Guverinoma y’u Rwanda ntiratanga ishusho y’umuti wo guca inzoga zinkorano zikomeje kwangiza ubuzima bw’abanyarwanda.

Uko isi igenda ibamo iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga bimwe mubihugu bikiri munzira y’amanjyambere bihuriramo n’ingorane nyinshi.Turebe u Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu kugeza n’ubu uko inzoga zengwaga ,turebe ingaruka zateraga muribyo bihe nizo zitera ubu.

Kuva u Rwanda rutangiye guturwa hengwaga inzoga y’urwagwa.Iyi nzoga yengwaga hakoreshejwe ibitoke.Iyo ibitoke byeraga bigakomera byaratemwaga,bigashyirwa murwina.Iyo ibitoke byabaga byabaye imineke barabitonoraga bagashyira mu muvure bakengesha inshinge,uko imineke yagendaga ishiramo bashyiragamo amazi.Nibwo bavugaga babonye umutobe.Icyiciro cyakurikiragaho cyaricyo gutara bashyizemo ifu y’amasaka yahawe izina ry’imbetezi.Iminsi ibili iyo yashiraga urwagwa rwabaga rubonetse bakabyita gutarura bagatangira kunywa.Uru hariho abarushyiragamo ubuki bakarwita inturire rwo barutaraga icyumaeru.Indi nzoga yabayeho mu Rwanda rwo hambere ubu ikaba yaracitse hakorwa inkorano niyo bitaga ikigage.Hafatwaga amasaka cyangwa n’ubu niko bikorwa bakayashyira mu mazi,babyitaga cyangwa n’ubu babyita kwinika.Amasaka bayashyiraga mu bibindi yamara kubyimba bakayinura,yamara iminsi bagatwika ivu ry’amashara bakarishyiramo ibyitwa gusereka,bayatindikira ahantu agahinduka umukara afite urumeri rw’umweru,bashyiraga ku zuba akuma akitwa amamera.Iyo yabaga yumye kera bayasyaga ku ibuye bakoresheje irindi.Ayo mabuye iri nini baryita urusyo irito rikitwa ingasire.Barikaga amazi yaserura bagashyiramo ifu ikivuge cyamara gushya bagashyiramo amazi bikitwa umutobororo wamara guhora bagashyiramo umusemburo bagapfundikira bwacya kikaba cyahiye kikitwa amarwa cyangwa ikigage.Abashyiragamo ubuki babyitaga inkangaza.Inzoga z’inganda zageze mu Rwanda ku ngoma ya Cyami ubwo Unwami Mutara Rudahigwa yatangizaga uruganda rwenga Biere ariwo Bralirwa.Inzoga za kinyarwanda arizo urwagwa n’ikigage gakondo byakomeje kubaho n’ubwo mu Rwanda hagendaga hiyongeramo izo mu mahanga.Ubu mu Rwanda hari urundi ruganda rwitwa Skol narwo rwenga inzoga.

Dr Ngirente Eduard Ministiri w’intebe (photo archives)

Benshi mubo twaganiriye badutangarijeko uko inzoga ziswe gakondo zigenda zicika,ariko na zimwe mu ndwara zikomeza kwiyongera mubanyarwanda.Umusaza utuye mu karere ka Musanze ahitwa Nyakinama tuganira yadutangarijeko kera bengaga urwagwa n’ikigage bakanywa ntihagire ikibazo bafite guhera kubababyaye,ariko ubu inzoga zinkorano zikaba zibatera uburwayi.Undi utuye mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali we yagize ati”Guverinoma y’u Rwanda ishyiramo imbaraga yo kumena inzoga zinkorano ,Kandi ariyo yatanze icyuho cyo kuzikora.
Turebe uko inzoga zinkorano zatangiye kwengwa mu Rwanda hakurikijwe icyegeranyo.Ubushakashatsi buva muri RBC bwemezako inzoga zinkorano ko zangiza ubuzima bw’uzinyweye,kuko ziba zakoreshejwe ibidafite ubuziranenge.Kuva 2005 ubwo hafatwaga icyemezo cyo guca inzoga z’urwagwa n’ikigage bisebejwe ko ari gakondo.Icyo gihe hatangijwe kwengwa inzagwa zipfundikirwa.Ubwo buryo bwahaye benshi kuzikora nta bitoke bakoresheje abazinywa batangira kubyimba ibirenge n’amatama.Inzoga zinkorano zafashe indi ntera,kuko usanga henshi mu turere zengwa hadakurikijwe amategeko.Abatanga ibyangombwa tuganira banzeko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo, ariko bagize bati”twe twakabaye tunafunga abazenga kuko iyo asaba icyangombwa akwereka uko azajya yenga,ariko nyuma iyo tumusuye dusanga yaranyuranije.Imbigamizi twe duhura nazo n’uko abakamufunze nibo abakorera.Abanyamadini nabo benshi ngo banywa ikiyobyabwenge cyitwa kambuca kikaba gifite ruviri irenze urugero.Mugihe Leta y’u Rwanda itaraca za dunda bwonko nizo nkorano zose benshi barashira.
Niba baca inzoga gakondo arizo zifite ubuziranenge,nibatange ishusho y’umuti wo guca inzoga zinkorano kuko mu myaka itarenze itatu 24% mubanyarwanda bazinywa barengeje imyaka 4 bazinywa bazaba barapfuye.Abanywa izi nzoga ntibakaraba ,ikindi iyo batazinyweye ngo bagira imbeho n’inyota .Uwo bireba kugirengo inzoga zinkorano zicike ninde?uwo bitareba ninde ngo inzoga zinkorano zicike ninde?kuba zisora zitujuje ubuziranenge ntacyo bizafasha igihugu kuko zigihombya abazinywa ntibagira imbaraga zo kugikorera.
Abanywa inzoga zinkorano mumenyeko mushyira ubuzima bwanyu mukaga.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *