Ruhango nyarwanda:Ikipe y’umupira w’amaguru ya Electrogaz yabaye amateka izima nk’uko nayo yagiye.

Kera habayeho ntibizongera kubaho,cyangwa bizongera buri wese ahora yibaza.Umupira w’amaguru niwo turiho ku nkuru y’ikipe yitwaga KILOVOLT.Amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda yerekanako yagiye ashingwa nabamwe mubihaye Imana.Imyaka yakurikiyeho Umwami Rudahigwa nawe ashinga ikipe Amaregura.Repubulika ishinzwe nabwo gushinga amakipe byarakomeje.Umwaka 1976 nibwo izina Electrogaz ryumvikanye ko ariyo ishinzwe amazi n’amashanyarazi.Uko iminsi yagiye yicuma Electrogaz yagize umuyobozi wakundaga umupira w’amaguru nawe ntiyatangwa .Ubwo hemezwaga ko mu Rwanda hazajya habaho icyiciro cya mbere kugeza ku cyagatatu,ikipe nyinshi hariho izarinze zisenyuka zitageze no mucyakabili, nk’uko hariho nizasenyukiye mucyakabili zitageze mu cyambere.KILOVOLT ya Electrogaz yaje kubica biracika bati”Amashanyarazi yabatwitse” Ubwo Electrogaz yagiraga umuyobozi udakunda umupira w’amaguru yahise akuraho ikipe ya KILOVOLT.

KILOVOLT ikipe ya Electrogaz (photo archives)

Amakuru akomeza kuzenguruka ahamya ko uwitwa Karangwa Chriyoroque ariwe wakuyeho ikipe ya KILOVOLT ,ugihe yari Perezida w’Inama y’ubutegetsi.Abarebye KILOVOLT ikina kuva yashingwa kugeza isenywa na Karangwa bemezako iyo yabaga iri mukibuga yaharaniraga intsinzi.Electrogaz ya nyuma yatozwaga n’umutoza Mbarushimana Abdoul akaba ariyo yazanye Mvuyekure Emmery,Kamotera nabandi batandukanye.Ubwo Karangwa yafataga umwanzuro wo gusenya KILOVOLT benshi bahise babonako umupira w’amaguru mu Rwanda ugeze mumarembera.

Kalisa Jean de Dieu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *