N’ubwo imibare y’abana basambanyijwe yiyongereye, uRwanda rwagerageje guhangana n’ingaruka icyorezo cyabagizeho

Imiryango itari iya leta irengera uburenganzira bw’Abana iravuga ko muri ibi bihe bya Covid19, u Rwanda rwagerageje guhangana n’ingaruka iki cyorezo cyagize ku bana. 

Icyakora bemeza ko hakiri ibikibangamiye uburenganzira bwabo nko kuba imibare y’abana basambanyijwe yariyongereye. Umuryango urengera uburenganzira bw’ abana, CLADHO, uvuga ko ababyeyi bakwiye kumenya ko iki ari cyo gihe cyo kuba hafi y’abana babo kurushaho.

Mu minsi ishize ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ryatangaje ko abana benshi bo munsi y’ubutayu bwa Sahara bugarijwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, zishingiye ku gupfusha ababyeyi, ubukene bwo mu miryango, gutakaza amashuri n’ibindi…

Evariste Murwanashyaka,Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’umuryango urengera uburenganzira bw’ abana CLADHO, agereranya n’ahandi muri Afurika, avuga ko basanga U Rwanda rwaragerageje guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo zagera ku bana.

Yagize ati :  “Urebye ishusho ya Covid-19 ku rwego rw’isi cyangwa mu bihugu biri munsi y’ubutayu bw Sahara, navuga ko U Rwanda nubwo ihari bidakanganye cyane kuko leta yashyizeho ingamba zituma abicwa na Covid-19 ari bakeya. Ibyo rero binavuga ko n’abana bafite ababyeyi bishwe nayo ari bake. Izo ngamba leta yashashwe navuga ko zatumye u Rwanda ruba kimwe mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara ku bijyanye n’ingaruka z’Iki cyorezo. Leta yashyizeho ingamba zituma nibura igabanya za ngaruka zakabaye zigera ku bana iyo zidafatwa”.

N’ubwo ingamba zashyizweho zafashije cyane, Murwanashyaka anavuga ko ku bijyanye n’uburenganzira bw’umwana bwugarijwe, aho atanga urugero ku izamuka ry’abana basambanyijwe muri ibi bihe, Ati : “Abenshi muri iki gihe ntibazi n’ibiri kuba kuko bafite ibikomere, ntibasobanukiwe covid-19 n’iki ? iterwa n’iki ? ingaruka zayo ni izihe ? Uyu ni umwanya w’uko ababyeyi bakwiye kuba hafi y’abana, bakabasobanurira ibiri kuba no kubabwira ingamba leta yafashe n’uko bakwiye gukomeza kugirira icyizere cyangwa kuyibonamo. Rero uyu niwo mwanya ababyeyi bose bakwiye kwita ku bana babo nubwo twabonye abana benshi bahungabanyije uburenganzira bwabo kuko noneho gusambanya abana kwariyongereye ndetse binakozwe nabo mu miryango yabo kugeza no ku babyeyi babo. Iki nicyo gihe rero ababyeyi bakwiye kuba hafi cyane y’abana babo kuko iyo abana bari mu bibazo nibwo ababafiteho ububasha baba bakeneye kubaba hafi kugira ngo bahangane na za ngaruka z’ibiri kuba”.

Mu mibere igaragazwa n’umuryango CLADHO mu ibarura baherutse gukora, yerekana ko isambanywa ry’abana ryarazamutse, ndetse rizamuka cyane ku basambanyijwe nabo mu miryango yabo. Ndetse imibare bafite igaragaza ko abana bagera mu 100 basambanyijwe n’abo mu miryango yabo.

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *