Umujyi wa Kigali:Abagore bo mu murenge wa Gahanga basabwe gukoresha imbaraga n’ubushobozi bakiteza imbere n’igihugu


Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa bagore mu Murenge wa Gahanga akarere ka kicukiro,umuyobozi w’ungirije wa karere ka kicukiro Huss Anny Monique yibukije abagore ko buri wese afite icyo ashoboye ko bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora bakitezimbere.

Ni mu birori bibereye amaso byizihizwaga ku nsanganyamatsiko igira iti”imyaka 30 umugore mu iterambere ” Umuyobozi w’ungirije wa karere ka kicukiro Huss Anny Monique yasabye abogore bitabiriye ibi birori ko buri wese afite icyo ashoboye ahubwo ikibatandunya ari ubushobozi ni imbaraga .

Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka kicukiro Huss Anny Monique yasabye abogore ko buri wese afite icyo ashoboye.

Yagize ati”Ndabibutsa ko buri muntu wese afite icyo yashobara bigendanye ni ubushobozi ni imbaraga ze ,niyo mpamvu mbakangurira gutecyereza icyabateza imbere mu kagana ibigo by’imari mu kongera igishoro hari Kandi no kwibumbira mu makoperative mu gatizanya imbaraga
Huss Anny yasabye abagore bitabiriye ibi birori gukomeza kwimakaza umuco w’uburinganire birinda amakimbirane mu miryango,bagaharanira ko ihohoterwa rikorerwa abangavu ricika burundu ,bakitabira umugoroba w’umubyeyi mu gukomeza kucyemurira hamwe ibibazo no kuharanira iterambere ry’umuryango.

Mu birori kandi hatanzwe ibikoresho ku bagore 125 bigishijwe imyuga.

Mubuhamya bwe Umpire Diane umugore uvuga ko yatinyutse agakora akiteza imbere ahereye ku kazi ya hawe n’umushinga viyupi agahembwa ibihumbi 60 kuri ubu akaba yaraguye ibikorwa akava mu gucuruza inyama akagera aho yigurira imodoka ndetse akaba afite n’ubucuruzi bwa Gaze.

Yagize ati:”Ubwo umushinga wa viyupi wagera mu murenge wacu nasabye akazi barakampa bampembye ibihumbi 60 mu gihe cy’ukwezi twahemberwaga muri sako nahereyeho nsaba inguzanyo andi nkayo ubwo ntangira ubucuruzi bw’inyama ,banki yagiriye ikizere ikomeza kuguriza nagura ubucuruzi kugeza aho ntangiye gucuruza gaze ngura ni modoka izitwara yewe n’amategeko nigurira niyange ngendamo ngura imirima ,nubaka n’amazu yo guturamo ndetse n’izubucuruzi .

Diane akomeza ashishikariza bagenzi be gutinyuka bagahitamo imishinga iciriritse ,bagakorana n’ibigo by’imari mu rwego rwo kongera igishoro ubundi iterambere rikabasanga

Kwizera Nadine uhagarariye inama ya bagore mu murenge wa Gahanga yibukije bagenzi be ko imahirwe leta y’ubumwe yabahaye yo kuva mu gikari bakajya mu mirimo ibateza imbere badakwiye kuyapfusha ubusa ahubwo ari umwanya mwiza wo kwerekana icyo bashoboye ,kandi ko ibyo byose bizahera mu miryango yabo barwanya amakimbirane barwanya igwingira ,bakarangwa ni indangagaciro za kibyeyi.

Emmanuel Rutambuka umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahanga mu mpanuro ze yibukije abagore bitabiriye ibi birori ko umugore ari mutima w’urugo ko bagomba guharanira kugira umuryango utuje kandi urangwamo iterambere rizira amakimbirane,igwingira ry’abana n’imirire mibi ,baharanira ko ihohoterwa rikorerwa abangavu ricika burundu

Muri birori kandi hatanzwe ibikoresho ku bagore 125 bigishijwe imyuga na
Youth Women christian Association of Rwanda (YWCA)
muri aba harimo abize imyuga y’ubudozi ubukanishi ,gutera amarangi ubwiza na salo

Ibi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 43 mu mafaranga y’urwanda

Umunsi mpuzamahanga w’umugore watangiye kwizihizwa 1972 bisabwe n’umuryango w’abibubye ni mugihe mu Rwanda wahageze 1975 uyu mwaka ufite insanganyamatsiko “imyaka 30 umugore mwiterambere ” wizihizwa ugamije kuzirikana umugore no kureberahamwe icyabateza imbere hishimirwa aho bavuye n’aho bageze.

Umwanditsi: Theoneste Ahimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *