Ikibazo cyo gutwara abagenzi murwego rwa rusange cyanze gukemuka burundu

Leta y’u Rwanda ivugako yazanye imodoka nini cyane zo gutwara abagenzi kugirengo abanyarwanda bo gutonda imirongo,ariko byanze gukemuka.Abanyarwanda bakaba bakomeje kwibaza igihe bazavira mugihirahiro cyo gutega imodoka mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo Amabusi manini yahawe akazina kitwa Shirumuteto nayo ntarakemura ikibazo.Isesengura ryakozwe n’ikinyamakuru ingenzi newspaper,ingenzinyayo.com na ingenzi tv rishingiye ku kibazo cy’uko hariho imikorere mibi ikorwa n’aba bakurikira.Uza ku isonga n’abakozi ba RURA ikigo ngenzuramikorere.Umwanya wa kabili uzaho Umujyi wa Kigali.Umwanya wa gatatu uzaho Jali Transport.Ikibabaje kikanatera agahinda bus ziba ziparitse muri gare ya Kabuga nabwo abantu bari ku byapa babuze imodoka zibatwara ku byapa bikurikira.Ku Nyange.Ku Mulindi.Icyapa kijya i Ndera kuza kugera muri gare ya Remera cyangwa Kimironko.Bus zirenga icumi ziba ziparitse muri gare ya Remera cyangwa Kimironko abagenzi bumiye ku byapa babuze uko bajya mungendo zabo.Gare yo mu mujyi wa Kigali naho usanga bus ziparitse abagenzi bari mu byapa babuze izibatwara.Gare ya Nyabugogo naho urujya n’uruza rw’abagenzi ruba rutonze imirongo rwabuze uko rujya aho rwateguye.Gare ya Gihara na Bishenyi mu karere ka Kamonyi ho birarenze,bus zirenze eshanu ziba ziparitse abagenzi bakabura uko bagera mucyerekezo bateguye.Imodoka za rubanda zibumbiye muri RFTC zo ntizemerewe gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.Igiteye agahinda n’uko iyo imodoka ivuye mu ntara y’Amajyepfo ikagera Bishenyi, Ruyenzi, Kamuhanda kugera Gitikinyoni igashyiramo umugezi acibwa amande angana n’ibihumbi maganabili by’amafaranga y’u Rwanda,kandi nabwo ntategeko riyagena nagenwa na Jali transport ifatanyije na RURA.

Ltd Col Twahirwa Louis Dodo uyobora Jali transport (photo archives)

Ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com

Ikibazo kivugwako imodoka zituruka mu majyepfo zitwara abagenzi iyo zigeze Bishenyi,Ruyenzi na Kamuhanda zishyiramo abagenzi zigacibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi maganabili .Ubu abashoferi bantangarijeko ariwowe washyizeho ayo mabwiriza,twagirengo mugire icyo mutangaza cyayo mande acibwa imodoka itwaye umugezi aho havuzwe?unagire icyo utangaza ku mikorere ya Jali Transport uko igenzura RFTC murwego rwo gutwara abagenzi?

Ibyo bikorwa na Rura ndetse n’umugi wakigali

Gusa ntabwo bemerewe gutwara abagenzi mumugi wakigali na Authorization bafite irabigaragaza.

Batanze bus zitwara abagenzi ntibakurikirana none baheze mugihirahiro (photo archives)

Abaguze Minibus na Coaster kugirengo bakore ubucuruzi bwo gutwara abagenzi baratabaza kubera kubuzwa gukora,mugihe ubwishingizi bw’ibinyabiziga byabo bumaze guhenda,kongeraho ibyangombwa bahabwa na RURA bibemerera gukora.Mugihe hakomeza kuvugwa ingamba zo gukuraho ikibazo cyo kubura imodoka zitwara abagenzi ,hariho abatabikozwa ,kandi Leta yarabibashinze.Inzego zishinzwe kureberera abaturage nizo zihanzwe amaso,kuko guca umuturage amande atanditswe mu itegeko biteza ikibazo n’urwikekwe bigashyirwa ku nzego za Leta.Nta rwego na rumwe rwemera kugira icyo rutangaza kuri ki kibazo cyo kubuza Minibus na Coaster gutwara abagenzi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *