebwe n’ubwo tutagize uruhare two gutora Komite nyobozi ya Ferwafa,ariko Hunde Rubegasa Walter naza muri Ferwafa nzahita menyako ntaho tuva ntanaho tujya.Uyobora ikipe imwe muz’umutekano nawe tuganira yanze ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we nawe,ariko tuganira yagize ati”Numvise ko Hunde Rubegasa Walter ngo azagabirwa umwanya wa visi Perezida wa Ferwafa,ariko ntabwo tuzemera.Yakomeje adutangarizako nta nama nimwe atihanizwa kubera amanyanga kuvuga adahawe ijambo no kuvuga ibitari k’umurongo w’ibyigwa.Ubu rero ishyamba rikomeje gushibuka muri Ferwafa kuko Nizeyimana Mugabo Olivier yemereye abantu benshi imyanya.Nta munyamuryango ukigira ijambo muri Ferwafa cyane ko Nizeyimana Mugabo Olivier afitemo abo yita abe b’inkoramutima bamwe yashatse no guha amafaranga menshi kurenza abandi, uretseko byaje kumuofana.

 

Nizeyimana Mugabo Olivier abamugabiye Ferwafa bashobora kuyimwambura,(photo archives)

Abasesengura amakosa akorwa na Nizeyimana Mugabo Olivier muri Ferwafa bemezako kubeshya abanyamuryango bamwe ko azabaha amafaranga hagendewe ikipe y’igihugu Amavubi bizamugiraho ingaruka zishibora no kuzatuma na Kampani yaragijwe ayamburwa.Kuba Perezida wa Ferwafa ashaka gukoresha inzira zo kuba inshuti yabamwe mubayobora amakipe kurenza abandi nabyo byamaze kumubera igisasu.Abo munzego zizewe bavugako bazanye Nizeyimana Mugabo Olivier baziko azakora neza none arabatengushye,kugeza n’ubwo afata Hunde Rubegasa Walter agateza akavuyo kandi akamushyigikira.Uwahaye Ferwafa Nizeyimana Mugabo Olivier namusezerere inzira zikigendwa cyane ko namara kwirukana abakozi ababeshyera akinjizamo abandi azabatejemo imanza z’urudaca.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.Turacyakurikirana abakozi ba Ferwafa n’abari muri Komite Nizeyimana Mugabo Olivier agiye kwirukana ,ndetse nabo azabasimbuza.

Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *