Ikimenyetso cy’uko Uwayezu Fidel yatatiye igihango yanzeko Rayon sports ikina umukino wo gutaha stade Amahoro.

Urugiye kera ruhinyuza intwali, birashyize biragaragaye ko Uwayezu Fidel agirwa inama na Furaha Jean Marie Vianny kuko niwe agiye kugira visi Perezida.Amakuru ava ahizewe agera ku kinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com arahamyako Ministeri ya Siporo yabwiye Uwayezu Fidel Perezida w’ikipe ya Rayon sports ko ariyo izakina umukino wo gutaha stade Amahoro.Ibi byaje kuvugwa biremezwa ,ariko icyaje gutangaza n’uko byageze k’umunota wa nyuma Uwayezu Fidel akabyanga,akavugako nta bakinnyi afite.Abasesenguye basanze arikimwe mubinyoma bya Fidel Uwayezu,kuko nta minsi yarishize akinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’APR FC nabwo wabereye muri stade Amahoro.Abakinnyi bakinnye uwo mukino ,kongeraho umutoza wabatoje bose baganira n’ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com bagize bati”ikipe ya Rayon sports turahari kandi twari twiteguye gukinira imbere y’umukuru w’igihugu.

Uwayezu Fidel 2023 nabwo yigeze kwanga gukina igikombe cy’Amahoro ,aha byarasakuje Ferwafa imubigamiraho ninacyo gikombe rukumbi ikipe ya Rayon sports itwaye mu myaka ine ayimaranye.Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports umwaka 2003 bakoze ubusabane na Perezida kagame Paul muri stade Regional Nyamirambo y’icyo gihe,ubu ni Pele stadium.Uwo mwaka ikipe ya Rayon sports yamamaje umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Rayon sports yayoborwaga na Ruhamyambuga Paul.Ibihe bitihishira ubwo amatora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yabaga 2010 nabwo ikipe ya Rayon sports yayoborwaga na Munyabagisha Valens ntabwo yitabiriye kwamamaza umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi,byatunguye benshi.Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda 2017 ikipe ya Rayon sports iyobowe na Gacinya Chance Denys bamamaje umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi kugeza naho umuyobozi wawo Paul Kagame watorewe kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.Aha ndabibutsa ko yiyamamariza i Nyanza Paul Kagame yagize ati”ba nye Nyanza namwe ba Rayon sports.

Furaha na Uwayezu baraganisha he ikipe ya Rayon sports?(photo archives)

Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda 2024 ikipe ya Rayon sports iyobowe na Fidel Uwayezu agiriwe inama na Furaha JMV ntibitabiriye kwamamaza umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi,kuko bagiyeyo inshuro ebyeri gusa.Isesengura kuba Uwayezu Fidel yaratatiye igihango ,kongeraho inshingano nicyo kimukuye mu ikipe ya Rayon sports.Umwe mubavuga rikijyana ashimangirako ibyo Fidel Uwayezu akora abanza kugisha inama Furaha.Ubwo Fidel Uwayezu yavugaga ko azashyira abareyo muri Morgue nabwo inama yari yabereye kwa Furaha.Umwe k’uwundi baratabariza ikipe Rayon sports amazi atararenga inkombe.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *