Kutubaha inyigisho z’ubukangurambaga kuri virus itera sida biyiha kwiyongera.

Akarere ka Kirehe benshi mubaturage bagatuye kongeraho n’abandi bagakorereramo imirimo itandukanye ntibahuza ku ngingo y’uburaya n’uburwayi bwa sida.Ubwo ishyirahamwe ry’abanyamakuru baharanira kurengera ubuzima (Abasirwa)bakanakora ubukangurambaga kuri sida basuye Akarere ka Kirehe.

Ibiganiro k’uruhare rwo gukora ubukangurambaga ku cyorezo cya sida cyatangijwe na Dr Munyemana Jean Claude uyobora ibitaro by’Akarere ka Kirehe.Igisobanuro cya mbere kigomba kubamo ubukangurambaga buri wese akabimenya, murwego rwo kudaha akato uwagaragaweho virus itera sida.

Dr Munyemana Jean Claude (photo ingenzi)

Dr Munyemana Jean Claude yatanze ikiganiro agira ati”umuntu wanduye virus itera sida,atandukanye n’umurwayi wa sida.Yakomeje avugako abasirikare barinda umubili wa muntu baba bagenda bagabanuka, nk’iyo adafata imiti akurikije uko muganga yayimwandikiye.Undi nawe abasirikare bakagabanuka akarikije uko afata imiti igabanya ubukana bwa virus itera sida.Mbere y’uko umuntu amenya ko yanduye virus itera sida n’uko aba yaripimishije ku bitaro,ibigo nderabuzima agahabwa igisubizo cy’uko yanduye.Iyo rero igisubizo kije kirimo ko mu maraso y’uwipimishije harimo agakoko gatera sida ,ariko ntibisobanuyeko ar’umurwayi wa sida.Aha niho Dr Munyemana yasobanuyeko umuntu ufite agakoko gatera sida atangira gufata imiti igihe cye cyose ,kuko idakira.Virus itera sida iyo yageze mu mubiri w’umuntu irawumunga ,cyane iyo adafata imiti neza.Uwagize ibyuririzi birimo nka mugiga,cryptococcal ,meningitis,nibwo ubwoko bwa bagiteri buhita bufata ubwonko.Byiyongeraho izindi ndwara z’ibyuririzi nka mburugu,imitezi,zona byose nyirabayazana ari virus itera sida.

Umubili uzira umuze ubufite ubwirinzi bwa 700 kuzamura naho urwaye sida abafite CD4 ,ariko ntabwo buri wese ufite virus itera sida banganya kuko batandukanira ku mibereho.Abahabwa imiti ntibayikoreshe neza virus itera sida iriyongera kugeza 10000 cyangwa 5000 zikabona icyuho cyo kwica imbaraga zirinda umubili.Umuturage umwe mubaganirije ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo.com mu mujyi wa Nyakarambi.Twamubajije niba yari yumva virus itera sida? umuturage ati”ndi mukuru kandi nkora uburaya sida ndayizi kuko yandurira mu mibonano mpuzabitsinda abayikoze batambaye agakingirizo.ingenzi wabonye urwaye sida? umuturage nanjye ubwanjye ndayirwaye kuko navuye iwacu mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma,kuko ubuzima bwari bumereye nabi mpita mba indaya.
ingenzi kuva utangiye uburaya ukoresha agakingirizo cyangwa ukoreraho? umuturage iyo haje ugakeneye ndagakoresha kuko Leta irabuduha k’ubuntu,haza utagashaka tugakoreraho.
Ingenzi warabyaye cyangwa nturabyara?
Umuturage narabyaye ikibazo umwana mukuru wanjye ararwaye namubyaye ndwaye ndamwonsa ntabizi ndamwanduza,ariko uwo nabyariye hano Kirehe ngitwita abajyanama b’ubuzima barankurikiranye kuza mbyaye.

Mukandayisenga Janviere (photo ingenzi)

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Kirehe Mukandayisenga Janviere nawe yahaye ikiganiro itangazamakuru . Ijambo ry’ubukangurambaga ryashizhikarije unanirwa ku ifata ko yakoresha agakingirizo,cyane ko ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwashyizeho uburyo bworohereza ugakeneye.Ntawubuzwa gukora imibonano mpuzabitsina,ariko gukoresha udukingirizo birinda indwara kuko yaba umugabo cyangwa umugore ntawuba ubuzima bwuwo bagiye kuyikora.Ikindi gikaze gituma udukingirizo dukenerwa mu mibonano mpuzabitsinda nugutera inda itateguwe,kuko umwana iyo avutse ntibemeranye uko azabaho bizana amakimbirane.Akarere ka Kirehe kakoze ubukangurambaga kuva tariki 1 kugeza 14 Nzeli hatangwa udukingirizo hanapimwa umuntu k’ubushake.Ubu bukangurambaga bwasojwe no gutanga udukingirizo aha hakurikira:Cyunuzi,Gatore ,Nyabigega,Centre ya Kirehe ,gukomereza Nyakarambi ari naho haba indaya nyinshi,ukomeza ugana Rusumo k’umupaka.Ahashyizwe cyangwa ahashyirwa udukingirizo ni k’umuhanda wa Kaburimbo nyabagendwa uhuza u Rwanda na Tanzania.Akarere kose ka Kirehe kabarura abafite virus itera sida 5010,ariko bitavuzeko bose abayifite bipimishije.Abagore bipimishije nibo benshi kuko ari 31 ,naho abagabo ni 6 kuko mubipimishije 15.750 kuko abasanganywe ubwandu ari 37.Akarere ka Kirehe gafasha abanduye virus itera sida kwiteza imbere,kuko n’ubu hariho abashyizwe muri VUP,abandi bahawe amafaranga bacuruza ubuconsho.Ukora uburaya ngo ntashobora kubureka cyane ko hanzaha ubuzima buhenze hashingiwe k’ubukene.Abana b’abakobwa binjira mu buraya uko bwije uko bukeye,kubera ko hariho abavuka mu miryango ihorana amakimbirane.Umwana wavutse ku ndaya nawe abayo.Mugihe rero bimaze kugaragara ko benshi mubana b’abakobwa baterwa inda zitateguwe biyongera ninako sida ibonamo icyuho. Ubukangurambaga bukorwa n’Abasirwa buba bugamije kumvisha ubuyobozi bwite bwa leta ko ufite virus itera sida abagifite imbaraga zo gukorera igihugu.Abasirwa baganira n’abakora uburaya gukoresha udukingirizo kugirengo indwara yo kwiyongera,no kudaha akato umurwayi wa sida.Umwe k’uwundi nawe birakureba bungabunga ubuzima amagara araseseka ntayorwa.
Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *