Gitifu w’Umurenge wa Maraba Uwamariya Jacqueline akomeje gutabarizwa kuko abazwa inshingano zitarize.

Intabaza n’ijambo rikoreshwa n’umuntu cyangwa abantu iyo bari mu kaga gakomeye.Ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com bibanje kwihanganisha imiryango yaburiye ababo mu kirombe cyo mu murenge wa Kinazi y’Akarere ka Huye,hamwe nabo mubice byahuye n’ibiza bigahitana ubuzima bwabo.Inkuru yacu iri hagati mu baturage bo mu murenge wa Kinazi y’Akarere ka Huye.Inkuru y’incamugongo ikimara gusakara ko hari abantu bagwiriwe n’ikirombe birumvikana batangiye ubutabazi bwo gushakisha abasize ubuzima muriyo mpanuka.Ikindi cyakurikiye nicyo gushakisha impamvu ikirombe cyahitanye ubuzima bw’abaturage.Iperereza ryabaye rifunze abakekwaho kugira uburangare.Umwe k’uwundi bavugira Uwamariya Jacqueline wabaye Gitifu w’Umurenge wa Kinazi akaba amaze amezi agera k’umunani yose yarimuriwe mu murenge wa Maraba.

Uwamariya Jacqueline agenzura ikirombe (photo archives)

Uwo twaganiriye akangako twatangaza amazina ye kubera umutekano we tuganira yadutangarije ko bagize ikibazo cyo kumva Gitifu w’Umurenge wa Maraba afungirwa inshingano zitarize mugihe uwamusimbuye ntacyo abazwa,kandi ikirombe cyaragwiriye abaturage ariwe uhari.

Ikirombe cyahitanye abaturage cyari cyarapfundikijwe na Gitifu Uwamariya Jacqueline (photo archives)

Uwo twahaye izina rya Kabarira kubera umutekano we tuganira yadutangarije ko aho ikirombe kiri mu mudugudu byegeranye wa Gahana niho Meya w’Akarere ka Huye Sebutege yatangirije itorero ry’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye.Uyu Kabarira akomeza adutangarizako bibabaje kumva icyo gihe Meya Sebutege ahari , ikirombe kitaragwa kikaza kwica abaturage nyuma we akaba atabibazwa ari no mu karere ayobora.

Ikirombe bashyiraho ibiti(, photo archives)

Abo mu mudugudu wa Gasaka ari nawo ikirombe cyahitanye abaturage kirimo baganira n’itangazamakuru banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,ariko bagize bati’Muguhe Uwamariya Jacqueline yari Gitifu w’Umurenge wa Kinazi yafashe inzego zitandukanye ajya gufunga ikirombe,kuko hari haraje uvugako agiye kuzaha abaturage amazi.Umudamu wigisha ku ishuri ribanza hafi yaho ikirombe cyahitanye abaturage tuganira twamuhaye izina rya Nyiraminani kubera umutekano we.Yagize ati’Twumvise inkuru y’incamugongo ijyanye n’ikirombe ko cyishe abaturage,ariko twongera kumva indi ko uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Kinazi Uwamariya Jacqueline yafunzwe kuberako ngo atamenye iby’ikirombe?twe rero dusanga yararenganye kuko uko abanyabubasha bagiye bimura Uwamariya Jacqueline Gitifu w’Umurenge,kongeraho uwarushinzwe ubutaka udasize na Dasso.

Uwamariya Jacqueline n’inzego z’umutekano bategura gufunga ikirombe (photo archives)
Uwamariya Jacqueline n’inzego z’umutekano bategura gufunga ikirombe (photo archives)

Mugihe bavugako uwaje gutanga amazi no kubakira umukene yaravuye mu karere,aho kureba uko umukozi wako yarenganurwa karamutereranye.Ubwo twavuganaga nuwo munzego z’umutekano zikorera mu karere ka Huye ,ariko akangako twatangaza amazina ye yadutangarije ko mugihe Uwamariya Jacqueline yari mu.murenge wa Kinazi yategetse ko bafunga umwobo,ndetse we n’inzego bakoranaga bashyiraho uburinzi.Aha rero hakaba hagikorwa iperereza kugirengo harebwe igihe hatangiye gucukurirwa.Twamubajije ukuntu umuntu abazwa inshingano zaho atayobora cyane ko bivugwa ngo harimo akagambane?Asubiza yagize ati”iperereza nicyo riberaho kandi ukekwaho uruhare mu cyaha abazwa afunzwe kugirengo atagira icyo abangamira.Ubutaha tuzabagezaho icyo Meya w’Akarere ka Huye abivugaho cyane ko twamubuze k’umurongo ngendanwa.Mugihe abakekwaho uruhare ku kirombe cyahitanye abaturage mu mudugudu wa Gasaka ho mu murenge wa Kinazi ,mu karere ka Huye hategerejwe ko bazagezwa imbere y’urukiko.Ubutabera nibwo butegerejwe.Uwaburiye umuntu mu kirombe akabuhabwa.Uwagize uburangare akabibazwa.Ufunzwe nawe arengana akabuhabwa.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *