Umuhesha w’inkiko w’umwuga Mutsindashyaka Francois Saver yigabije umutungo wa Gakunzi Frank yongera kumugira impunzi mu Rwanda.

Ubwo leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yashyiragaho umurongo ngenderwaho wo guca ubuhunzi nicyabutera cyose,n’ibwo benshi mubari barahunze batahutse.Inkuru yacu iri mu mudugudu wa Rutare 2, Akagali ka Cyenjojo, Umurenge wa Rwempasha,Akarere ka Nyagatare,Intara y’iburasirazuba.Gakunzi Frank bimwe mubibazo bimwugarije arabitezwa n’umugore yigeze gushaka witwa Uwarugira Agnes.Amakuru ava mu murenge wa Gikondo ashimagirako Uwarugira Agnes yatangiye guharika umugabo we Gakunzi Frank abandi bagabo.Uwo twaganiriye yagize ati”Uwarugira Agnes yavuye murugo kwa Gakunzi Frank yaje gushakana n’umupolisi witwa Isima kandi yajyaga amuzana no murugo . Uwarugira Agnes yongeye gushaka undi mugabo.Abaturanye na Gakunzi Frank n’umugore we Uwarugira Agnes badutangariza ko urugo rwabo rwasenyukiye Gikondo mu karere ka Kicukiro.Ubu amakuru atugeraho nayuko Uwarugira Agnes yashakanye na Pasteur Bugingo wo mu itorero ry’ADEPR,ariko kubera guta inshingano yarirukanywe.Uwarugira Agnes yakoresheje inyandiko mpimbano abeshya ko yasezeranye na Gakunzi Frank,ubwo baburanaga murwego rw’abunzi mukagali ka Cyenjojo inteko yaburanishaga yanditseko Uwarugira Agnes atsinze Nsabimana Frank.Ikibazo cyabaye agatereranzambe n’uko ubu hagurishijwe ubutaka bwa Gakunzi Frank.Amakuru atugeraho yemeza ko Gakunzi Frank yimwe imyanzuro y’urubanza rw’abunzi.Akarengane gakabije cyane,kuko utsinzwe arajurira,ariko kugeza n’ubu hibazwa ukuntu Gakunzi Frank yatakambiye urukimo rwibanze rwa Nyagatare ,hakaba hashize umwaka atarabasubiza.Uko Umuhesha w’inkiko w’umwuga Mutsindashyaka yagize Gakunzi Frank impunzi mu Rwanda.Yigabije umutungo we atigeze akora ibiteganywa mu mategeko yo guteza cyamunara.Kuba rero Gakunzi Frank yarahohotewe n’Umuhesha w’inkiko w’umwuga Mutsindashyaka kugeza naho amenesheje abana be akaba yaramubujije gusarura imyaka yahinze.Kuba inka za Gakunzi Frank zihozwa ku biro by’umurenge wa Rwempasha , murwego rwo kumushakira ibyaha.

Dr Ugirashebuja Emmanuel Ministeri w’ubutabera (photo archives)

Ingenzi: Ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com kirifuza kukubaza ku makuru ya cyamunara wakoze mu ntara y’iburasirazuba,Akarere ka Nyagatare, Umurenge wa Rwempasha, Akagali Cyenjenjo, Umudugudu Rutare 2.Bivugwako wayikoze mu mutungo wa Gakunzi Frank.Amakuru atugeraho ngo waba utarayanze amatangazo,ntiwanakoresha igenagaciro ry’uwo mutungo ?waduha ishusho y’icyo kibazo uko giteye?

Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nkuko nawe rikwemerera gutangazwaho Inkuru wahawe umwanya wo kuvuga ku nkuru ikuvugwaho.

Umuhesha w’inkiko w’umwuga Mutsindashyaka Francois saver:Uwo muvandimwe yatanze ikirego mu rukiko, urubanza ruzasomwa le 18/09/2024. Ntabyo yakubwiye. niba yiyizeye nategereze ndumva byageze.

Ingenzi: Ukora cyamunara ngo ntabwo watanze amatangazo mu itangazamakuru ryaba iryandika n’irivuga?

Umuhesha w’inkiko w’umwuga Mutsindashyaka Francois saver ntacyo yongeyeho,ariko urubanza ruzaburanwa tariki 25 Nzeli 2024.Umwe k’uwundi ategereje kureba no kumva ibyemezo by’urukiko.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *