Kimisange:Nyabugogo,Cooperative cleaning ikizere mu kunoza isuku mu mashyirahamwe no mu Nkundamahoro

Koperative Friendship cleaning cooperative ikora isuku n’isukura mu Murenge wa Kimisagara mu kagali ka Kimisagara aho bakunze kwita mu mashyirahamwe no mu nkundamahoro iyi Koperative igaragaza ibikorwa byiza mu gutunganya serivise y’isuku ,iyo witegereje imiterere y’amashyirahamwe n’Inkundamahoro ukanareba ubucuruzi butandukaye buhakorerwa bushora guteza umwanda ku buryo bukomeye ,usanga iyi Koperative ikora uko ishoboye kugira ngo abakorera muri ibi bice bakorere ahantu hasukuye nk’uko umugi wa Kigali uhora ukangurira abawutuye kugira isuku bikaba ari inshingano zaburi munyarwanda,Koperative Friendship cleaning yiyemeje guharanira kunoza isuku ikaba yitegura gukora imishinga itandukanye yo kubungabunga no kurengera ibidukikije babyaza imyanda ibindi bikoresho.
Iyo witegereje ahakorerwa ubucuruzi bwimyaka mwisoko ry’inkundamahoro uhasanga ibiribwa byinshi cyane bishobora guteza umwanda mwishi cyane ariko Koperative Friendship iki cy ‘Umwanda yaragikemuye kuko bafite ibikoresho n’abakozi bashoboye bafite umuvuduko n’imbaduko wuje ubunyangamugayo mu gukora akazi kabo . abakorera mu nkundamahoro no mu mashyirahamwe bavugako serevisi y’isuku n’isukura bahabwa niyi Koperative ari indashyikirwa bati dukurikije ibyo dukora kuko biteza imyanda myishi iyi Koperative idahari byaba biteye ubwoba .abakozi ba cooperative Friendship bavugako bakora uko bashoboye kugirango barusheho kunoza isuku.

Abo twaganiriye bavuga ko intero ari isuku kuri bose kandi hose ,
Uwamaliya ati “isuku ni yo ntero yacu iyo turi mu kazi tunezezwa iteka nibyo dukora tukanaterwa ishema no kubone aho dukorera hacyeye ibi tubifashwamo n’anabakoresha bacu badushakira ibikoresho bikwiye ndetse bakaduhembera ku gihe.

Ubuyobozi bwa friendship cleaning cooperative buvuga ko igikorwa cyo gukora isuku kw’isoko nk’inkundamahoro bigoye gusa bibasaba guhozaho no kuganiriza buriwese uhagenda akamaro k’isuku ahantu hahurira abantu benshi .
Mu minshinga migari ya friendship cleaning cooperative ifite harimo kubaka uruganda rutunganya imyanda ibora igakurwamo ifumbire harimo kandi gutunganya imyanda itabora igakurwamo ibindi bikoresho

Umuyobozi w’isoko rw’inkundamahoro Niyonshuti Rwamo Emile avuga ko n’ubwo hakiri imbogamizi mu kunoza isuku mu nkunda mahoro ziryanye cyane no gucunga aho ishyirwa mbere yo kuyiryana ahabugenewe bakomeza kuganiza abayobozi ba Koperative ifite munshingano isuku n’isukura kugira ngo icyo kibazo kicyemucyemo
Akomeza avuga ko muri gahunda bafite harimo gufasha kuzagera ku gikorwa cyo kubyaza imyanda umusaruro n’ibikoresho

Théoneste Taya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *