Umudugudu w’Intiganda, Akagali ka Tetero mu murenge wa Muhima ho mu mujyi wa Kigali baratabaza kubera isoko rya Marato Mini market ribateza umwanda.

Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije abacuruzi bacururiza mu isoko rya Marato Mini market rya Hakizimana Deo bikomeje gukingirwa ikibaba,mugihe abatuye mu mudugudu w’Intiganda basabako ryafungwa kubera ibi bikurikira.Isoko rya Marato Mini market rya Hakizimana Deo yarishinze nk’umushoramari,wazanye igisubizo cyo gukura abazunguzayi mu muhanda.Ibi ntacyo byari bitwaye,ikibabaje n’uko hashize amezi 6 ntabwiherero bubamo muriyo soko.Ubwo ubwiherero bwo mu isoko rya Marato Mini market rya Hakizimana Deo bwuzuraga abaricururizamo batangiye kujya bajya kwishyura ahandi begerranye ,bakishyura amafaranga,kandi bizwiko umucuruzi agomba kutishyura,ariko kuko abagiye mu masoko yahandi arishyura.Ucuruza ifu y’imyumbati ruguru y’isoki rya Marato Mini market rya Hakizimana Deo tuganira yanzeko twatangaza amazina ye kubera umutekano we,ariko yagize ati”Iyo hariho ushaka kwihagarika byoroshye yikinga ku bibati ibyo ureba byo ku isoko rya Deo bityo isazi zikirirwa zitumuka zikatubangamira.

Abacururiza mu isoko rya Hakizimana Deo natubaka ubwiherero bararivamo (photo archives)

Yakomeje adutangariza ko nta rwego na rumwe batabwiye uwo mwanda ariko ntibabikemure,haribazwa ukuntu mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Muhima ariho haba indiri y’umwanda,ikindi hacururizwa ibiribwa bitandukanye kugeza ku ibagiro ry’inyama rya Nyabugogo.Umwe mubayobozi bo mu mudugudu w’Intiganda waganiriye n’ikinyamakuru ingenzi newspaper, ingenzinyayo com na ingenzi tv,ariko akanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we,yagize ati”umwanda ukabije wo mu isoko rya Hakizimana Deo waruturembeje,kuko twamubajije impamvu atagira ubwiherero kandi afite ubucuruzi,adusubizako ushinzwe ibikorwa remezo by’umujyi wa Kigali Rugaza Julian abizi kandi ko Umudugudu ntacyo twakora.Uyu muyobozi yakomeje ashima ko haje umushoramari agasiza imidunda cyari cyarahindutse ubwiherero bu isoko rya Hakizimana Deo,bityo bikaba bikuyeho umwanda wababangamiraga.Ubwo twari aho umushoramari agiye kubaka imashini zariho zicukura ibitaka amakamyo ajya kubimena.Hakizimana Deo twamwegereye ngo tumubaza ikibazo cy’uko afite isoko ritagira ubwiherero yanga kugira icyo atangaza.Hakizimana Deo yagize ati”Mutangaze ibyo mwifuza ntacyo navuga kuko kutagira ubwiherero mu isoko sicyo kibazo,ahubwo mbangamiwe nuwarunze ibitaka imbere y’inyubako yanjye.Urwego rwose rurebwa n’iki kibazo rwagihunze badusubijeko baza kugenzura .Ubwo umwaka washize mu itangazamakuru nabwo hatambutse inkuru z’uko Hakizimana Deo isoko rye ritagira ubwiherero,Ngabonziza Emmy ugobora Akarere ka Nyarugenge yatangajeko babigenzura basanga nta bwiherero bakarifunga,ariko ntabyakozwe.Inzego z’ubuzima n’izo zihanzwe amaso.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *