Umujyi wa Kigali: Mu murenge wa Kigali hatangijwe ukwezi kwahariwe ubukorerabushake mu rubyiruko
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Ukwakira 2024, mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kigali, habaye umuganda wo gutangiza ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge Ukwezi k’Ubukorerabushake mu rubyiruko, muri uwo muganda urubyiruko rwasabwe gusigasira ibyagezweho no kurushaho kwitabira umurimo.
Mu gutangiza ukwezi k’ubukorerabushake, urubyiruko rw’abakorerabushake rumenyerewe ku izina rya Youth Volunteers in community policing rwifatanyije n’abayobozi batandukanye ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano barimo nk’urubyiruko ruhagarariye abandi mu nzego zitandukanye, mu muganda hatewe ibiti muri gahunda ya GreenRwanda hanategurwa indyo yuzuye mu kwirinda ingwingira ry’abana bato,ibikorwa by’ukwezi k’Ubukorerabushake mu Karere ka Nyarugenge bizibanda ku iterambere n’imibereho myiza y’umuturage.
Nyuma y’ibikorwa bitandukanye hatanzwe ibiganiro n’ubutumwa byose bishishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa byateganyijwe muri uku kwezi,ndetse no gukomeza kuba umusemburo w’impinduka mu guteza umuturage imbere n’igihugu muri rusange hasigasirwa ibyagezweho.
Umunyamabanga w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, Eric Bayisenge mu butumwa bwe yatanze yagize ati:” Uyumunsi nibwo ibikorwa by’ubukorera bushake batangiye kumugaragaro ,ni ukwezi twe twiyemeje nk’urubyiruko rw’abakorerabuke dukora bidasanzwe tugakora byinshi mu gihe gito ,ibikorwa dukora muri uku kwezi abagena gaciro rimwe na rimwe bajya baha agaciro kagera mu mamiriyari,kandi byarakozwe n’amaboko n’imbaraga zacu gusa bigenda bitanga umusaruru , ukwakira ni ukwezi ko gukunda igihugu,iyo tuvuze gukunda igihugu ntabwo ari ukwicara gusa ahubwo bigomba kujyana n’ibikorwa byiza nkibi uyumunsi nwakoze.Umujyi wa kigali ni isuku,umutekano umujyi utoshye ibi byose nitwe tugomba kubyitaho .”
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ibikorwa byo gutangiza ukwezi k’ubukorerabushake banenga bagenzi babo batita ku bikorwa byoguteza imbere igihu.
Niyonshuti shakira utuye mu murenge wa kigali mu kagali ka mwendo yagize ati:” Kuba naje hano hari abandi bataje ni uko mpa agaciro bagenzibajye bakoze ibikorwa by’ubukorerabushake bakitanga bakabohora igihugu cyacu,baduhaye isomo rikomeye twifuza kugera ikirenge mu cyabo tugakora neza kandi tugasigasira ibyo twagezeho.Ndanenga bagenzi bajye bataza ngo twifatanye mu bikorwa nk’ibi ariko mbagira n’inama,ubu baratuje ariko se nibakomeza gutuza bataza ngo dufatanye twubake igihugu kandi abacyubatse mbere bari gusaza bacyeneye abazusa ikivi mu gihe bazaba batakiriho niyo mpamvu dukwiye kubigiraho ubu,rero urubyiruko ni ruze twese dufatanye twubake igihugu cyacu tureke kwicara ngo tudamarare kuko si byiza .”
Umuyobozi Nshigwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Bwana INGANGARE Alexis yifatanyije n’urubyiruko muri uyu muganda wo gutangiza ukwezi kwahariwe ubukorera bushake abasaba gusigasira isuku hakumirwa irwara z’ibyorezo ndetse no kurwanya imirire mibi mubana kandi bakarushaho gukunda umurimo.
Ati:” Mwahisemo neza ,iyo tutaza kugira abantu nkamwe muri kiriya gihe cyo kubohora igihu ntabwo tuba turaha abantu bose babaye abakorerabushake intego twihaye nk’igihugu twayigeraho mu gihe gito,mufite inshingano zo guha urugero abana bakiri bato bakatwigiraho, mwateye ibiti ariko twishima cyane iyo turi gusarura kuruta kubiba,ibyo mwakoze nimwe mukwiye no kubirinda,dufite ikibazo cy’isuku reba uko mungana gutya buriwese aho anyura agiye amenya ko hasukuye mugihe gito byaba byatunganye ,nimwe mufite gushishikariza ababyeyi gutegura iryo yuzuye,mugashishikariza buriwese kugira mituweli ndetse no kwizigama muri ejo heza tukagira igihugu gitekanye ariko gifite n’abaturage bafite ejo hazaza heza.”
Usibye ibiganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’Igihugu, banasobanuriwe byinshi ku mavu n’amavuko y’umuryango w’abakorerabushake (Rwanda Youth Volunteers), ndetse n’icyo basabwa kugira ngo babe abakorerabushake ba nyabo koko.
Ukwezi k’ubukorerabushake kwatangijwe ku itariki ya 05 Ukwakira, kukaba kuzasozwa ku wa 30 Ukwakira, gufite insanganyamatsiko igira iti :” Youth Volunteers: Ntakudohoka mu bikorwa bishyira umuturage ku isonga.”
Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.