Ferwafa niyo ihanzwe amaso k’urugomo umutoza Jammel Eddine Neffati yakoreye umusifuzi Nsoro Ruzindana n’abagenzi be.

Umupira w’amaguru ubamo ibice bitatu.Gutsinda bigashimisha Komite iyoboye ikipe ,hakiyongeraho abafana, umutoza n’abakinnyi.Gutsindwa bikababaza Komite kuko iba yaraguze abakinnyi n’umutoza kugirengo baharanire gutsinda.Umufana we ataha yinubura gutsindwa ariko ntacyo yahindura.Umutoza we har’igige yirukanwa.Kunganya.Aha buri wese araceceka.Inkuru yacu iri ku Ikipe y’APR fc ubwo yakinaga umukino wa shampiyona ikanganyamo n’iya Gasogi United.Tutarajya mubihe n’amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda tugiye kureba Ikipe y’APR fc uko ifatwa muri Ferwafa.Kuva Ikipe y’APR fc yatangira gukina har’amakosa yakozwe n’abakinnyi bayo nko gukubita bagenzi babo mu kibuga ntibahanwe cyangwa umusifuzi wabahannye ntiyongere gusifura.1998 ubwo ikipe y’APR fc yakinaga niya Rayon sports bakanganya ibitego bibili kuri bibili umutoza wayo Libakare Ndidi yashwanye n’uwa Rayon sports Raul Shungu bose bahawe amakarita atukura.2002 Umukinnyi Bizimana Didier w’ikipe y’APR fc yakubise Amon Mudeyi wa Rayon sports umusifuzi Gasingwa Michel amuha ikarita ya kabili y’umuhondo ntiyamuha umutuku.Umutoza Andreas yakubise umwambaro w’ikipe y’APR fc muri stade Regional Nyamirambo we bahise bamwirukana. Tariki 15 Mata 2023 imbere ya Gen Mubarak Muganga umutoza Jammel Eddine Neffati yagiye gukubita umusifuzi Nsoro Ruzindana n’abagenzi be.Imbere y’abakunzi b’umupira w’amaguru umutoza Jammel Eddine Neffati yanze kwemera imisifurire kugeza ubwo umusifuzi wa kane Akingeneye yiyambaje ufite ububasha bwo guhana,nawe aje ntiyoroherwa kugeza ubwo ashatse gukubitwa.Ikarita y’umutuku niyo yaje gukemura ikibazo cya Jammel Eddine Neffati wari wigize indahangarwa.Isesengura: Ferwafa ya Nizeyimana Mugabo Olivier n’ushinzwe amarushanwa Meya Gasana Richard kongeraho umunyategeko Uwanyirigira Delphine baravugwaho ko nta gihano bafatira umutoza w’ikipe y’APR fc.Aha ngo impamvu nuko Mupenzi Eto wo muriyo ariwe ugena byose mu mupira w’amaguru.Umwe mubakunzi b’ikipe y’APR fc yijujuse ngo abasifuzi barabanga agira ati”kuki umukinnyi wacu Fitina yagonganye na Kevin wa Gasogi United umusifuzi Nsoro akemeza ko ikosa aricyacu?Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda benshi bagiye bawucikamo kubera kwinubira imisifurire.Umwaka washize havuzwe ko Mupenzi Eto yavuganye n’abakinnyi b’ikipe ya Rayon sports bituma itsindwa.Ese kuki ntacyo byatanze nyuma yaho.Umwe k’uwundi barajwe inshinga no kureba icyemezo ikipe y’APR fc ifatira uyu mutoza,abandi nabo bagasanga batapfa kumwirukana kuko hakiri ikibazo cya mugenzi we wayireze muri FIFA.Umusifuzi wari muri stade ya Bugesera yaje kureba umupira wahuzaga APR fc na Gasogi United yabwiye itangazamakuru ko gusifurira ikipe zimwe na zimwe zigeze aho zishaka igikombe ko biba arukwiyahura.Yagize ati”2019 uwatanze penalite Rayon sports igatsinda APR fc yahuye n’ikibazo gikomeye.Yagize ati”Mupenzi Eto araguharasinga akagutuka ariko ukihangana.Kuba rero umutoza yakuyemo umwenda w’ikipe y’APR fc akawujugunya no kongeraho gushaka kurwana bikaba bigaragazwa n’amafoto ntabwo Ferwafa yagatinye kumufatira ibihano byo kugirengo bibere n’undi wagatekereje guteza intambara ku kibuga.Aha niho hatezwe ijisho kuri Ferwafa cyane ko yigeze guhana uwatozaga Rayon sports bakanamuca mu Rwanda .Uganira nabo muri Ferwafa twaganiriye ariko akanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we ,tuganira yadutangarije ko Ferwafa itegereje icyo ubuyobozi bw’ikipe y’APR fc buzayibwira kugirengo bubone gufatira ibihano umutoza Jammel Eddine Neffati warugiye gukubita umusifuzi Nsoro Ruzindana n’abagenzi be.Mugihe hategerejwe ibihano bizatangwa ninako shampiyona igenda yicuma kugeza ubwo APR fc inganya amanota na SC Kiyovu zigatandukanywa n’ibitego.Ikipe zirwanira kumanuka nazo nizifashwa n’uturere. Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *