Intara y’Amajyepfo igicumbi cya Demokarasi ku ngoma ya Cyami niya Repubulika

Amateka ashyirwa mubyiciro byiza cyangwa ibibi ,umwe k’uwundi akurikije ibyo yayibonyemo.Tugiye mu ntara y’Amajyepfo duhereye ku ngoma ya Cyami uko byari byifashe dusoreze ku ngoma ya Repubulika.Intangiriro itangirira ku ngoma ya Cyami mu ijuru rya Kamonyi k’Umwami Yuhi Mazimpaka.Umwami Ruganzu Ndoli.Umwami Rwabugili.Umwami Rutarindwa.Umwami Musinga.Umwami Rudahigwa.Umwami Kigeli.Aha turi ku ngoma ya Cyami turabereka uko byagenze.Umwami Ruganzu Ndoli niwe wakoze ibikorwa bikaze byo gutsinda intambara yabari barigometse k’ubutegetsi bw’u Rwanda.Umwami Ruganzu Ndoli yagabye igitero k’umuhinza Mpandahande warutuye i Ruhande hariya hubatswe Kaminuza.Umwami Ruganzu Ndoli yagabye igitero kwa Nyagakecuru mu bisi bya Huye birananirana.Nyagakecuru yarafite inzoka yabagamo imitsindo.Umwami Ruganzu Ndoli yamuragije ihene zirya ibitovu,inzoka ibura ubwihisho,Ruganzu Ndoli yica Nyagakecuru. Umwami Ruganzu Ndoli yakoze ibikorwa bikomeye nkaho bivugwa ko atera igitero mu Burundi yageze ku gasozi yabona uruziramire agashyiramo ibuye rigakura,yagaruka yabona umurizo warwo agashyiramo irindi.Ibyo bitare n’ibinini cyane.
Umwami Rwabugiri nawe yaguye igihugu kugeza naho uduce twa Ndara,Bashumba,Nshili,Nyakare tubaye u Rwanda.Tujye mugice cyo ku ngoma y’Umwami Rutarindwa uko yakorewe ubugambanyi igatikirira ku Rucunshu.Icyo gihe Rucunshu yabarizwaga mu Marangara,mugihe cya Repubulika ya mbere niya kabili habaye Komine Nyamabuye , Perefegitire ya Gitarama,ubu ni mukarere ka Muhanga,Intara y’Amajyepfo.Ingoma y’Umwami Musinga yatabgiranye n’ibikorwa remezo.Kiliziya Gaturika yubatswe k’umusozi wa Save.Icyo gihe hitwaga mu Bwanamukali.Repubukika ya mbere niya kabili habaye Komine Shyanda Perefegitire ya Butare,ubu n’Akarere ka Gisagara,Intara y’Amajyepfo.Ishuli Indatwa ryubatswe mu Bwanamukali,nyuma haje kwitwa Astrida, Repubulika ya mbere habaye Komine Mukura, Perefegitire ya Butare.Repubulika ya kabili habaye Komine Ngoma , Perefegitire ya Butare,ubu n’Akarere ka Huye Intara y’Amajyepfo.Ikibuga cy’Urugange cyubatswe n’Abafurere bashinze ishuri Indatwa batangije umupira w’amaguru mu Rwanda.Kabgayi agace ko mu Marangara hubatswe ishuri rya Kiliziya Gaturika ryigisha abaseminali bo kuba Abapadiri.Iri shuri ryaje kwimurirwa k’umusozi wa Nyakibanda mu gace ka Nyaruguru y’icyo gihe.Muri Repubulika ya mbere niya kabili habaye Komine Gishamvu Perefegitire ya Butare, ubu n’Akarere ka Huye Intara y’Amajyepfo.Amadini yasakaye mu ntara y’Amajyepfo,Gitwe agace ko muri Kabagali hubatswe urusengero rw’Abadiventisite,muri Repubulika ya mbere niya kabili habaye Komine Murama ya Perefegitire ya Gitarama,ubu n’Akarere ka Ruhango Intara y’Amajyepfo.Muri Astrida hubatswe ibiro bikuru bya Resident wategekaga Rwandarundi.Umwami Rudahigwa yagabiye Abamisiyoneri Gaturika Umusozi wa Nyanza haje kwitwa Nyabisindu,n’ubu hongeye kwitwa Nyanza.Umupira w’amaguru watangiriye mu ntara y’Amajyepfo,ikipe ya mbere yiswe Victory,indi kipe yavukiye i Kabgayi, umupira w’amaguru wakiniwe ku misiyoni ya Save.Ubwo Seminali nkuru yagezwaga mu Nyakibanda bashinze ikipe yitwaga Nyumba.

Umwami Ruganzu Ndoli (photo archives)

Mu mateka havugwamo Mirenge ,kandi nawe yaratuye ku ntenyo n’Akarere ka Ruhango,Intara y’Amajyepfo.Ntawutazi imigani ya Ngunda uko yarimburaga imisozi nawe yavuzwe mu majyepfo.Ubwo hatangizwaga inzira ikuraho Ubwami hagashingwa Repubulika byatangiriye kwa Musenyeri Perrodin kuri Diyoseze ya Kabgayi.Umwami Rudahigwa yafunguye inzira.Ubwo yatangaga uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo yishwe bitarahabwa umurongo.Umwami Rudahigwa n’uwo muri Nyanza ku ngoma ya Cyami,muri Repubulika ya mbere niya kabili habaye Komine Nyabisindu,ubu n’Akarere ka Nyanza.Umwami Kigeli yameneshejwe murwamubyaye kugeza n’ubwo yatangiraga ishyanga. Umurwanashyaka washinze ishyaka APROSOMA Habyarimana Joseph Gitera nawe n’uwo mu majyepfo.Save yaje kuba Komine Shyanda Perefegitire ya Butare,ubu n’Akarere ka Gisagara.Ishyaka MDR Parmehutu ryategetswe na Mbonyumutwa Dominique,aba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda w’agateganyo. Nawe n’uwo mu majyepfo.Gergoire Kayibanda wabaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuva 1962 kugeza 1973 nawe n’uwo mu majypfo Akarere ka Ruhango.Amashuri abanza nayisumbuye amenshi yubatswe mu ntara y’Amajyepfo.Kaminuza ya mbere mu Rwanda yubatswe k’umusozi wa Ruhande 1963 muri Komine Mukura, Perefegitire ya Butare, ubu n’Akarere ka Huye.Abavuzweho ibikorwa bigayitse nabo mu ntara y’Amajyepfo kuva ku Rucunshu ku ngoma y’Umwami Musinga.Reoubulika havuzwe Mbonyumutwa Dominique, Kayibanda Gregoire, Habyarimana Joseph Gitera n’abandi.Nka Sindikubwabo Theodore wabaye Perezida wa Leta yiyise iy’Abatabazi avuka mucyahoze ari Komine Ndora,ubu n’Akarere ka Gisagara.Kambanda Jean wabaye Ministeri w’Intebe muri Leta yiyise iy’Abatabazi yavukaga k’umusozi wa Mubumbano Komine Gishamvu, Perefegitire ya Butare, ubu n’Umurenge wa Mukura ,Akarere ka Huye.Reoubulika ya Gatatu iyobowe na FPR Perezida Kagame Paul avuga k’umusozi wa Bunyogimbe mbere byari Komine Tambwe , Perefegitire ya Gitarama,ubu n’Akarere ka Ruhango.Intwari z’u Rwanda zose zivuka mu ntara y’Amajyepfo.Gen Fred Rwigema,avuka Musambira mu karere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo.Umwami Rudahigwa avuka Nyanza mu karere ka Nyanza,intara y’Amajyepfo.Michel Rwagasana nawe n’uwo mu majyepfo.Agatha Uwiringiyimana avuka mucyahoze ari Komine Nyaruhengeli Perefegitire ya Butare, ubu n’Akarere ka Gisagara Intara y’Amajyepfo.Niyitegeka Felecite avuka k’umusozi wa Vumbi, Komine Runyinya, Perefegitire ya Butare, ubu n’Umurenge wa Gishamvu, Akarere ka Huye.Abandi bavugwa mu majyeofo ni nka Rusesabagina Paul nawe wo mu karere ka Ruhango umunyepoliriki ushaka gukuraho ubutegetsi bwa FPR akoresheje intwaro.Me Ntaganda Bernard umunyepoliriki utavuga rumwe na FPR nawe n’uwo mu karere ka Ruhango.Kugeza ubu buri munyarwanda usanga ashima buri ngoma kubera ibyiza yayibonyemo.Umunyarwanda anenga ingoma kubera ingorane yahuriyemo zikamubuza epfo na ruguru.Ubutaha tuzabereka uko intambara yo ku Rucunshu yateguwe n’uko yishe abanyarwanda batandukanye.Tuzabereka uko Umwami Musinga yaciriwe ishyanga ahataba inshyushyu.Tuzabereka uko Umwami Rudahigwa yishwe na buri umwe wagizemo uruhare.Tuzabereka uko Umwami Kigeli yameneshejwe.Tuzabereka uko ishyaka MDR Parmehutu ryatsinze amatora,kuko benshi mubo mu ishyaka UNAR bari batareneranya ugomba kuriyobora.Abo mu ishyaka UNAR hariho abashyiraga amabanga abapadiri,aha niho Amajyepfo akomeza kwerekanirwamo,ko ariyo gicumbi cya Demokarasi.Tuzabereka uko bamwe bo mu ishyaka MDR Parmehutu baje kutumvikana bakaza guha amabanga abakiga bakabahirika k’ubutegetsi.Tuzabereka uko Amajyepfo ya Sindikubwabo Theodore na Kambanda Jean baragijwe Leta yakoze Jenoside.Tuzabereka uko FPR Inkotanyi abavuka mu majyepfo aribo bategetsi bakuru b’u Rwanda.
Ubwanditsi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *