Dusingizimana Theodore ushinzwe imyubakire mu murenge wa Muhima yatesheje icyangombwa cyo kubaka Etage cyatanzwe n’Umujyi wa Kigali.

Akarengane gashobora kubyara ruswa, nk’uko na ruswa yabyara akarengane.Iyo habaye igikorwa kidasanzwe umwe kuwundi ashobora gusesengura akurikije icyerekezo kibikozwe.Inkuru yacu iri mu mudugudu w’Intiganda, Akagali ka Tetero, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.Umuntu wese amaze kubona ushinzwe imyubakire mu murenge wa Muhima ariwe Dusingizimana Theodore ahagaritse abubatsi bo ku kibanza cya Ndayisenga Materne baratangaye bibaza uburyo bikozwemwo.Ubwo Umujyi wa Kigali ufite munshingano ububasha n’uburenganzira bwo gutanga icyangombwa cyo kubaka amazu ya Etage hibazwa uko Dusingizimana Theodore yagitesheje agaciro nta n’urwandiko yanditse ruvuguruza cyangwa rukuraho icyambere.Aha niho hakekwa ruswa kuko haba hajemo akarengane gakabije.Ubwo imashini zatangiraga gusiza abaturanyi b’ikibanza nibwo bavuzeko babuze inzira Umujyi wa Kigali usaba Ndayisenga Materne kuyitanga.Itegeko ritanga inzira rigenwa n’ingingo ya 34 hashingiwe ko ubutaka bw’umuntu cyangwa umuryango n’abantu bashobora kutavogererwa umutungo wabo.Umuntu ashobora gutanga inzira ingana na metero imwe cyangwa imwe n’igice . Ingingo ya 35 yo igena ko usabwe gutanga inzira iyo atayitanze uwayisabye atayihawe hagashira iminsi mirongo itatu, atayimuhaye yandikira ubuyobozi bw’akagali ubutaka burimo agaha kopi uyisabwa.Mu kagali ka Tetero ho siko byagenze kuko Ndayisenga Materne yayitanze ibyo bitabaye.Twashatse amakuru tubaza ushinzwe imyubakire mu murenge wa Muhima uko ikibazo gihagaze.

ingenzi:

Hariho amakuru ava mu mudugudu w’Intiganda Akagali ka Tetero Umurenge wa Muhima avugako wabujije abafundi bubakiraga Ndayisenga Materne waba warashingiye kuyihe ngingo?

Dusingizimana theodore:

Mwaza kubiro by’umurenge wa Muhima tukabasobanurira

Ingenzi:

Amakuru atangwa munzira zose nahano wayampa ukisunga itegeko ryo gutanga amakuru nk’uko nanjye nisunze iryo gutara amakuru mbere y’uko atangazwa

Dusingizimana Theodore:

Okay
Wabaza Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge niwe uhagarariye urwego. njye ndi umu technician ahubwo ntanga raport kubampagarariye ( Supervisors )

Ingenzi:

Inzego nabajije zantangarijeko wabikoze kubwawe ko batabiguhayemo amabwiriza cyangwa amategeko nkaba nagirengo umpe ishusho y’icyo kibazo,?

Dusingizimana theodore:

Ni izihe nzego mwavugishije ??

Ingenzi:

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi

Ese harurwandiko abagukuriye baba baguhaye ngo uhagarike kubaka?

Dusingizimana Theodore wihaye inshingano agasesa ibikorwa by’ubwubatsi (photo archives?

Twabajije umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge

ingenzi:

Ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com

Hariho amakuru twatangarijwe na Theodore ushinzwe imyubakire mu murenge wa Muhima ko mwamuhaye amabwiriza yo guhagarika ibikorwa bya Ndayisenga Materne twagirengo mugire icyo mubifutangarizaho?

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge:

Are u serious?

Materne yahawe n’Umujyi wa Kigali uruhushya rwo kubaka, bakanagenzura uko yubaka Kandi akagirwa inama z’ibyo agomba kubahiriza, byose bikorwa mu nyandiko. Umwegere akwereke izo nyandiko.

Twabajije Meya w’Umujyi wa Kigali twarinze dukora iyi nkuru atarasubiza ubutumwa twamuhaye.

Har’amakuru twagirengo tubabaze yo mu mudugudu w’Intiganda Akagali ka Tetero, umurege wa Muhima,Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.Ayo makuru atugeraho aravugako hariho umushoramari witwa Ndayisenga Materne wahawe icyangombwa n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali mukuriye ,ubu ngo akaba yahagaritswe gukomeza ibikorwa bye ,n’ubu mugitondo hazindukiye inzego zitandukanye zibwira abakozi ko bazabahagarika.Twagirengo tumenye amakuru niba ibikorwa byo kubaka bikomeza cyangwa bihagarara?

 

Twabandikiye tubabaza kurikiriya kibazo ntimwadusubiza noneho umukozi w’Umurenge wa Muhima Dusingizimana Theodore yahagaritse abakozi bubakaga,ese umukozi wo k’urwego rw’Umurenge afite ububasha butesha agaciro icyangombwa cyatanzwe n’Umujyi wa Kigali?

Ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com kifuje kubabaza ku kibazo cyo mu mudugudu w’Intiganda, Akagali ka Tetero, Umurenge wa Muhima,mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali ahavugwa ko hari hatangiye ibikorwa byo kubaka ,ubu bikaba byahagaze,ese haricyo mubiziho nk’abayobora inzego z’umutekano niba haricyo mubiziho mwagira icyo mudutangariza?

Ubwo inzego z’ubuyobozi zitandukanye zirebwa n’iki kibazo zizagira icyo zitangaza natwe tuzagigangaza.Ubwo twategura iyi nkuru twagerageje gushaka umushoramari Ndayisenga Materne ntitwamubona,ariko twavuganye n’umunyamategeko we tumubaza uko bakiriye ihagarikwa ry’ubwubatsi bwabo?Asubiza yagize ati”birababaje biteye agahinda kubona ushinzwe imyubakire mu murenge wa Muhima ahagarika ubwubatsi nta n’urwandiko rw’urwego rumukuriye afite.ingenzi ubu igihombo kirangana gute?umunyamategeko sindabaza abashinzwe umutungo ariko igihombo cyo kirahari kuko abafundi bo barahembwa badakora.ingenzi ubu murakurikizaho iki nibatabareka ngo mwubake?umunyamategeko turaza gusuzuma icyo itegeko riteganya.Uku kuvuguruzanya biteza umuturage igihombo.

 

Ubwanditsi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *