Sobanukirwa umunsi w’Umuganura u Rwanda n’Abanyarwanda baha agaciro gakomeye.

Mu gihe Abanyarwanda bizihiza ibirori by’ Umuganura ku rwego rw’Igihugu, Ingenzinyayo.com irabagezaho amateka y’Umuganura mu Rwanda nk’uko twifashishije ibiganiro bitandukanye bivuga k’umuco mu Rwanda.

Umuganura ni umuhango nya Rwanda w’izihizwa buri wa 5 wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, aho abanyarwanda bizihiza ibyo bagezeho mu buhinzi, ubworozi ndetse n’uburumbuke. Gukomera kuri uyu muhango n’ugusigasira umurage w’u Rwanda kuko umuganura ukubiyemo indangagaciro zirimo kwishimira umusaruro, gukunda umurimo ndetse n’Igihugu.

Inzira y’umuganura ni imwe muri 18 zari zigize inzira z’ubwiru mu Rwanda mu gihe cy’ingoma ya cyami. Inzira z’ubwiru zarimo iz’ubukungu, umutekano w’igihugu n’inzira zo gukomeza ubwami. Inzira z’ubwiru zerekanaga uko igihugu kiyoborwa mu bihe runaka, niba hateye inzara hakaba inzira igihugu kigomba kunyuramo kugirango bahangane n’icyo kibazo.

Mu mateka y’u Rwanda, Umuganura wari umunsi mukuru ngaruka mwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango w’Abanyarwanda.

Bivugwa ko umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli hagati y’imyaka ya 1510-1543 ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga cumi n’itanu ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyoro n’Abanyabungo).

Ku rwego rw’Igihugu, umuganura wayoborwaga n’Umwami afashijwe n’abanyamihango b’umuganura (abo kwa Rutsobe n’abo kwa Myaka ya Musana) naho ku rwego rw’umuryango, umukuru w’umuryango akaba ari we wayoboraga iyo mihango.

Ku munsi w’Umuganura, abayobozi basabanaga n’abayoborwa mu gitaramo cy’imihigo, abana bagasabana n’ababyeyi,muri icyo gitaramo cy’Umuganura hamurikwaga ibikorwa by’indashyikirwa (inka nziza, umusaruro ushimishije…) maze abakoze neza bagashimwa, ibigwari bikagawa.

Kwizihiza umuganura byaciwe n’abakoroni mu mwaka wa 1925, igihe umutware Gashamura ka Rukangirashyamba wari umwiru ushinzwe Umuganura yacibwaga mu Gihugu agaciribwa mu Burundi mu mwaka wa 1925,kuva icyo gihe Umuganura ntiwongeye kwizihizwa.
Uyu Gashamura ni umwe uvugwa mu nsigamigani igira iti: “Yaragashize nka gashamura.”

Nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge, abantu bakomeje kwizihiza Umuganura mu miryango ariko ubuyobozi bwariho muri icyo gihe ntibwashyiramo imbaraga ngo Umuganura uhabwe agaciro ukwiye.

Leta y’u Rwanda igendeye ku byiza n’akamaro k’Umuganura wagize mu kubaka Igihugu, yawuhaye agaciro gakomeye, ishyiraho n’umunsi w’ikiruhuko uba buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama. Iteka rya Perezida no 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 mu ngingo ya 3 (100) kugira ngo kuri uwo munsi, Abanyarwanda basabane, bunge ubumwe, bazirikane ibyiza bagezeho ari nako bahiga gukora neza kurushaho umwaka utaha.

kwizihiza Umuganura muri iki gihe leta y’ u Rwanda ivuga ko byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa, bigera no mu zindi nzego zireba ubuzima n’iterambere by’Abanyarwanda.

Ibirori by’Umuganura 2024 wizihizwa hishimirwa umusaruro w’ibyagezweho mu by’ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, imikino n’imyidagaduro, ubucukuzi bw’amabuye y’agacio, inganda, ibikorwa remezo, umuco, ubukerarugendo ubukungu n’ibindi bitandukanye.

Kwizihiza umusaruro muri izo nzego zose biba bigamije kwishimira umusaruro wagezweho ari nako hafatwa ingamba zo kuzagera kuri byinshi umwaka utaha nk’uko byahozeho mu gihe cya cyera.

Insanganyamatsiko y’Umuganura muri uyu mwaka wa 2024 igira iti:“𝑼𝒎𝒖𝒈𝒂𝒏𝒖𝒓𝒂, 𝒊𝒔𝒐𝒌𝒐 𝒚’𝒖𝒃𝒖𝒎𝒘𝒆 𝒏’𝒊𝒔𝒉𝒊𝒏𝒈𝒊𝒓𝒐 𝒓𝒚𝒐 𝒌𝒘𝒊𝒈𝒊𝒓𝒂: 𝑇𝑢𝑔𝑎𝑛𝑢𝑟𝑒 𝑑𝑢𝑠ℎ𝑦𝑖𝑔𝑖𝑘𝑖𝑟𝑎 𝑔𝑎ℎ𝑢𝑛𝑑𝑎 𝑦𝑜 𝑘𝑢𝑔𝑎𝑏𝑢𝑟𝑖𝑟𝑎 𝑎𝑏𝑎𝑛𝑎 𝑘𝑢 𝑖𝑠ℎ𝑢𝑟𝑖.” Iyi nsanganyamatsiko ishingiye ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda zijyanye no kwizihiza umuganura ari zo: Gukunda Igihugu; Ubumwe; Kurangwa n’ubupfura no Gukunda umurirmo, kurwanya imirire mibi mu bana bafatira ifunguro ku ishuri.Izi ndangagaciro ni zimwe mu zifasha kurema Umunyarwanda nyawe ari we abakurambere bitaga: Umunyarwanda w’Umutima.

Mu myumvire y’Abanyarwanda, umutima ngo ni cyo gicumbi k’indangagaciro. Bityo rero, umutima ukubiyemo ibyiza byose biranga Umunyarwanda, indangagaciro agenderaho na kirazira yitwararika.

Umuganura kandi watumaga habaho gushyikirana hagati y’abayobozi n’abayoborwa ndetse abaturage bafite ibyo bejeje bakaganuza bagenzi babo batagize icyo bageraho muri icyo gihebwe n’ubu umuco akaba ariko ukimeze.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *