Ferwafa n’Umujyi wa Kigali ishyamba si ryeru kubera ikinyoma cya Kalisa Adolphe Camarade wataye inshingano.

Ikipe y’APR fc kuki ihabwa ibirenze ibyo izindi kipe zihabwa?Kuba abantu benshi bakunda kubogamira ku ikipe y’APR fc?aha niho hava ibibazo byinshi bikurura amakimbirane muri Ferwafa.Kuki Kalisa Adolphe Camarade yavuzeko Pele stadium Nyamirambo ntamatara ifite?Kuki Kalisa Adolphe Camarade ata inshingano abiterwa n’iki? Abasesengura basanga Kalisa Adolphe Camarade umunyamabanga mukuru wa Ferwafa kugirengo asebye Pele stadium Nyamirambo yabikoze ngo ashimishe ikipe y’APR fc yamuhaye umwanya muri Ferwafa,ariko yirengagije ko yagayishije u Rwanda n’ubusanzwe CAF yarisanzwe iyinenga ko idafite ubuziranenge,cyane ko idakoze neza.Abandi bakunda umupira w’amaguru mu Rwanda twaganiriye bakangako twatangaza amazina yabo,bagize bati”Amakipe menshi yo mu Rwanda iyo ajya gukina niya Rayon sports usanga yagize ubwoba,akenshi bakiyambaza ibyo bakunze kwita amarozi, ngo bimwe bituma ikipe itsinda iyo biri gukina,ariko ibi n’ubwo bivugwa nta musaruro wabivuyemo, cyangwa ruswa mu basifuzi.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bamaze kumva ikibazo cyavutse hagati ya Ferwafa n’Umujyi wa Kigali kubera Kalisa Adolphe Camarade bagize bati”turumiwe ntabwo twarituziko Pele amatara a stadium atacyaka? Abandi bati”Ko APR fc ihakinira nizindi kipe agize ikibazo kuko izakina na Rayon sports,kandi ikanayakira? Ferwafa yanze kugira icyo itangaza ku bivugwa kuri Mupenzi Eto,Major Jean Paul na Major erneste bafungiwe kuroga,ahubwo yirirwa mubibazo biciriritse ,ariko ibikomeye bidindiza umupira w’amaguru ikabihunga.Abafana b’ikipe ya Rayon sports bo barashaka gukina na mukeba amatara yaka.

Kalisa Adolphe Camarade ubunyamabanga bwa Ferwafa bwamunaniye (photo archives?

Ikipe ya Rayon sports yandikiye Ferwafa ibaruwa iyisaba ibisobanuro byicyateye kwigiza amasaha y’umukino ifitanye n’ikipe y’APR fc Sacyenda kandi bizwiko ari sakumi nebyeri.Abandi nabo bagasanga Uwayezu Fidel ashobora kwemera ibyo abwirwa na Kalisa Adolphe Camarade,cyane ko hateye ijambo ngo byemere ibyavuzwe byavuye hejuru. Ferwafa zimwe mu shingano ziyireba irazibunga bityo bigaha icyuho Kalisa Adolphe Camarade ,kuko ntawuba akimugenzura.Hategerejwe kureba uko birangira.Ariko niba na Fidel Uwayezu ashaka kubaka izina mu mupira w’amaguru mu Rwanda ntiyemera ko bahindura amasaha.Uko bucya bukira umupira w’amaguru mu Rwanda urasubira inyuma.
Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *