Umujyi wa Kigali bimwe mubikorwa remezo aho kubera abaturage igisubizo byateje ikibazo ivumbi ribatera inkorora.

Umwaka iyo urangiye ubusize haribyakozwe bishimwa.Iyo umwaka utangiye Leta ikora igenamigambi mungeri zitandukanye.Uburero haribazwa impamvu Umujyi wa Kigali ukomeje gutererana abaturage baturiye umuhanda Kivugiza,Gatare ugakomereza ku irimbi rya Nyamirambo werekeza Rugarama.Umwe k’uwundi mubaturage bo mutugali twa Kivugiza na Rugarama baratabaza kubera umuhanda wuzuyemo ivumbi.Uyu muhanda ubangamiye aba baturage kuko iri vumbi ryabateje inkorora,ishobora kuzamura izindi ndwara.Twagerageje gushaka abayobozi b’umujyi wa Kigali ngo twumve ingamba bafatiye uyu muhanda wuzuye ivumbi ritera abantu mu mazu ntitwabasha kubabona ,umunsi bazaboneka bakagira icyo batangaza tuzakibagezaho.Umwe mubatuye muri Kivugiza aganira n’ikinyamakuru ingenzi newspaper, ingenzi.rw, ingenzinyayo com yagize ati”Uyu muhanda uratubangamiye cyane kuko wanyujujwemo imashini zimwe zikora imihanda ,mugihe hariho igikorwa cyo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame Paul.Ubu rero abantu tumerewe nabi indwara zo mubuhumekero ziratwigarije.Undi nawe ati”turatabaza kugirengo mudukorere ubuvugizi kubera ivumbi ridutera mu mazu, nk’ubu abacuruza twarahombye,ikindi ibicuruzwa nk’inzoga amafu yaba ay’igikoma cyangwa ubugali twarayaretse kuko ivumbi riba ryivanze nayo.

Samuel Dusengiyumva Meya w’Umujyi wa Kigali niwe uhanzwe amaso (photo archives)

Abandi nabo barasabako Umujyi wa Kigali wamenamo amazi kuko byagabanya ivumbi.Umukozi wo mu karere ka Nyarugenge tuganira yanzeko twatangaza amazina ye kubera umutekano we,ariko yagize ati”birababaje kubona abaturage bacu barwara indwara zitewe niri vumbi,ariko tuzabiganiraho yenda hasukwemwo amazi buke kabili.

Hibazwa impamvu uyu muhanda wa Kivugiza na Rugarama ho mu murenge wa Nyamirambo udakorwa ,mugihe indi yose yakozwe?uko ivumbi rikomeza kwiyongera abarwayi nabo bariyongera.Igisubizo gihanzwe Umujyi wa Kigali.
Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *