Akarere ka Bugesera: Uwamariya Beatha ufite uruganda Dusangire Productions LTD rwenga icyo yita inzoga uwayinyweye yiruka ku musozi.

Abatuye mu isantire ya Kamabuye mu Akagali ka Ngenda ,umurenge wa Nyarugenge baratabaza kuko inzoga zikorwa n’uruganda DUSANGIRE PRODUCTIONS Ltd zikomeje kwangiza ubuzima bwa benshi no guteza umutekano mucye kandi ugerageje kuvuga uzikora agakorerwa urugomo bikomeye, ndetse akanafungwa.

Mu bibazo bagaragaza biterwa ni izo nzoga zikorwa n’uwitwa Beatha Uwamaliya wiyise nyirantakorwaho, birimo ko uwazinyoye agaragaza imyitwarire idakwiye irimo urugomo, gucika intege akarara aho abonye, ubujura no gusanga abazinywa birirwa biruka ku misozi batagira ikindi bakora kizwi.

Uwamariya Beatha nyir’uruganda Dusangire Productions Ltd

Izo nzoga zengwa na DUSANGIRE PRODUCTIONS Ltd zirimo Isane, Isano , Agasembuye ngo ntawushobora kumenya ibyo ikozwemo kuko ikorwa mu ibanga rikomeye cyane. Ikaba itandukanye n’urundi rwagwa rw’ibitoki n’amasaka kuko aho zengerwa utahasanga ibitoki cyangwa imitobe yaguzwe ndetse zikaba zigira n’ubukana buruta ubw’izo zisanzwe.
Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Nyarugenge , na Nyamata izo nzoga zigaragaramo, basaba inzego bireba kuzihashya kuko zikomeje kwangiza abazinywa ndetse n’ugerageje kuzivugaho nabi agahigwa na nyirazo afatanyije n’abo aha akazi,cyane cyane abo mu nzego zibanze n’inzego z’umutekano.

Inzoga bivugwa ko yegwa na Productions Ltd ikabikwa ku ka etaje ka Uwamariya Beatha

Abaturage batifuje ko amazina yabo agaragazwa kubera gutinya kubuzwa umutekano n’abafite inyungu muri izo nzoga.
Umwe muri bo, yagize ati” Beatha arenga cyane kuko inzoga batangira kuzitwara mu rukerera bakoresheje imodoka, amagare abandi bazikorera ku mitwe bikagera nka saa yine bagitunda.”
Akomeza avuga ko “Ni inzoga mbi zikomeje kutwangiririza urubyiruko kuko uwazinyoye aba nk’umusazi akishora mu rugomo. Turifuza ko badufasha bagasuzuma byimbitse ubuziranenge bwazo byaba ngobwa bigahagarikwa kuko nta terambere twageraho dufite abasinzi gutya.”
Undi yagize ati” Nta muntu umuvugaho kuko yaguhiga ukimuka, avuga ko aziranye n’abakomeye ku buryo ntamuntu wamumenera inzoga. Turifuza ko zahagarikwa bakareka kuzenga kuko utamenya ibyo zenzwemo kandi zirasindisha cyane, zigateza urugomo.”

Abakozi bakora mu ruganda ntabwirinzi bahabwa

Ingenzinyayo ubwo yasuraga uruganda DUSANGIRE PRODUCTIONS Ltd yavuganye na Beatha ushinjwa kwangiza ubuzima bw’abaturage binyuze muri izo nzoga, mu kinyabupfura gicye kidakwiye umunyarwandakazi mbese umubyeyi.
Yagize ati” Njyewe ntabwo mbikora Kandi nubwo naba mbikora ndamaze,ikindi sinzengera mu nzu ya so cyangwa ya nyoko ikindi ntushinzwe kungenzura ,
Abajijwe ku ma kuru atangwa n’abaturage agendanye aho abika izo nzoga nabwo mu bushizi bw’isoni ati “Ni ubwo nazibikayo ntibikureba kuko inzu si iza so cyangwa nyoko bayubatse”

Ku murongo wa telefoni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Nyarugenge nti yitaba n’ubutumwa bugufi ntiyabusubije

Uruganda Dusangire Productions Ltd

Nyamara uru ruganda Dusangire productions Ltd rufite ibyangobwa bitangwa ni kigo kigihugu gishinzwe ubuzirange bw’imiti n’ibinyobwa n’ibiribwa
Hakibazwa icyagendeweho ngo ahabwe iki cyangombwa.

Uyu Beatha Uwamariya yamenyekanye cyane mu bucuruzi bw’akambuca mu karere ka Kicukiro ahazwi nko muri Sahara aho yavuye ayobya uburari kubuyobozi bwamubazaga ibikorwa bye bidasobanutse.

Mu nkuru itaha tuzabagezaho imyitwarire idahwitse yaranze ibikorwa bya Beatha kugeza ubwo atandukanye nabagabo babiri.

Théoneste Taya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *