F.M.I:umuryango ntera nkunga waje kuzamura imibereho y’Abanyarwanda wibanda kubatishoboye cyane abatuye mu cyaro.
Mu Rwanda hamenyerewe imiryango itegamiye kuri Leta kandi myinshi izamura ubuzima bwaba bari mubyiciro byo gufashwa kwigira.
Kuva Abavugabutumwa bashingiye ku nyigisho ya Bibiliya bagera mu Rwanda nibwo imiryango ntera nkunga izamura imibereho y’umunyarwanda utishoboye yatangiye gusakara.Gushinga umuryango bisaba kwishyira hamwe bakabona gutangira bamaze guhuza ubushobozi.Umuryango FMI ufite icyicaro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Kinshasa.
F.M.I:Fondation Missionnaire nayo ni muri urwego rwego yasesekaye mu Rwanda. Inshingano za FMI ni ukubaka ibikorwa remezo byo mu byaro kuko ari naho hagaragara ibibazo byabatishoboye. Ibyibandwaho ni ukubaka ibigo nderabuzima,amashuri kuva kuyigirwamo n’incuke,abanza nayisumbuye.Gutanga ubwisungane mu kwivuza hashingiwe ku byiciro by’ubudehe buri wese arimo,kubigisha kuva mu bukene babaha amatungo magufi,no kubigisha guhinga kijyambere.Kwigisha umuturage guhanga umurimo kugirengo inkunga nihagarara atazasubira aho yakuwe .
Ikibazo gihari ni uko batarayiha ibyangombwa ngo itangire ikore ikorera mu bwisanzure. Ibi ariko bikaba bizakemuka kuko u Rwanda na Congo Kinshasa umubano ni wose .FMI ntishingira ku idini,ntishingira ku karere,ntishingira ku gitsina,ahubwo ishingira kuzamura imibereho y’umunyarwanda utishoboye. Wowe uvuganira rubanda ntacyo wakora ngo FMI isakaze ibikorwa byayo.
Nganira nabo muri RGB ikigo cya Leta gishinzwe imiryango itandukanye, amadini nibindi byose birebana n’ubuzima bwa muntu ,tuganira yanze ko twatangaza amazina ye,ariko yemera ko tumubaza impamvu FM I itabona ibyangombwa. We yemera ko FMI ifite icyerekezo cyiza,gusa ikibazo ni uko hari ibyo basabwe bataruzuza.ingenzi niba ntabanga ririmo ibyo basabwa batuzuza ni ibihe?RGB ntabwo ari ngombwa kubivugira mu itangazamakuru kuko no mu minsi ishize twabibwiye umuyobozi wayo Kabogora Rushema Jacques tumwereka ibigomba gukosorwa.ingenzi bikosowe hashira igihe kingana gute kugirengo mu bibahe?RGB hari komisiyo ibyiga nta mpungenge zabamo kandi ko bakorera abanyarwanda,kandi natwe iyo umunyarwanda yabonye ubufasha bw'ubuvuzi no kwiga biradushimisha.Ubu rero bikaba bivugwa ko Kangwagye ariwe urebana niyi miryango ntera nkunga itegamiye kuri Leta,akaba ariwe wagiye abakira.
Twagerageje kumuvugisha Telefone ye ntiyadukundira nibizakunda tuzabatangariza uko yumva FMI ni igihe izabonera ibyangombwa. Twaje kuvugisha umukozi wo muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu ishami rishinzwe imibereho myiza tumubaza niba azi umuryango ntera nkunga witwa FMI ufasha abanyarwanda batishoboye?Yadushubije ko atawuzi,ariko uramutse uhari byaba aribyiza cyane. Twamubajije uko imiryango nkiyo ibona ibyangombwa?Asubiza yadutangarije ko birebana na RGB. Twamubajije haramutse habonetse inzitizi zatuma FMI itinda guhabwa ibyangombwa kandi hari abo yari yemereye ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de sante)kandi igihe cyo gutanga umusanzu cyaratangiye,no kwishyurira abanyeshuri ishuri icyo bakora kugirengo umugenerwa bikorwa yo kubura inkunga?
Yagize ati’’ twese mu Rwanda dutahiriza umugozi umwe yagana ishami rishinzwe imibereho myiza tukareba umushinga we tukaba twamusabira RGB ikamworohereza cyane ko twaba tubonye umuterankunga. Abayobora FMI bo tuganira kuri telefone badutangarije ko biringiye kubona igisubizo cyiza bakabona ibyangombwa bagatangira gukora ku mugaragaro. Abagenerwa bikorwa ba FMI bo tuganira bari bafite amarira menshi bagira bati’’ twari twiboneye uzadufasha none bamwimye ibyangombwa ngo atangire akore kuko ntiyakora batarabimuha. Abo bireba nimwe muhanzwe amaso,kugirengo rubanda rwagiseseka rubashe kwigira ruva mu bukene rujya mu bukire.
Murenzi Louis