Akarere ka Gakenke : Abayobozi n’abakozi b’ibitaro bya Nemba bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bunamira Abaganga bishwe.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abikorera bifatanyije n’abakozi b’ibitaro bya Nemba bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 zirimo abaganga bavuraga abarwayi n’abikorera.
Ni igikorwa cyabaye kuwa 8 Kamena 2024 ubwo hibukwaga abari abakozi b’Ibitaro bya Nemba biri mu murenge wa Nemba n’abikorera bo muri aka karere ka Gakenke bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Buranga aharuhukiye imibiri y’Abatutsi 1886 no kugicumbi cy’urwibutso kiri kubitaro bya
Nemba hibukirwa abakozi 7 bakoraga kuri ibi bitaro bya nemba.
Uwantege Marie Louise wari uhagarariye imiryango y’abibukwa bazize Jenoside yashimiye byimazeyo abateguye igikorwa avuga ko kwibuka ari igikorwa cy’urukundo bigaragaza kuzirikana amateka yabaye bituma bibagarurira ikizere cyo kubaho bakirinda ko amateka asharira igihu cyanyuzemo atazongera.
Yagize ati : ”Iyo twibuka bituma tugira ikizere cy’uko abavandimwe bacu baruhukiye ahantu heza,iyo turi gushyira indabo aharuhukiye imibiri yabo ni nkaho tuba turi kuganira nabo. Ndashima byimazeyo abaje kwifatanya natwe muri iki gikorwa, ndashima cyane Leta yacu nziza y’ubumwe yashyizeho iyi gahunda yo kwibuka, iyo itayishiraho nti tuba turi hano,kwibuka ni igikorwa cy’urukundo ni ugusubiza agaciro n’icyubahiro abazize Jenoside ibi bituma tugomba kubaho tukarinda ko ubugome bw’indenga kamere bwabayeho butazongera.”
Umuyobozi wa ibuka mu karere ka Gakenke Twagirimana Hamduni,yanenze abazi aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iri ariko bagakomeza kwanga gutanga amakuru.
Ati : ”Turacyafite ibibazo by’abazi aho imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iri, ariko bagakomeza kutwima amakuru ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro,Iyo umuntu ashyiguye umuvandimwe we bimufasha kuruhuka. Twifuzako n’abandi bazi aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iri bayigaragaza bityo nabo bagashyingurwa mu cyubahiro. Ababishe babikoze ku manywa izuba riva,bazi aho iri ariko usanga barakomeje kubihisha,uwaba uzi aho imibiri iri yatanga makuru hakiri kare nayo igahabwa agaciro kandi igashyingurwa mu cyubahiro.”
Yakomeje asaba urubyiruko kwigira ku amateka yabaye bakamenya ko aribo bafite ishingano zikomeye zo guharanira ubumwe bw’abanyarwanda barinda amateka yabaye ko yakongera kuba ukundi.
Uhagarariye abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha nawe wari wifatanyije n’ibitaro bya Nemba kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi yanenze abikorera bo muri aka karere bijanditse muri Jenoside, bityo ashima byimazeyo Leta y’ubumwe yahagaritse Jenoside ikagarura ubumwe n’amahoro mu Rwanda.
Ati : ”Duterwa ipfunwe na bamwe muri bagenzi bacu bikorera bijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi, Ariko ubu turashima uruhare rw’abikorera mu gufasha abarokotse Jenoside ngo biteze imbere aho dukora ibikorwa byubaka igihugu ndetse n’ibindi bikura benshi mu bucyene Ndashima byimazeyo Leta y’ubumwe yahagaritse Jenoside ikaba ishyize imbere ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.”
Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Nemba Dr Jean Baptiste Habimana,yibukije abitabiriye uwo muhango ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bidakwiriye kugarukira kubibuka gusa, ahubwo ko bakwiriye kubaba hafi no kurushaho kwigisha ubunyarwanda nk’isano ihuza Abanyarwanda.
Yagize ati “Mu gihe nk’iki twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuboneraho umwanya wo kwibuka ko guhangana n’ingengabitekerezo yayo n’ibifitanye isano na yo ari inshingano zacu. Ntibikwiriye kandi kugarukira ku kwibuka gusa, ahubwo birakwiye ko twegera abayirokotse tukababa hafi kandi tukarushaho kwigisha ubunyarwanda nk’isano iduhuza, biba bibabaje cyane kubona umuntu usigasira ubuzima bw’abarwayi ariwe ubwambura abandi tujye dushyira imbera icyo dupfana nk’abanyarwanda twirinde icyo dupfa.”
Igikorwa cyo kwibuka ku Nshuro ya 30 abari abakozi b’Ibitaro bya Nemba n’abikorera bo muri aka Karere bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyasojwe ibitaro bya Nemba biremera inka utishoboye warokotse Jenoside n’abikorera bo muri aka karere baremera imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside, umwe yorojwe inka, undi azahabwa igishoro cyo kumufasha gukora ubucuruzi.
Umwanditsi : Hadjara Nshimiyimana.