Mbazi ya Nyamagabe byahinduye isura abashinja Gahigi Albert na Mutabaruka Paulin barakingira ikibaba abo mu miryango yabo bakoze jenoside.

Niyo imyaka yashira aringahe ntabwo icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi kizasaza.Uwamennye amaraso y’inzirakarengane ayabazwe ,naho uyagerekwaho bya munyumvishirize,natumwe biveho.Urubanza rwa Gahigi Albert na Mutabaruka Paulin ruracyari mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo tuzabyinjiramo mu mizi Umwe k’uwundi bisobanura.Dore amakuru ava hagati mu murenge wa Mbazi kuri bamwe mubavugwa mu kibazo.Inkuru yacu irafatira kubyavuzwe n’ubushinjacyaha,ifatire kubyo abaregwa bisobanuteho,tubonereho kuvuga kuri Mukanzira Beatrice,twongere tuvuge kuri Musabyemaliya Beatrice,tuvuge kuri Mukamuganga Salume.
Turaza kubereka uwitwa Furani Francois warutuye muri Komine Musange,akaza kuba atarari iyo ku Gikongoro igihe cya jenoside yakorewe abatutsi,yakorwaga n’interahamwe.Tuze turebe uruhare rwa Bimenyimana Flecien mu byaha biregwa Gahigi Albert na Mutabaruka Paulin .Undi uvugwa ni Ndikuryayo Dawudi we udakomoka ku Gikongoro ukomoka Butare munyito zo hambere.
Uko bivugwa:Mukanzizera Beatrice aho yashatse barishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Ubushinjacyaha busoma idosiye bwavuzeko Mukanzira Beatrice mu ibazwa rye ababajwe n’uko yatanze ikirego arega abantu benshi,ariko hagafungwa babili gusa.Ubwo rero mur’ikigihe hafunzwe abantu batandukanye byatumye abo mu miryango yabo bavuga akari murori.

Nteziryayo Faustin Perezida w’urukiko rw’ikirenga (photo archives) 

Amakuru ava Mbazi ya Nyamagabe avugako Bimenyimana Flecien kubera guhutaza Rubanda yahimbwe izina rya Meya,Ibi bikaba byerekana ko yihaye ubudahangarwa.Etienne Nkurikiyumukiza niwe uyobora Ibuka mu murenge wa Mbazi.Twagiranye ikiganiro tumubaze inama zakozwe zihatira abantu gushinja ,kandi aziyoboye? Nkurikiyumukiza yarabihakanye atanga Numero za Furani Francois ngo niwe ushinja.Twavuganye na Furani Francois tumubaza impamvu imvugo ze zidahura nkaho avuga ko Mutabaruka Paulin yaje muri ruhumbangegera ya Komine Rukondo,naho ubu akamushinja ko yaje mu modoka ya Yowasi wo mu Miko?Furani yasubijeko ibyo avuga abizi.Urukiko nirwo ruzareba izo mvugo.Abandi batanze amakuru kuri Mukamuganga Salume hagendewe k’ubuhamya bw’umugore wa musazawe ariwe Nyirabenda Brigitte ,aho yemezako Mukamuganga Salume atigeze agera k’umuhanda.Musabyemaliya Beatrice se umubyara Nyemazi yaguye muri Gereza akurikiranyweho uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi.

 

Nyemazi niwe wabaruraga abatutsi beishwe n’abataricwa kugirengo nabo bicwe.Musabyemaliya Beatrice yaje kuba inyangamugayo ya Gacaca,ahisha amadosiye ya bene wabo bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi arabifungirwa.Igitangaje n’uko abeshyako yimwe ubutabera,kandi yarafunzwe umwaka urenga.Umutangabuhamya Rwililiza Gerard yabwiye urukiko ko ibyo bamwandikiye atabyemera,ko ar’ibinyoma.Mukanzira Beatrice ntiyigeze atanga amakuru y’urukare rwa musaza we Rameki ufungiye kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.Ikindi kivugwa kuri Mukanzira Beatrice n’uko ataratanga ubuhamya kuri musaza we Feniyasi wagendanaga na Col Simba Aloys mubitero byicaga abatutsi.
Abo twaganiriye bo mu murenge wa Mbazi ya Nyamagabe bakangako twatangaza amazina yabo bagize bati”birababaje binateye agahinda aho bashaka kugira Karegeya Daniel umutangabuhamya,kandi ar’interahamwe karundura ikatiye burundu.Umwe ati’Karegeya Daniel Alias Mikono n’uko hakuweho igihano kirenze burundu nicyo yari guhabwa.Undi ukoreshwa na Bimenyimana n’uwitwa Munyandamutsa Claver ,kuko ngo amwizeza ibitangaza byo kuzamufasha mu nkiko.Uru ruhururikane rw’ibibazo byugarije Umurenge wa Mbazi ya Nyamagabe bigomba gukemuka,kuko ntawurihejuru y’amategeko.Ubutaha tuzabagezaho uko Umwe k’uwundi ahagaze mu bibazo bivugwa haruguru.
Ubwanditsi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *