Ubugeni n’ubuhanzi bifite uruhare runini mu kugabanya ibibazo byo mu mutwe.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu bahamya ko ibikorwa by’ubugeni n’ubuhanzi bifite uruhare runini mu kugabanya ibibazo byo mu mutwe ibi bishimangirwa kandi n’ ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC,aho bavuga ko ubugeni n’ubuhanzi bifasha urubyiruko gukira no guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bahura nabyo, akenshi bituruka mu miryango.

Ibikoresho by’ubugeni n’ubuhanzi mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.( Ingenzi photo )

 

Ibi byagarustweho kuwa gatanu tariki 17 Gicurasi 2024 mu nama yo gusoza umushinga wo guhangana n’ibibazo byo mu mutwe hakoreshejwe ubugeni n’ubuhanzi, wari umushinga wateguwe ni Umuryango UYISENGA NI IMANZI wita cyane kubana n’urubyiruko bahuye n’ibibazo bitandukanye aho bahuguraga abayobozi b’ibigo by’amashuri,abarimu,abaganga, abanyeshuri n’abandi bazajya bita kubafite ibibazo byo mu mutwe.

Umuryango UYISENGA NI IMANZI urishimira ko umushinga wa Map ibyo wari ugamije byagezweho.( Ingenzi photo )

Umukozi wa RBC mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe Dynamo Ndacyayisenga avuga ko ubuzima bwose bugerwaho buhereye mu mutwe akemezako imyitozo y’ubugeni n’ubuhanzi yagize uruhare runini mu kugabanya ibibazo byo mu mutwe.

Ati:” Uyu mushinga wo gukoresha ubugeni n’ubuhanzi ni mwiza cyane birababaje kuba utaragera mu Rwanda hose kuko uhuza abana bakisanzura biroroha kumenya ufite ikibazo bituma umwana yivamo akamenya imbaraga afite bikamworohera kuvuga ikibazo yaba yahuye nacyo, buriya abagira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ni uko baba barabuze aho basobanurira ibibazo bahuye nabyo iyi program ninziza cyane natwe idufasha gusuzuma tukamenya ufite ikibazo kuko iyo abana bahuriye hamwe bacyina buri wese afite icyo agomba gukora biroroha guhita ubona uwigunze tukamenya uko tumufasha.”

Yakomeje asaba ababyeyi kwegera abana bakabisanzuraho bakabaganiriza ndetse bakirinda n’amakimbirane kuko ahanini usanga mu miryango haturuka ibibazo byo mu mutwe.

Jean Pierre Célestin Harerimana ni umurezi ushinzwe ubujyanama ku ishuri rya Remera Protestant, avuga ko hari abana benshi ku mashuri bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ariko aho club ya Map yaziye byagiye bigabanuka kukigero gishimishije.

Ati:” Ni ubwo uyu mushinga urangiye turizera ko ibyo twahuguwe tuzabibyaza umusaruro kuko uburyo bwo gukoresha ubugeni n’ubuhanzi bwafashije cyane mu gucyemura ibibazo byo mu mutwe kuko umwana ahanga akurikije uko yiyumva iyo yishimye arashushanye yaba yigunze nabyo bigaragarira mu byo yashushanyije ibi bikatworohereza kumenya umwana ufite ikibazo tukamuganiriza ikindi no kuba bahurira hamwe bagacyina bagakora imyitozo ubona ko nabyo bifite uruhare runini mu kugabanya ibibazo byo mu mutwe.”

Nshimiyimana David ni umwe mubanyeshuri bahuguwe ni umuryango UYISENGA NI IMANZI wita kubafite ibibazo byo mu mutwe yagize ati:” Uyumushinga jyewe ndabona urangiye hakiri kare kuko kuba utaragera mu gihugu hose kandi hari abana benshi bagifite ikibazo bizatuma hari abaheranwa n’ibibazo byo mu mutwe ibi bizatuma batiga neza, gusa twe twabihuguriye ni ubwo turi bacye tuzakora uko dushoboye dufashe bagenzi bacu dukoresheje ubugeni n’ubuhanzi kuko natwe byaradufashije cyane najye mbere nahoraga nigunze ntashaka kuvuga ariko ubu byaracyemutse sigaye sabana nkanatsinda mu ishuri ndabishimira Umuryango UYISENGA NI IMANZI waradufashije cyane .”

Umuyobozi w’Umuryango UYISENGA NI IMANZI, Dr UWIHOREYE Chaste watangije umushinga wa MAP. ( Ingenzi photo )

Umuyobozi w’Umuryango UYISENGA NI IMANZI, Dr UWIHOREYE Chaste avuga ko umushinga wa map watangiye muri 2018 umaze imyaka 6 wari umushinga wo gushaka ibikoresho bishingiye ku muco byo kwifashisha mu gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe wari wakoreye mu mashuri n’amavuriro 46 no mubigo nderabuzima 81 ibi bikaba byari bigamije guhugura abita kubana bafite ibibazo byo mu mutwe.

Dr Chaste akomeza avuga ko bishimira ko ibyo uyu mushinga wari ugamije byagezweho ndetse n’ibikoresho byo kwifashisha byageze kubo bigomba gufasha bikaba byaratangiye no gutanga umusaruro nk’uko bihamywa n’abayobozi b’ibigo bitandukanye.

    Abana batozwa imikino itandukanye ibafasha kuva mu bwigunge izabagirira n’akamaro mu buzima.( Ingenzi photo )

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *