Rwamagana: Abafite ubumuga barishimira ko bahawe ijambo ryabafashije kwiteza imbere.
Mu karere ka Rwamagana abafite ubumuga bishimira ko nabo bahawe ijambo ,kandi ko bashoboye kugira icyo bigezaho biteza imbere ku bufatanye n’ubuyozi bwa karere n’abafatanyabikorwa batandukanye, bavuga ko amahirwe bahawe batazayapfusha ubusa.
Tariki 03 Ukuboza buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, Ni muri urwo rwego kuri iki Cyumweru mu karere ka Rwamagana bawizihije bishimira ibyagezweho mu kubaka sosiyete itagira n’umwe iheza mu iterambere ry’igihugu.
Ni umunsi wizihirijwe ku itsanganya matsiko igira iti: “Dufatanye n′abantu bafite ubumuga, Tugere ku ntego z′iterambere rirambye”
Mu karere ka Rwamagana wizihirijwe mu murenge wa Nyakariro aho wari witabiriwe n’abafite ubumuga baturutse mu mirenge yose igize akarere, Perezida wungirije w′Inama Njyanama y′Akarere Kamugisha Patrick , Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Rwamagana Nkikabahizi Ndanguza Jean Bosco n’abandi batandukanye.
Nkikabahizi Ndanguza Jean Bosco umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Rwamagana avuga ko ashima intambwe imaze guterwa mu guteza imbere imibereho y’abantu bafite ubumuga, anasaba abafite ubumuga kudapfusha ubusa amahirwe bahawe.
Ati:” Turashima Leta yacu idahwema guteza imbere imibereho y’abantu bafite ubumuga cyane ko bituma bakomeza kugira ikizere kirambye, kugeza ubu imibereho myiza y’abafite ubumuga tuyikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, rero amahirwe twahawe twiyapfusha ubusa tuyakoreshe twiteze imbere bwabushobozi twifitemo tubugaragaze.”
Nsabimana Saidi ni umwe mu bantu bafite ubumuga utuye mu murenge wa Nyakariro, avuga ko nubwo afite ubumuga bitamubuza kugira inshingano mu rugo rwe ndetse no kwiteza imbere, avuga ko amahirwe bahabwa bagomba kuyabyaza umusaruro atari ukwicara ngo utege amaboko.
Ati:” Kuba mfite ubumuga ntibivuze ko na kwicara gusa ngo ntegereje ubufasha, ahubwo ngomba gukora mu mbaraga zange nkateza umuryango wange imbere, abafite ubumuga natwe hari ibyo dushoboye gukora tubifashijwemo n’ubuyobozi kuko nubundi budahwema kudukurikirana umunsi ku munsi nabyo biduha imbaraga zo kurushaho gukora cyane.”
Uwanyirigira Devota ni umuyobozi wa Koperative y’abantu bafite ubumuga yemeza ko ibikorwa byabo bisobanura neza ko ufite ubumuga nawe hari icyo ashoboye.
Yagize ati:“ Kimwe n’abandi banyarwanda hari abafite ubumuga batishoboye bakeneye ubwo bufasha, abo bakeneye gusindagizwa kugira ngo nabo batere imbere, imwe muri iyo nzira twe twarayitangiye ubu twamaze korozanya ingurube izindi 14 ziri mu kiraro twiyubakiye kandi cyiza hari n’indi mirimo tugenda dukora igaragaza iterambere ry’abafite ubumuga uko rigenda rizamuka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yibukije abaturage ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga abizeza gukomeza ubufatanye muri byose.
Ati:“ Tugiye gufatanya n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo ziriya mpano n’ubushobozi abafite ubumuga bafite bujye ahagaragara, abafite ubumuga ntimuzisuzugure na rimwe kuko tuzi ko mushoboye ahubwo twe ni ukubafasha kuzamura impano bifitemo zizabateza imbere z’iteze n’igihugu imbere.”
Akarere ka Rwamagana gafite amatsinda y’abantu bafite ubumuga agera kuri 72 yo kwiteza imbere afatika,urubyiruko 25 rw’abantu bafite ubumuga mu karere bigishwa imyuga itandukanye,naho mu mibare iheruka mu karere ka Rwamagana habarurwaga abafite ubumuga 3,397 muri bo 802 ni abana.
Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana