Akarere ka Nyamagabe:Nteziryayo Andre Gitifu w’Umurenge wa Kitabi yahohoteye umuturage nawe yitabaza urukiko.

Ibibazo bitandukanye byugarije abanyarwanda biba mungeri zitandukanye,hariho ibiva hagati mubantu k’uburyo butandukanye,ariko ntihamenyerewe ko umuyobozi ahohorera umuturage.Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame iteka abwira abayobozi ko kizira guhohotera umuturage.Ugize indahiro kugira umuturage ku isonga uwo ahorana kashe nyobozi,naho uhohotera umuturage ntararana kashe nyobozi.Intara y’Amajyepfo,mu karere ka Nyamagabe , Umurenge wa Kitabi ho akarengane karavuza ubuhuha bikozwe na Gitifu wawo Nteziryayo Andre..Inkuru yacu iri ku kibazo cyavuye ku isambu yaburanwe na Uwemeyinkiko Aloys akayitsindira murwego rw’Abunzi,ariko Gitifu w’Umurenge wa Kitabi Nteziryayo Andre nk’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga arurangiza abogamye.

Nteziryayo Andre Gitifu w’Umurenge wa Kitabi ashobora gusezererwa mu nshingano(photo archives)

Nyobora ikinyamakuru ingenzi newspaper, ingenzinyayo com na ingenzi tv nkaba nifujeko twaganira ku kibazo cy’umuturage witwa Aloys warenganyije igihe warangizaga urubanza nk’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga.Ikibazo cye gishingiyeko wafashe umutungo we ukawuha Mushimjyimana ,ikindi uvugwaho nuko igihe ujya kurangiza urwo rubanza wafashe Vincent ukamwambika amapingu murwego rwo kumutera ubwoba.Twagirengo uduhe ishusho y’icyo kibazo?

Uwemeyinkiko Aloys avugako mubihe bitandukanye wamuteye igihombo kuko umutungo we wawuhaye utawemerewe?Nkeramugaba Vincent we agushinjako witwaje itegeko ukamurenganya byose ubisubirize hamwe?

Gitifu Nteziryayo Andre:Waramutse neza Ephrem. Urashaka ko tukiganiraho dukoresheje ubuhe buryo? Tuganira kuri telephone? Tuganira imbonankubone? Cga nange mbikwandikire?

Ingenzi:Uku nabikubajije umpe uko ikibazo cyatangiye n’uko wagikozeho ukirangiza

Gitifu Nteziryayo Andre:Aha ntabwo nsobanukiwe neza icyo ubajije. Ariko icyo navuga k7 byo wabajije ni iki:
1. Uwemeyinkiko ntabwo namurenganije kuko yansabye kumurangiriza urubanza ndabikora nk’uko biteganywa n’amategeko. Ntabwo umutungo we nawuhaye abandi ahubwo namuhaye umutungo wari uwa MUSHIMIYIMANA nywumuhesha uko abunzi bari babyanzuye mu rubanza yampaye ngo murangirize. Iyo abarangirijwe urubanza batanyuzwe icyo gukora barakizi ni ukubiregera mu nkiko.
2. Nkeramugaba we icyo namurenganijeho sinkizi kuko nta rubanza twahuriyemo (keretse akigaragaje nibwo nagira icyo nkivugaho). Ibyo kumwambika amapingu byo sibyo kuko gewe ntayo ngira. Afite ibyaha yagiye akurikiranywaho n’inzego z’ubutabera ahari wenda aribyo avuga byabazwa RIB na Prosecution nibo baba babifiteho amakuru.

Ingenzi: Amakuru avugako Uwemeyinkiko yakureze murukiko ukemerako wamukoreye amakosa byo wabivugaho iki?

Gitifu Nteziryayo Andre: Ntabwo ari byo. Nta makosa namukoreye .Gutanga ikirego byo ni uburenganzira bwe iyo atanyuzwe n’uko urubanza rwarangijwe

Bamwe mubaturage batuye Umudugudu wa Nyakanyeri,Akagali ka Mujuga babonye Gitifu Nteziryayo Andre ajya kurangiza urubanza agahita yambika amapingu Nkeramugaba Vincent naba bakurikira:Niyonsaba Virijeniya,Rukataza Izayi,Ayingenege Jakilina,Barirwanda Inosenti,Nzeyimana Emanueli,Bizimana Yosefu,Ikurakure Ivarisiti,Mukarugaba Mariya,Hakizimana Anasitazi,Mukambuguje Vesitina,Mujawamariya .Ubwo twavuganaga n’umwe mubanyamategeko yadutangarijeko atari amande,ahubwo ar’indishyi zibyo uwatsinze urubanza abayarakoresheje.Umwe mubo twaganiriye akangako twatangaza amazina ye kubera umutekano we,tuganira yadutangarijeko Gitifu w’Umurenge wa Kitabi Nteziryayo Andre yanze guha indishyi Uwemeyinkiko Aloys ,kandi bari mucyumba cy’urukiko rwa Nyamagabe. Mugihe Nteziryayo Andre yari munama ntegura rubanza yanze gutanga indishyi.Igitangaje n’uko Nteziryayo Andre ngo agenda yivuguruza .Benshi bibaza icyateye Nteziryayo Andre guhohotera Uwemeyinkiko Aloys hamwe na murumuna we Nkeramugaba Vincent bikabayobera.Ubutaha tuzabagezaho icyo inzego zikuriye Nteziryayo Andre zivuga kuriyi myitwarire ye igayitse.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *