Kampani Agruni Groupe itwara ibishingwe byo mu ngo yatangiye gukemangwa kuko yicisha abaturage umwanda.

Urujya n’uruza rw’ibibazo bitandukanye mu makampani zitwara ibishingwe bikusangwa mu ngo byasakaye hose.Ubu turi kuri Kampani yitwa Agruni Groupe ya Ngenzi Jean Paul.Ubu ikivugwa n’uko aho ifite amasoko yo gukusanya imyanda n’ibishingwe mu ngo byamumaniye kubigeza ku kimoteri cya Nduba.

Kampani zimwe zitwara ibishingwe zimwe ibyangombwa kandi zifite ibikoresho bisabwa na RURA.Igitangaje n’uko kugeza ubu Kampani Agruni Groupe ikorera mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Nyagatare,ariko usanga ibishingwe byarumiye imbere ya buri rugo barabuze ubihakura.

Akarere ka Kayonza naho Agruni Groupe yahawe isoko ryo gutwara ibishingwe,ariko bibaza impamvu bidatwarwa bikabashobera.Akarere ka Rwamagana bakomeje kwinubira imikorere mibi ya Agruni Groupe ibicisha umwanda ,kandi baba bishyuye mbere.Intara y’Amajyepfo Agruni Groupe yagabiwe uturere twa Muhanga na Nyanza ,ariko nihahandi nabo umwanda n’ibishingwe bibateza umunuko n’amasazi babuze kirengera.Umujyi wa Kigali Agruni Groupe yagabiwe imirenge ikurikira.Umurenge: Kimironko,Nyarugunga,Kanombe,Ndera, Rusororo, Rwezamenyo, Kigali na Jali.

Aha mu mujyi usanga imbere y’ibipangu ku mihanda ya kabulimbo usanga imbibo zitoraguramo amacupa n’ibindi bitandukanye kuko biba byabuze imodoka ya Agruni Groupe yo kubitwara.Izindi Kampani zimwe ibyangombwa ,ariko Ngenzi Jean Paul umukozi wa RURA witwa Jacques yamuhaye ikindi cyangombwa atujuje ibisabwa.Ubutaha tuzabereka amazina ya Kampani zimwe ibyangombwa,kandi zujuje ibyangombwa byose.Igitangaje nuko RURA yakoze ubusumbane mu itangwa ry’ibyangombwa bishya byo gutwara ibishingwe.

Ngenzi Jean Paul Perezida wa Agruni Groupe (photo archives)

Twagerageje gushaka Jacques umukozi wa RURA ushinzwe gutanga ibyangombwa ntibyadukundira,ariko umunsi tuzamubona tuzamubaza icyo yashingiyeho aha Agruni Groupe icyangombwa ikekwaho kutagira ibikoresho bisabwa nuwemererwa gutwara ibishingwe.Ubwo twageragezaga gushaka Ngenzi Jean Paul yanze kutwitaba.Amakuru ava ahizewe ngo hatangiye iperereza ryukuntu ibyangombwa bihabwa amakampani atwara ibishingwe bitangwa.Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *