Umurenge wa Kigali wo mu mujyi wa Kigali ubuyobozi bwahagurikiye guhashya ibiyobyabwenge by’inzoga zinkorano.
Ubuyobozi bwiza buhoza ijisho k’umuturage, kugirengo agere ku iterambere rirambye.Umuyobozi niwe jisho ry’umuturage ayobora bityo akagira umutekano,ubuzima bwiza buzira umuze.Umurenge wa Kigali ni muri urwo rwego ubuyobozi bwiyemeje guhashya no guca burundu inzoga z’inkorano.Igikorwa cyakozwe tariki 9 Ukwakira 2024 gikorerwa mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali,Akagali ka Nyabugogo, Umudugudu wa Nyabikoni.Abaturage barimo ingeri zitandukanye,ariko iri ku isonga nizo zo gushimirwa,zo zitangira amakuru ku igihe havakumirwa icyaha.Ubwo hamenyekanaga amakuru nibwo irondo ry’umwuga ryazindukiye mugikorwa cyo kumena inzoga z’inkorano.Ibi byose bikorwa habanje kubaho ubukangurambaga bwo kwirinda umwanda.Gusa icyamaze kugaragara mugihugu hose uwayobotse inzoga z’inkorano ntajya akaraba,ahubwo ahora atitira n’iyo haba ari ku zuba ryo ku mpeshyi.Amakuru atangazwa n’ubuyobozi aremeza ko hamenwe inzoga z’inkorano zingana na Litro 1100.hari Litro 250 kongeraho izindi Litro 750
Hakaza Litro 100 zose zikangana nizo twaberetse haruguru.Ibikoresho byafashwe ibidomoro 3.Injerikani 2.Akajerikani 1.Ibi bikoresho byose byafashwe 6.Ibi bikoreshwa benga ibi bikwangari byabikijwe ku biro by’Umudugu.Abaturage bamwe bigira ba ntibindeba bagahora mu makosa .Usesengura wese asanga nabajya kunywa ibi bikwangari nabo biyanga.Ubuyobozi bukangurira abaturage kutanywa inzoga z’inkorano,ariko bakanga bakazinywa.Umwe k’uwundi nabere mugenzi we ijisho birinde kugwa mucyaha,barinde ubuzima bwabo.
Kalisa Jean de Dieu