Dr Frank Habineza yasezeranyije abaturage b’Akarere ka Burere na Musanze buri rugo kuzagira itungo ryinjiza amafaranga rikarwanya n’imirire mibi.
Umukandida w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibiducyikije Dr Frank Habineza kuwa gatanu tariki 12 Nyakanga 2024 yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu turere twa Musanze na Burera mu ntara y’Amajyaruguru,ni igikorwa cy’itabiriwe n’abaturage benshi baje kumva imigabo n’imigambi y’ishyaka Green Party n’umukandida waryo Dr Frank Habineza.
Dr Frank Habineza yavuze zimwe mu mpamvu zatuma abaturage bakwiye kumugirira icyizere bakamutora kumwanya w’Umukuru w’Igihugu,yavuze ko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ndetse no guteza imbere buri muturage mu gihe azaba agiriwe icyizere buri rugo ruzakora umwuga w’ubworozi winjiza amafaranga ndetse ubu bworozi bukabafasha no kurwanya ikibazo cy’igwingira.
Ati:” Haracyari ikibazo cy’igwingira rikabije mu bana hirya no hino mu gihugu ndetse n’imirire mibi mu bakuru nayo itera indwara zitandukanye,nimutugirira icyizere tuzashyiraho gahunda n’ingamba zihamye zo kurwanya igwingira mu bana n’imirire mibi ku bantu bakuze hibandwa kubashishikariza kurya indyo yuzuye igizwe ni ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara,tuzashyiraho gahunda ihamye yo korora amatungo magufi kandi tugenere itungo rigufi buri rugo.”
Yakomeje avuga ko aya matungo magufi azorozwa buri rugo azifashishwa no mu kwiteza imbere kubaturage ndetse bakabona n’ifumbire.
Ati:” Aya matungo magufi azorozwa buri rugo ntabwo ari ayo kurya gusa kuko azajya yifashishwa no mu kwiteza imbere, kuko nimba umuturage tumworoje inkoko,cg inkwavu,ihene n’ibindi ntabwo ari ibyo kurya gusa kuko bizororoka agere n’aho atangira kugira ibyo ajyana kw’isoko icyo gihe kandi abaturage bazabona ifumbire mborera izifashishwa no mu buhinzi ndetse n’uturima tw’igikoni,mu kunoza gahunda y’ubuhinzi tuzashyiraho itegeko rigena muri buri kagari umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi,uyu akazajya asanga abaturage mu mirima yabo akabaha inama mbonezamihingire n’ubworouzi.”
Mu bindi Dr Frank Habineza umukandi kumwanya w’Umukuru w’igihugu yakomojeho bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko naramuka agiriwe icyizere,
azashyiraho politike n’ingamba zo guteza imbere ubuhinzi n’umwuga w’ubworozi,azashyiraho uburyo bwo kongera umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu na ngandurarugo bifashe kuzana amadovize mu gihugu ku kigero gishimishije,hakoreshejwe uburyo bugezweho bwo kurengera ibidukikije no guhangana n’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Yavuze kandi ko azashyiraho gahunda izahuza abahinzi n’amasoko mpuzamahanga ndetse n’imiryango itanga ubuziranenge mpuzamahanga, inganda zitunganya ibikomoka k’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi kuri buri murenge ibi bizanafasha kongera akazi cyane cyane ku rubyiruko.
Dr Frank Habineza yasoje avuga ko azashyiraho inganda zihagije zitunganya ibiryo by amatungo n’amafi muri buri Karere, ndetse n’uburyo bwo kwigisha abahinzi kwikorera ifumbire y’imborera.
Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.