Akarere k’ibiyaga bigali ishyamba si ryeru.U Rwanda n’u Burundi byongeye kurebana iy’ingwe.
Ingoma yarenze ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda Gergoire w’u Rwanda ,niya Perezida w’u Burundi Lt Gen Michel Micombero yo kurebana igitsure cya politiki niyo itangiye kuvuza ubuhuha .U Rwanda ruyobowe na Gen Major Paul Kagame n’u Burundi buyobowe na Gen Major Evarste Ndayishimiye ububanyi n’amahanga bwajemo igitotsi kuko umwe k’uwundi ntibabivugaho rumwe.
Ingoma ya cyami hagati y’u Rwanda n’u Burundi cyari ikizirako igihugu kimwe cyatera ikindi.Aya masezerano yabereye mu Twicarabami twa Nyaruteja.Icyo gihe cyo ku ngoma ya Cyami hitwaga Mvejuru,kuri Repubulika habaye Perefegitire ya Butare Komine Igihugu cy’u Bubiligi gikoronije ibi bihugu byombi cyaje kubigira kimwe byitwa Rwanda urundi umurwa mukuru uba muri Astrida yaje kwitwa Butare none,ubu hitwa Huye.Amateka ya buri gihugu ashingira ku bwoko buherekezwa n’ubuhunga buri Leta.Uko intandaro y’urwangano yavutse hagati ya buri gihugu n’ikindi twifashishije abasaza bagiye bahunga.Ubwo mu Rwanda habaga imvururu za Revolisiyo 1959 ngo benshi mubari abayobozi ku ngoma ya Cyami batangiye guhohoterwa barahunga,abandi baricwa kugeza n’ubwo hariho abafungiwe muri Gereza zimwe na zimwe.U Burundi nabwo bwikirije iyo ndilimbo abenegihugu bahuye n’akaga nkako mubaturanyi.U Rwanda n’u Burundi banagiranye amakimbirane kuko Umwami Mutara III Rudahigwa niho yaguye.Repubulika y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kayibanda Gergoire yamenesheje abatutsi bahungira mu Burundi.Repubulika y’u Burundi iyobowe na Perezida Lt Gen Michel Micombero imenesha abahutu bahungira mu Rwanda.
Uburero hagati y’u Rwanda n’u Burundi umubano w’ububanyi n’amahanga wazambye.Isesengura rirashingira ku bikorwa byakozwe igihe u Burundi bwifatanyaga na Congo Kinshasa bigamije gutera u Rwanda,ariko hano ntacyo u Rwanda rwabivuzeho.
Isesengura ryerekanako Leta ya Bujumbura ishinja iya Kigali gufasha RED Tabara kugaba ibitero mu Burundi.Niba u Rwanda rubihakanye harakurikiraho iki?abasaza mu byapolitiki bassnga ibihugu bituranye n’u Rwanda nta gihugu na kimwe babanye neza hakibazwa uko bizaba bihagaze mu minsi irimbere.Perezida w’igihugu cy’u Burundi mu kiganiro n’itangazamakuru yeruye ashinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za RED Tabara gutera mu Gatumba zikica abasivile.U Rwanda narwo rwigeze guterwa n’inyeshyamba za Rusesabagina zikica abanyarwanda mu karere ka Nyaruguru.Uko bucya bukira usanga ububanyi n’amahanga bwa buri gihugu n’ikindi hazamo urwikekwe kuko kimwe kiba gicumbikiye inyeshyamba zirwanya icyo zavuyemo. Niba rero u Rwanda rwahakanye ibyo rushinjwa n’u Burundi nicyerekanako ishyamba atari ryeru.
Kimenyi Claude.